Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Kabgayi yafunguye mu Ruhango Umuryango w'Impuhwe z'Imana

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 20224, Diyosezi ya Kabgayi yafunguye umuryango w'Impuhwe z'Imana mu ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango.

Diyosezi ya Kabgayi yafunguye mu Ruhango Umuryango w'Impuhwe z'Imana
Diyosezi ya Kabgayi yafunguye mu Ruhango Umuryango w'Impuhwe z'Imana

Mu rwego rwo gufasha abakristu kwivugurura no kuronka impuhwe z'Imana muri Diyosezi ya Kabgayi, hashyizweho ahantu hatandukanye hazajya hatangirwa Indulugensiya harimo n'Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango.

Uyu muryango w'Impuhwe uzafasha abakristu bagize akarere k'ubutumwa ka Ruhango muri paruwase za Ruhango, Kinazi, Kigoma na paruwasi ya Kizibere.

Umuhango wo gufungura umuryango w'Impuhwe z'Imana wayobowe na Padiri Alexandre Uwizeye, ushinzwe ishuri ry'ukwemera muri Diyosezi ya Kabgayi waje ari intumwa y'Umwepiskopi. Witabiriwe kandi n'abapadiri n'abakristu babarizwa mu karere k'ubutumwa ka Ruhango.

Padiri Alexandre Uwizeye yavuze ko umwepisikopi yahisemo ko Ruhango yafungurwamo umuryango w'Impuhwe abakristu bakajya baharonkera indulugensiya za Yubile, kuko isanzwe yakira abantu benshi baje kwiyambaza impuhwe z'Imana cyane cyane ku munsi w'isengesho ryo gusabira abarwayi.

Yakomeje avuga ko Yubile ari igihe cyo gushimira Imana koko no gutangaza Impuhwe zayo, igihe cyo kuzirikana urukundo ruhebuje rw'Imana no kurusakaza mu muryango wayo. Yasobanuye ko umuryango w'Impuhwe z'Imana uzabera abakristu ikimenyetso cy'uko Imana ihora ibategereje kugira ngo ibereke impuhwe zayo.

Yagize ati "Urugi rw'umuryango w'Impuhwe z'Imana ruhora rufunguye kandi ni ngombwa ko abakristu bagira ubutwari bwo kwinjira mu muryango w'impuhwe z'Imana, kugira ngo bahure n'Impuhwe zayo, birasaba ko abakristu bagira umuhate wo kugarukira Imana no kwicuza kandi babigiranye ukwemera."

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ruhango, Ngendahayo Tumaini Dominique, yavuze ko ari ibyishimo kuri paruwasi ya Ruhango abereye Padiri mukuru kuko bakomeje kwakira impuhwe z'Imana ari nako bazisangiza abantu bose, abakristu ba Ruhango n'inshuti za Yezu Nyirimpuhwe zose.

Yagize ati "Paruwasi ya Ruhango twishimiye kwakira impuhwe z'Imana ari nako natwe tuzisakaza hose. Ubu twatangiye gahunda yo gusura ingo z'abakristu kandi tukaziha umugisha kuko impuhwe z'Imana twifuza ko zaba mu ngo z'abashakanye. Muri iki gihe cya Yubile twifuza ko buri Muryango w'Agisiyo gatolika wakwitabira kunyura mu muryango w'Impuhwe no kwakira ingabire zidasanzwe nk'agashya muri iki gihe cya Yubile.”

Nyirakimonyo Marie Clementine umukristu wa Paruwase ya Ruhango yavuze ko ari ibyishimo bidasanzwe kuko bongeye kwinjira mu muryango w'Impuhwe z'Imana dore ko byaherukaga mu mwaka wa 2000 ubwo hizihizwaga yubile y'imyaka 100.

Yagize ati"Uyu munsi turishimye kuko twafunguriwe umuryango w'impuhwe z'Imana kugira ngo tuze kwitagatifuza duhimbaza yubile yimpurirane, tukanaronka indulugensiya ishyitse ya Yubile. Twahawe penetensiya kandi n'abapadiri bacu bakomeje gusura ingo zabakristu bakaziha umugisha. Iyo ugeze kwa Yezu Nyirimpuhwe arakwakira akakugumana nawe ukamujyana, abakristu ba Ruhango twakiriye impuhwe z'Imana turashishikariza abantu bose kudacikanwa n'impuhwe z'Imana. Tuzakomeza gushishikariza abandi kuza kunyura mu muryango w'impuhwe z'Imana dore ko ari ubwa kabiri duhawe aya mahirwe."

Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango itangaza ko biteguye kwakira abakristu bose bazaza kunyura mu muryango w'impuhwe z'Imana no kubafasha kwakira izo mpuhwe kandi bakaronka indulugensiya ya Yubile n'imitima isukuye. Uyu ni umuryango wa kabiri muri 7 iteganyijwe kuzafungurwa muri Diyosezi ya Kabgayi. Mu cyumweru gitaha tariki ya 14 hazkaafungurwa undi muryango w'impuhwe muri Paruwase ya Kanyanza naho ku itariki ya 15/05/2024 hafungurwe umuryango w'impuhwe muri Paruwase ya Kamonyi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose