Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Kibungo yibarutse Abapadiri batatu

Mu gitambo cya Misa cyaturiwe ku mbuga ya paruwasi ya Kirehe ku cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo yahaye Isakaramentu ry’Ubusaseridoti abadiyakoni batatu b’iyi diyosezi.

Diyosezi ya Kibungo yibarutse Abapadiri batatu
Diyosezi ya Kibungo yibarutse Abapadiri batatu

Muri ibi birori Diyosezi ya Kibungo yungutse abapadiri batatu aribo Padiri Alphonse Bizimana, Padiri Severin Usanase na Padiri Modeste Ndikubwimana; byitabiriwe n’abakristu benshi baturutse mu maparuwasi agize iyi diyosezi, ababyeyi n’abavandimwe b’abahawe Ubusaseridoti ndetse n’abari bahagarariye inzego za Leta.

Mu nyigisho Karidinali Kambanda yagejeje ku bakristu bitabiriye uyu muhango, yavuze ko kugira ngo umuntu ahitemo kwegurira burundu ubuzima bwe Imana aba yamaze kubona ko ntacyayiruta, agasiga ibindi bindi bisanzwe byo ku isi, agakurikira Yezu Kristu We bukungu nyabwo ntagereranywa.

Karidinali Kambanda yagize ati “Bavandimwe, kugira ngo umuntu ajye kwiha Imana, kwitangira imirimo y’ubutumwa bwa gisaseridoti nk’izi ntore zaduhurije hano ni uko aba yaremeye gusiga byose, akaba yariyemeje kuberaho Kristu, kwitangira ingoma y’Imana; Aba amaze kubona ko ntakiruta Imana. Amaze kubona ko ntakiruta gukorera Imana nka wa wundi Ivanjili itubwira wabonye ubukungu bw’agaciro gakomeye mu murima, aragenda agurisha ibyo yari atunze byose kugira ngo ashobore kuwugura.”Avuga ko kugira ngo umuntu yegurire ubuzima bwe Imana ari uko aba yamaze kubona ubukungu buruta ibindi byose, akabisiga, maze agahitamo ubwo bukungu ntagereranwa.

Muri uyu muhango, Antoni Karidinali Kambanda yatanze ibice by’ubusomyi n’ubuhereza ku bafaratiri b’iyi diyosezi biga mu iseminari nkuru,bikaba ari ibyiciro by’ibanze bibanziriza itangwa icyiciro cy’Ubudiyakoni . Abakristu ba Diyosezi ya Kibungo by’umwihariko abo muri Paruwasi Kirehe bishimiye ko diyosezi yabo yungutse abandi bapadiri batatu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose