Diyosezi ya Nyundo yatangije urugendo rwa Yubile y’imyaka 50 y’ivugururwa muri Roho Mutagatifu
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, umushumba wa diyosezi ya Nyundo, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 03 Ukuboza 2022, yatangije ku mugaragaro urugendo rw’umwaka wa yubile y’imyaka 50 Ivugururwa muri Roho Mutagatifu (Renouveau Charsmatique) rimaze mu Rwanda no muri Diyosezi ya Nyundo by’umwihariko.
Ni igikorwa cyabimburiwe n’igitambo cya Missa cyaturiwe muri Katedarali ya Nyundo kitabirwa n'abakarisimatike baturutse muri paruwasi zitandukanye zigize iyi diyosezi.
Musenyeri Anaclet Mwumvanezaa, asobanura Ijambo ry'Imana, yagarutse ku kamaro ka Roho Mutagatifu wubaka ubumwe. Avuga ko Isoko y’ubumwe bukomoka kuri Kiristu ari Roho Mutagatifu ufasha abakiristu kunga ubumwe muri Kiliziya no gufatanya kuyubaka.
Musenyeri Anacleti yakomoje no ku kamaro k'Ivugururwa muri Roho Mutagatifu agira ati: “Roho Mutagatifu mwahawe ni uwo kubafasha kurushaho kuvugurura ubukristu no kunogera Imana n’abavandimwe. Nk'uko Papa Francisko abivuga, ivugururwa muri roho mutagatifu ryaziye igihe cyiza kuko ryatumye abari basinziriye bakanguka ndetse n’abari bafite intenge nke babona imbaraga.”
Yakomeje avuga ko iyi yubile ikwiriye kuba umwanya wo kwivugurura, kureka Roho w’Imana akagorora ibigoramye ndetse akomora ibyakomeretse kugira ngo buri wese abe intandaro y’ivugurura muri Paruwasi ye.
Yibukije abakarisimatike ko yubile ari iyabo n’iya Kiliziya yose ndetse asaba abakristu ko ingabire bahawe bakomeza kuzibyaza imbuto nziza kugira ngo zigirire akamaro bose.
Umuhuzabikorwa w’abakarismatike muri Diyosezi ya Nyundo, Bonaventure Nsengiyumva yashimiye abakarismatike mu makoraniro atandukanye y’ivugurura muri Roho Mutagatifu babarizwamo kubera ubufatanye, ubwitange n’ubumwe bibaranga mu bikorwa bitandukanye nko kwita ku iyogezabutumwa, gukora ubutumwa ku babaye nk’ abarwayi n’imfungwa, kwitabira imyiherero n’ingendo nyobokamana zifasha kuvugurura ubukristu, gushyiraho inzego z’urubyiruko.
Bonaventure kandi yagarutse ku ngamba abakarisimatike bafite muri uyu mwaka wa Yubile. Ati: “Abakaristimatike ba diyosezi ya Nyundo dufite ibikorwa byinshi tuzakora birimo gukomeza gufasha urubyiruko kurushako kumva ivugururwa muri Roho Mutagatifu, Kwigisha no kumvisha abiga mu mashuri makuru na za kaminuza, guhugurana mu kurushaho kumenya ivugururwa muri Roho Mutagatifu no Kugira uruhare mu nzego za Kiliziya”
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuhuzabikorwa w’abakarisimatike ku rwego rw’igihugu padiri Epimaque Makuza, yashimiye umwepiskopi wemeye ko ubumwe bw’abakarismatike bwongera kuba dore ko ari ku nshuro ya kabiri ubumwe bukozwe muri iyi diyoseze.
Yakomeje ashimira abasaserdoti ba diyoseze ya Nyundo kuba barahagurukiye kwegera amakoraniro yo mu maparuwasi yabo ndetse anashimira ko inzego zose z’amakoraniro zavuguruwe ku buryo batangiye kujya mu murongo mwiza.
Yashimiye abakarismatike ba diyosezi ya Nyundo ibikorwa by’intangarugero badahwema kugaragaraza. Ati: “Abakarisimatike ba diyosezi ya Nyundo mukomeje kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa. Twavuga urugero rw’umusanzu ungana na 26,812000 mumaze gutanga kugira ngo twiyubakire icyicaro cy’abakarisimatike ku rwego rw’igihugu. Hari ibikorwa byinshi bakora nko kubakira abatishoboye, gushishikariza abakiristu kugira ubwishingizi n’abatabishoboye bagafashwa kububona n’ibindi.”
Yasoje agaragaza ko nubwo bigaragara ko barimo gutera imbere ariko bagifite imbogamizi zitandukanye zirimo kuba amwe mu makoraniro y’abakarisimatike yaravangiwe n’imisengere y’amadini y’inzaduka. Bityo yasabye ko bakomeza guhabwa amahugurwa kugira ngo barusheho gusobanukirwa ibyo barimo ndetse asaba abasaserdoti gukomeza kubaba hafi kugira ngo batazatana.
Mu ijambo risoza Myr Anaclet, yibukije abitabiriye ibirori ko ikibatsi Karismatike yazanye aricyo igifite. Yagize ati: “Nubwo habayeho ibihe bibi, ntibyazimije ikibatsi cy’ivugururwa muri Roho Mutagatifu. Ivugururwa ryagize uruhare rukomeye mu kongera gusana imitima y’abanyarwanda.”
Gusa asaba abakiristu kwirinda kwihisha muri Roho mutagatifu ngo bakore ibidakwiye by’amadini y’inzaduka nko kwerekwa. Asaba ko abakristu bakomeza guhugurwa.
Ati “Hakenewe ubufatanye mu gushyiraho umurongo mwiza kugira ngo hakosorwe ibitagenda neza binyuze mu mahugurwa. Abakristu bafatanye n’abapadiri haba muri paruwasi, Santarali, imiryangoremezo kugira ngo bakore ibijyanye n’umurongo bumvikanyeho muri paruwasi yabo kuko bizabafasha kwirinda za mbogamizi zirimo abahanurabinyoma n’imyumvire ipfuye.”
Ivugururwa muri Roho mutagatifu muri diyoseze ya Nyundo ryatangiye mu mwaka wa 1974, ritangirira muri paruwasi ya Muramba (imwe mu maparuwasi agize iyi diyoseze). Kuri ubu muri iyi diyosezi habarirwa amakoraniro y’ivugururwa muri Roho Mutagatifu agera kuri 246 agizwe n’abantu 9141.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.