Gafuku n'abamukurikiye
Tariki 7 Ukwakira ni itariki itazibagirana mu mateka y'Ubusaserdoti mu Rwanda, kuko kuri iyi tariki mu 1917 ni bwo u Rwanda rwabonye umupadiri kavukire bwa mbere.
Tariki 7/10/1917 - Tariki 7/10/2025, Imyaka ibaye 108 u Rwanda rubonye Abapadiri kavukire ari bo: Padiri Balthazar Gafuku na Padiri Donat Leberaho.
Kuva ubwo u Rwanda rwahiriwe n'umuhamagaro w'Ubusaserdoti nyobozi kuko mu 10 ba Mbere hahise habonekamo n'umwepiskopi ari we Myr Aloys BIGIRUMWAMI, wahawe ubupadiri mu 1939 n'Ubwepiskopi tariki 14 Gashyantare 1952.
Urutonde ruri mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda ari na yo irererwamo umubare munini w'Abapadiri b'Abanyarwanda, rugaragaza ko kugera ubu u Rwanda rufite Abapadiri ba diyosezi 1660 kuva mu 1917 habayeho umupadiri wa mbere kugera muri uyu mwaka wa 2025.
Kuri uru rutonde ntabwo hariho Abapadiri bo mu miryango y'Abihayimana b'Abanyarwanda bategurirwa hirya no hino ku isi bitewe na gahunda bwite ya buri muryango.
Hashingiwe kuri uru rutonde buri mwaka hagiye haboneka abapadiri hagati ya 15 na 16. Ubagabanyije Amadiyosezi 9 buri diyosezi yagira hagati y'umupadiri 1 na 2 buri mwaka.
Mu gihe twizihiza Yubile y'imyaka 125 u Rwanda rwakiriye Ivanjili, Amaseminari makuru ya Kiliziya yo mu Rwanda arimo gutegura Abaseminari bakuru 510 bari muri Seminari Nkuru 4 ari zo: Seminari Nkuru ya Rutongo, Seminari Nkuru ya Nyumba, Seminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi, Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.