Gahunda yo gushyingura Musenyeri Venanti Bacinoni uherutse kwitaba Imana yatangajwe
Nyuma y’uko bitangajwe ko Myr Venanti Bacinoni umwepiskopi wa Diyosezi ya Bururi wacyuye igihe yitabye Imana, kuri uyu wa 27 Nyakanga 2022, diyosezi ya Bururi yatangaje gahunda yo kumusezeraho mu cyubahiro no kumushyingura.
Iyi mihango ikaba iteganyijwe guhera kuwa kabiri tariki 2 Kanama 2022 kugera kuwa 3 Kanama 2022. Kuri iyi gahunda, biteganyijwe ko kuwa kabiri tariki 2 Kanama 2022, hagati ya Saa Sita na Saa Saba z’amanywa hazabaho igikorwa cyo gufata umurambo mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kamenge; nyuma bazakomereza mu rugo rw'umwepiskopi wa diyosezi ya Bururi ahazaba umugoroba w'amasengesho yo kumusabira.
Ku wa Gatatu tariki 3 Kanama 2022, kuva saa mbiri kugeza saa yine hateganyijwe umuhango
wo kumusezeraho bwa nyuma muri Kiliziya Katedrali ya Bururi, Saa yine n’Igice hagasomwa
Misa izakorerwamo umuhango wo kumushyingura, gahunda z’uwo munsi zikazasozwa no
gukaraba no gukura ikiriyo by'agateganyo biteganyijwe Saa Saba z’amanywa.
Myr Venanti Bacinoni yavukiye i Karirisi, Komini Rutovu, Intara ya Bururi mu 1940. Yahawe
Ubusaseridoti mu 1965, atorerwa kuba Umwepiskopi wa Bururi mu 2007. Muri 2020 ni bwo yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, asimburwa ku mirimo y’ubwepiskopi na Myr Salvator Nicitegetse. Yitabye Imana ku wa 23 Nyakanga 2022 mu bitaro bya Clinique St Joseph, aho yari amaze iminsi yivuza; yari afite imyaka 82.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.