Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Guhangayikira iby'isi no gukira cyane byabujije benshi gusenga

Muri iki cyumweru cya 29, turazirikana ko n'ubwo ari ngombwa gusenga abantu benshi bacogoye mu isengesho kubera impamvu zitandukanye. Imwe mu mpamvu tuzirikanaho mu masomo yo kuri uyu wa mbere, ni irari ry'ibintu n'ubukungu byateye benshi gutera Imana umugongo.

Guhangayikira iby'isi no gukira cyane byabujije benshi gusenga
Guhangayikira iby'isi no gukira cyane byabujije benshi gusenga

Mu Ivanjili ya Luka 12, 13-21, batubwira uko umuntu yabwiye Yezu ati "Mwigisha mbwirira umuvandimwe wanjye, tugabane umurage wacu". Ariko we akamusubiza ati "Muramenye mwirinde kugira irari ry'ibintu kuko n'aho umuntu yatunga ibintu byinshi , ntabwo ari byo byamubeshaho . (Lk 12, 13.15).

Yezu muri iyi Vanjili, agira abantu inama yo kudahoza umutima ku by'isi. Ngo umuntu ahore mu bikorwa byo kugwiza imitungo no kwikenura yibagirwe gusenga no guharanira ubukungu bw'ijuru yitabira ibikorwa by'iyobokamana no kwitagatifuza.

Mu rugero rw'umukungu udafite ubwenge, Yezu atubwira uko nyuma yo gushakisha imitungo ikagwira yibwiye ati "mfite ibizambeshaho igihe kirekire, ngiye kurya, nywe ndabagire". Nyamara akaza kunyagwa ubuzima bwe atabiriye n'ubwo yari yabibonye, Yezu akatugira Inama yo guharanira ubukungu buva ku Mana.

Iyi Vanjili iravuga ukuri k'ubuzima bwa benshi muri iki gihe, bibagiwe Imana n''ingoma yayo babitewe n'imirimo igamije kwiteza imbere no gushakisha imibereho ndetse n'abibagiwe Imana babitewe no gukira cyane bagasigara bakeka ko batagikeneye Imana.

Uko ubuzima bugenda bugora, ni nako abantu basabwa gukora cyane no guhimba amayeri ashoboka ngo babashe kubona ikibatunga. Umubare munini w'abatuye isi uriho ku bugenge, ubara ubukeye. Umunsi ku wundi umuntu ahora ahangayitse ngo abone ikimutunga. Bikamusaba gukora cyane ndetse kuri bamwe bikaba byanabahezamuza kubera gushaka amaronko n'amaramuko.

Iyi miterere y'ubuzima yatadukanyije benshi n'Imana, ibatandukanya n'isengesho. Muri aba twavugamo abafite akazi gakorwa iminsi yose ndetse no ku cyumweru, n'abandi bahorana umutima uhagaze bashakisha icyabatunga cyangwa icyabafasha kwiteza imbere. Akazi kenshi abantu uyu munsi bafite, katumye batakigira umwanya wo gusenga ku buryo batakibuka umuryango wa Kiliziya.

Amatsinda yo kwitagatifu agenda arushaho kubura abayitabire kuko abantu bari muri rwinshi bashakisha imibereho. Twumve Inama Yezu atugira none, muramenye mwirinde kugira irari ry'ibintu kuko n'aho umuntu yatunga ibintu byinshi , ntabwo ari byo byamubeshaho.

Ikindi cyatesheje abantu gusenga ni ubukire bukabije n'umurengwe. Ugasanga umuntu yumva yihagije akibera mu kurya no kunywa no kwinezeza. Hari benshi bakeka ko gusenga ari uguta igihe bakaba bariho mu kwinezeza nk'aho ijuru ryabo barishyikiriye. Yezu uyu munsi arababwira nabo ko bakeneye gusenga bakizigamira ubuzima buva ku Mana kuko ari bwo buramba.

Nyagasani twigishe gusenga no guharanira Ingoma y'Ijuru.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose