I Kibeho hateraniye ihuriro nyafurika ry'abayobozi ba Radio Maria
Kuva ku wa 25 kugeza ku wa 28 Gashyantare 2025, i Kibeho hateraniye abayobozi ba Radio Maria muri Afurika barimo abalayiki n'Abapadiri mu ihuriro rigamije kurebera hamwe uko Radio Maria ihagaze.
Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Bwema Lambert, Umuyobozi wa gahunda za Radio Maria Rwanda, yavuze ko iryo huriro ryitabirwa n'abayobozi b'abarayiki bahagarariye Radio Maria mu rwego rw'amategeko ndetse n'abapadiri bahagarariye Radio Maria mu rwego rwa Kiliziya.
Agaruka ku bikorwa by'iri huriro yagize ati "Ni ihuriro rigamije kurebera hamwe uko Radio Maria ihagaze, ibyo igezeho hirya no hino, ibiteganywa gukorwa mu bihe biri imbere cyane cyane igikorwa cya Mariyatoni kiba mu kwezi kwa 5 kwa Bikira Mariya, gikorwa na Radio Mariya ku isi hose."
Padiri BWEMA avuga ko ku wa 25 Gashyantare 2025, wari umunsi wo kugera ahagomba guteranira iri huriro ku butaka butagatifu i Kibeho, kuruhuka, kureba Kibeho n'amateka yayo n'ibindi.
Yagize ati "Twahuye n'umuyobozi ushinzwe Ingoro ya Nyina wa Jambo i Kibeho, adusobanurira ibya Kibeho, nyuma ibikorwa bizakomeza kugeza ku wa 28 Gashyantare."
Padiri Bwema kandi yasabye abakirisitu kwifatanya mu isengesho n'abayobozi ba za Radio Maria muri Afurika muri iryo huriro avuga ko imyanzuro izavamo bazayibatangariza.
Ihuriro rya Radio Maria muri Afurika riba buri mwaka kandi rikabera i Kibeho bitewe n'uko ariho hari icyicaro cya Radio Maria muri Afurika. Aha i Kibeho hari na Radio Maria Kibeho itambutsa gahunda n'ibikorwa ubutumwa bwa Kibeho n'Ishapule y'Ububabare burindwi bwa Bikira Mariya mu ndimi zirimo izivugwa muri Afurika nk'Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili n'izindi.
Ubuyobozi bwa Radio Maria mu Rwanda kandi butangaza ko kuba iri huriro ribera i Kibeho ari bifasha kurushaho kumenyekanisha Kibeho kugira ngo bamenye ubutumwa Bikira Mariya yahatangiye ubwo yahabonekeraga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.