Ibihe by’igenzi byaranze Diyosezi ya Kabgayi igicumbi cy’Ubwepisikopi mu Rwanda
Ejo, tariki 10 Gashyantare 2024, Kiliziya y’u Rwanda iratangiriza i Kabgayi Yubile y’impurirane y’Imyaka 2025 Jambo yigize umuntu na 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Kabgayi yatoranyijwe ku mpamvu y’umurage w’amateka adasanzwe ifite ari na yo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Hakurikijwe uko amateka abigaragaza, Kabgayi ni igicumbi cy’ubukristu mu Rwanda, nyamara ntabwo ari ho hashinzwe Misiyoni ya mbere.
Tariki 02 Gashyantare 1900, ni bwo Abamisiyoneri ba mbere bakiriwe n’umwami I Nyanza, bavuye i Shangi, maze bahabwa uruhushya rwo gutangira ubutumwa bwabo.
Tariki 08 Gashyantare 1900, ni bwo Misiyoni ya mbere yashinzwe i Save. Kabgayi yo yashinzwe tariki ya 9 Gicurasi 1906.
Tariki 12 Ukuboza 1912, vikariyati Myr Hilth yayoboraga yagabanyijwemo kabiri, u Rwanda n’u Burundi bishyirwa hamwe iba Vikariyati ya Kivu maze icyicaro cyayo kiba i Kabgayi haba gutyo kuva mu ntangiriro Ikicaro cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Kuwa 22 Mata 1922, Vikariyati ya Kivu na yo yagabanyijwemo kabiri, havuka Vikariyati y’u Rwanda n’iy’U Burundi, iy’u Rwanda iyoborwa na Myr Leon Paul Class ikicaro cyayo gikomeza kuba i Kabgayi.
Mu 1959 habayeho impinduka y’ikitwaga Vikariyati kitwa Diyosezi ndetse na Misiyoni zitwa Paruwasi. Ku wa 10 Ugushyingo 1959 i Roma batangaje urwandiko rushyiraho ubuyobozi bwa Kiliziya mu Rwanda, Kabgayi iba Arikidiyosezi naho Nyundo iba Diyosezi.
Kabgayi ikomeza gushimangira amateka yo kuba igicumbi cy’ubukristu n’ubusaseredoti.
Uretse aya mateka ashingiye ku buyobozi bwa Kiliziya bwisanze i Kabgayi ku ikubitiro, abanyakabgayi na bo bari mu banyarwanda bakiriye ukwemera ku ikubitiro, kuko nyuma y’imyaka ibiri gusa Abamisiyoneri bageze i Kabgayi, abakristu bagera kuri 18 barize kandi bahabwa Batisimu. Twavuga nk’abitwa Simon Rwamirego, Michael Byandagara, Matayo Tabaro, Petero Rwakuki, Tomasi Ruhirwa, Paul Rwandekwe na Andereya Ntabajyana babatijwe tariki ya 05 Nyakanga 1908 nyuma y’imyaka ibiri gusa misiyoni ya Kabgayi ishinzwe. Ubukristu bwakomeje gukwira i Kabgayi, ari na ko igaba amashami hisya no hino ibyara paruwasi na Diyosezi.
Diyosezi ya Kabgayi imaze kuyoborwa n’Abepisikopi umunani, kuva kuri Myr Yohani Yozefu Hirth, Myr Leon Paul Class, Myr Laurent Deprimoz, Myr Andereya Perraudin, Myr Tadeyo Nsengiyumva, Myr Anastase Mutabazi, Myr Smaragde Mbonyintege na Myr Balthazar Ntivuguruzwa uriho ubu.
Iyi Diyosezi kandi yagiye inyura mu bihe bikomeye ubwo itabaga ifite umwepiskopi bwite. Mu 1955-1956 yayobowe na Padiri Arthur DEJEMEPPE wo mu muryango w’Abapadiri bera. Mu 1994-1996 yayobowe na Myr Andereya Sibomana, naho kuva mu mwaka wa 2004 kugera 2006 yayobowe na Myr Tadeyo NTIHINYURWA wari Arikiyepisikopi wa Kigali.
Mu yandi mateka aha Kabgayi icyubahiro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda harimo n’amateka y’Ubusaserdoti. Tariki 7 Ukwakia 1917, ni bwo abanyarwanda ba mbere bahawe Ubupadiri abo ni Padiri Balithazar GAFUKU na Donat REBERAHO babuhawe. Mu mwaka wa 1967 hizihijwe Yubile y’imyaka 50 y’ubusaseredoti, ibirori bibera i Kabgayi haje kandi kwizihirizwa na Yubile y’imyaka 75 n’iy’imyaka 100, yahimbajwe tariki 7 Ukwakira 2017.
Uretse ubusaseridoti, Kabgayi ni yo yonyine mu Rwanda ifite Kiliziya yo ku rwego rwa Bazilika. Iyi Bazilika Nto ya Kabgayi ikaba yarashyizwe muri uru rwego tariki 22 Ukwakira 1992.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.