Ibyaranze Ubuzima bwa Papa Benedigito XVI witabye Imana ari mu kiruhuko cy’i zabukuru
Nyuma y’iminsi itatu Papa Fransisiko, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi atangaje ko Papa Benedigito XVI uri mu kiruhuko cy’i zabukuru arembye, agasaba abakristu gatolika ku isi kwifatanya na we mu isengesho ryo kumusabira; mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022 ibiro ya vatikani bishinzwe itumanaho(Holy See Press) byatangaje ko uyu musaza w’imyaka 95 yitabye Imana ahagana saa tatu na mirongo itatu n’ine za mu gitondo.
Papa Benedigito XVI amazina ye bwite ni Joseph Ratzinger, akaba afite ubwenegihugu cy’u Budage. Yabonye izuba tariki 16 Mata 1927 i Marktl am Inn. Kimwe n’abandi bakristu gatolika bo mu gihecye mu budage, Jozeph Ratzinger yagizweho ingaruka bikomeye n’ibikorwa by’abanazi ba Adolf Hitler barwanyije Kiliziya Gatolika bikabije muri iki gihugu, gusa kubwo kwihangana n’ingabire y’Imana ntiyahitanwa nabyo.
Hagati y’umwaka wa 1946 na 1951, Joseph Ratzinger yize amasomo ya Filiozofiya na Tewolojoya muri Kaminuza yi Munich n’iya Freising, ahabwa Isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki 29 Kamena 1951.Abona Impamyabumenyi y’Ikirenga(Doctorat)muri Tewolojiya.
Nyuma yo kugaragaza ubuhanga uhambaye, Joseph Ratzinger wari padiri yahawe n’ubutumwa bwo kuba umwalimu wa Tewolojiya mu makaminuza atandukanye arimo iya Freising, iya Bonn(1959-1969), iya Munster(1963-1966) n’iya Tubingen(1966-1969). Mu 1969 yabaye umwalimu wa Tewolojiya muri kaminuza ya Regensburg, aho yanabaye umuyobozi wungirije w’iyi kaminuza.
Ubuhanga Abayobozi ba Kiliziya muri iki gihugu bamubonyemo bwatumye agirirwa icyizere maze hagati ya 1962 na 1965 agirwa umujyanama mu bya Tewolojiya wa Karidinali Josef Frings, Arkiyepiskopi wa Cologne.Ibi yatumye na we yitabira Inama nkuru ya Vatikani ya Kabiri yigaga ku mahame ya Kiliziya.
Ku wa 24 werurwe 1977 Papa Paul VI yamutoreye kuba kuba Arkiyepiskopi wa Munich na Freising, ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 28 Gicurasi uwo mwaka; atorerwa kuba Karidinali na Papa Papa Paul VI ku wa 27 Kamena 1977.
Ku wa 25 Ugushyingo 1981, Papa Yohani Pawulo II yamutoreye kuba Umuyobozi wa Dekasiteri ishinzwe amahame y’Ukwemera muri Kiliziya Gatolika, anatorerwa kuba Perezida wa komisiyo ya Bibiliya muri komisiyo mpuzamahanga ya Kiliziya ishinzwe amahame ya Tewolojiya. Yasezeye ku mirimo y’Ubwepiskopi ku wa 15 Gashyantare 1982, akomeza umutumwa bwa Kiliziya bwo kuba umukaridinali.
Ku wa 6 Ugushyingo 1998 yatorewe kuba umuyobozi wungirije w’inteko y’abakaridinali muri Kiliziya(Vice-Dean of the College of Cardinals), naho ku wa 30 Ugushyingo 2002 atorerwa kuba umukuru w’abakaridinali(Dean of the College of Cardinals).
Nyuma y’urupfu rwa Papa Yohani Pawulo II rwo ku wa 2 Mata 2005, Karidinali Joseph Ratzinger wari ukuriye abakaridinali yayoboye imihango yo kumushyingura; umuhango wabereye muri Bazilika nkuru ya Mutagatifu Petero ku wa 8 Mata 2005.
Nyuma y’iminsi 17 Papa Yohani Pawulo II atabarutse, ku wa 19 Mata 2005 Inteko y’abakariidinali bemerewe gutora Papa i Roma yarateranye, itorera Karidinali Jozeph Ratzinger kuba Papa wa 265 wa Kiliziya Gatolika, afata izina rya gishumba rya Papa Benedigito XVI.
Ku wa 28 Gashyantare 2013 yakoze amateka ataraherukaga muri Kiliziya, maze ku myaka 85 gusa yegura ku mirimo y’Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku isi. Ni inkuru yatunguye benshi kuko byaherukaga mbere y’imyaka igera kuri 500.
Akimara kwegura, yasimbuwe na Karidinali Jorge Mario Bergoglio wafashe izina rya gishumba rya Papa Fransisiko, ari na we mushumba wa Kiliziya Gatolika uyu munsi.
Nyagasani namuhe iruhuko ridashira, aruhukire mu mahoro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.