Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ibyo wamenya kuri Padiri Vedaste Kayisabe wagizwe Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Mutarama 2024 nibwo inkuru yasakaye ko Padiri Kayisabe Vedaste wari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi (Philosophicum) yagizwe Umunyamabanga Mukuru w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Ibyo wamenya kuri Padiri Vedaste Kayisabe wagizwe Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda
Ibyo wamenya kuri Padiri Vedaste Kayisabe wagizwe Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda

Padiri Kayisabe asimbuye kuri uyu mwanya Padiri Martin Nizigiyimana wari Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda kuva muri 2018.

Padiri Kayisabe aje muri uyu mwanya nyuma yo kumara imyaka hafi 13 ayoboye Seminari Nkuru ya Kabgayi (Philosophicum) mu myaka 16 yari amaze muri iyi Seminari.

Inshamake ku buzima n’ubutumwa bya Padiri Vedaste Kayisabe

Padiri Vedaste Kayisabe yavukiye muri Paruwasi ya Mukarange, Diyosezi ya Kibungo, kuwa 11 Werurwe 1970. Yahawe ubupadiri kuwa 26 Nyakanga 1998.

Nyuma yo guhabwa ubupadiri, kuva 1998 – 1999, Padiri Kayisabe yabaye Padiri wungirije muri paruwasi ya Rukira.

Muri Rukira yahavuye yerekeza mu Iseminari nto ya Zaza aho kuva 1999 - 2002 yabaye umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu Iseminari Nto ya Zaza, ndetse akanayibera umuyobozi.

Kuva 2002 - 2004: Yagiye kwiga Filozofiya i Roma muri Université pontificale urbanienne. Avuye i Roma, yabaye umurezi wigisha Filozofiya mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi. Nyuma y’imyaka itatu yasubiye i Roma [nanone muri Université pontificale urbanienne] kwiga Filozofiya, ahavana impamyabumenyi y'ikirenga (doctorat muri Filozofiya)

Kuva 2010 – 2011, Padiri Kayisabe yabaye umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi, anigisha isomo rya Filozofiya.

Kuva 2011 kugeza ubwo yahabwanga inshingano zo kuba Umunyamabanga w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Vedaste Kayisabe yari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi.

Ku wa  16 Werurwe 2012: Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, yamuhaye inshingano zo kuba umwe mu bagize Inteko nyarwanda y’umuco.

Kuwa 30 Nyakanga 2023, muri Paruwasi ya Mukarange nibwo Padiri Kayisabe yahimbaje Yubile y’imyaka 25 amaze mu muhamagaro w’Ubusaserdoti. Igitambo cya Misa yo guhimbaza Yubile ye cyatuwe na Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, Umwepiskopi Diyosezi ya Kibungo. Ni ibirori byitabiriwe n’abepiskopi bo mu yandi madiyosezi: Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, Myr Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko na Myr Smaragde Mbonyintege umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose