Icyo papa Leo XIV avuga kuri Kiliziya Umuryango w’Imana.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika kui isi, Nyir’ubutungane Papa Leo yavuze kuri Kiliziya umuryango w’Imana kandi ko buri wese afite umwanya muri uyu muryango. Yifashishije inyandiko z’inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani ubwa kabiri, inyandiko yitwa LUMEN GENTIUM (Inyandiko nyemezamahame,) Nyir’Ubutungane papa Leo ashimangira ko Kiliziya ari umuryango w’Imana .
Agira ati ‘’Imana yaremye isi n’abantu kandi ishaka ko buri muntu akira, bityo yujuje umugambi wayo w’umukiro mu mateka, yitorera umuryango ibana nawo. Niyo mpamvu yatoye Aburahamu imusezeranya urubyaro rwinshi rungana nk’inyenyeri zo mu kirere n’umusenyi wo ku nyanja (Intang 22,17-18).
Papa Leo yavuze ko Imana imaze kubakura mu bucakara yagiranye nabo isezerano, irabaherekeza, ibabumbira hamwe igihe batatanaga. Umwimerere w’uyu muryango ni uko ukomoka ku gikorwa cy’Imana no mu kwemera bayifitiye. Wahamagariwe kubera urumuri andi mahanga, nk’itara rikurura imiryango yose, mbese abantu bose.’’
Inama nkuru ya Kiliziya ibihamya igira iti « Nyamara ibyo byose byari bigamije gutegura no gushushanya Isezerano Rishya kandi ryuzuye muri Kristu, ndetse n’ukwihishura gusendereye kuzatangwa na Jambo w’Imana ubwe, wigize umuntu. »
Papa Leo akomeza agira ati ‘’ Koko rero ni Kristu ubwe, mu gutanga umubiri we n’maraso ye, ubumbira hamwe uwo muryango muri we. Ni umuryango ugizwe n’abantu bo mu mahanga yose ; uhujwe n’ukwemera muri we, kumuyoboka, mu buzima bubeshejweho na Roho w’Uwazutse. Ni muri ubwo buryo Kiliziya ari umuryango w’Imana ukomoka ku mubiri wa Kristu kandi nayo ikaba umubiri wa Kristu ; atari uko ari umuryango nk’indi, ahubwo umuryango w’Imana, uhuzwa nawe kandi ugizwe n’abantu bo mu miryango yose yo ku isi.
Ikiyihuza si ururimi, si umuco, cyangwa amoko, ahubwo ni ukwemera muri Kristu : Kiliziya rero nk’uko inama nkuru ya Kiliziya yabivuze neza ni « Ihuriro ry’abarebana ukwemera bagana Yezu » (LG, 9).
Ni umuryango wasizwe amavuta y’ubutore. abakristu ntibakwiye kwirata ibikorwa byiza cyangwa amazina y’ibyubahiro, ahubwo birata impano yo kuba muri Kristu no kubaho ku bwe abana b’Imana. Mbere ya buri gikorwa na buri murimo, igifite agaciro mbere y’ibindi muri Kiliziya, ni ukunga ubumwe na Kristu, kuba abana b’Imana ku bw’ingabire. Ni naryo zina ry’icyubahoro abakristu dukwiye gushaka. Turi muri Kiliziya kugira ngo duhabwe ubudatuza ubuzima bw’Imana Data no kugira ngo tube abana bayo n’abavandimwe.
Kubw’iyo mpamvu, itegeko rigenga imibanire mu Kiliziya ni urukundo, nk’uko turihabwa kandi tukaryerekwa na Yezu ; kandi intego ya Kiliziya ni Ingoma y’Imana, iganaho yunze ubumwe n’abantu bose.
Ati ‘’Kiliziya yunze ubumwe na Kristu, Nyagasani n’Umukiza w’umuntu wese, Kiliziya nta na rimwe yireba yo ubwayo, ahubwo ifunguriye amarembo abantu bose kandi ibereyeho bose. Niba abemera Kristu bayirimo, Inama nkuru ya Kiliziya itwibutsa ko « abantu bose bararikiwe kuba Umuryango umwe rukumbi w’Imana. Niyo mpamvu uwo muryango ukunda guhora uri ukwawo kwa wonyine kandi ukaba umwe rukumbi, utegetswe gukwira isi yose, kandi usanganyije ibihe byose ( ari byo ,ibyahise, ibi turimo n’ibizaza). Kugira ngo umugambi w’ugushaka kw’Imana urangizwe, Imana kuva kera yaremye inyoko muntu ari imwe, kandi ishaka gukoranyiriza hamwe abana bayo bari barabaye intatane. Ndetse n’abataramenya Ivanjili nabo bagize umuryango w’Imana kandi Kiliziya ifite uruhare ku butumwa bwa Kristu, ihamagariwe kwamamaza Ivanjili ahantu hose no kuri bose (LG, 17). Kugira ngo buri wese ashobore kugirana umushyikirano na Kristu.
Ibi bisobanura ko muri Kiliziya, hari kandi hagomba kuba umwanya wa buri wese, kandi ko buri mukristu ahamagariwe kwamamaza Ivanjii no kuyibera umuhamya ahantu hose ari n’aho akora. Uwo muryango ugaragaza ko ari gatolika, wakira ubukungu n’ibyiza byo mu mico inyuranye, ariko kandi, ikageza Ivanjili muri iyi mico kugira ngo iyisukure kandi iyizamure (LG, 13).
Papa Leo avuga ko Kiliziya ari imwe ariko ikaba igizwe n’abantu bose. Agira ati yifashishije amagambo ya Henri de Lubac, umuhanga muri tewolojiya utaka Kiliziya muri aya magambo Ati« Ni Ubwato bumwe bw’umukiro, bugomba kwakira muri bwo urunyurane rw’abantu. Ni icyumba kimwe rukumbi cy’ubukwe, ibiryo itanga biva mu byaremwe byose. Ni ikanzu itagira iteranyirizo ya Kristu kandi nibyo kimwe n’ikanzu y’amabara menshi ya Yozefu ».
Papa Leo avuga ko Kiliziya ari ikimeneysto gikuru cy’amizero by’umwihariko muri iki gihe turimo cy’amakimbirane n’intambara z’urudaca, kumenya ko Kiliziya irimo abantu b’ubwenegihugu bwose, bafite indimi n’imicoinyuranye ariko babana kubw’imbaraga z’ukwemera . Ni ikimenyetso cyanditse mu mutima wa muntu, urwibutso n’ubuhanuzi bw’ubwo bumwe n’ayo mahoro Imana Data ihamagarira abana bayo bose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.