Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Icyo wamenya ku buzima bwa Karidinali Kambanda uhimbaza isabukuru y'imyaka 65

kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023, Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, arahimbaza isabukuru y'imyaka 65 avutse. Kinyamateka yifuje kukugezaho byinshi kuri uyu mwepiskopi ufite amateka yihariye mu Rwanda kuko ari we munyarwanda wa mbere wabaye Karidinali.

Icyo wamenya ku buzima bwa Karidinali Kambanda uhimbaza isabukuru y'imyaka 65
Icyo wamenya ku buzima bwa Karidinali Kambanda uhimbaza isabukuru y'imyaka 65

Kardinali Kambanda wavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, akavukira muri Arkidiyosezi ya Kigali, ni umwe mu badiyakoni bahawe Ubusaserdoti na Papa Yohani Pawulo II ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda mu 1990.

Amashuri abanza yayize mu gihugu cy’u Burundi no muri Uganda. Amashuri yisumbuye yayakomereje mu gihugu cya Kenya. Anahatangirira Seminari Nkuru muri Apostle of Jesus Theologicum iri ahitwa Langata muri Nairobi. Iyi Seminari yayizemo Filozofiya n'imyaka 3 ya Tewolojiya ahava agaruka mu Rwanda mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ku wa 8 Nzeri 1990 ni bwo uwari Diyakoni Antoni Kambanda yahawe Ubusaserdoti na Papa Yohani Pawulo wa II, ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda. Umuhango ukaba warabereye i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi.

Amaze guhabwa ubupadiri, yabaye umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari nto ya Mutagatifu Visenti i Ndera, muri Arkidiyoseze ya Kigali, kuva mu 1990 kugeza mu 1993. Nyuma yerekeje mu ishuri rya Alphonsian Academy i Roma kuva mu 1993 kugeza 1999, aho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) muri tewoloji Morali.

Hagati y’umwaka wa 1999 na 2005, Padiri Kambanda yahawe inshingano zitandukanye zirimo kuba umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, umuyobozi wa komite ishinzwe amajyambere ya Arkidiyosezi ya Kigali ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ibi yabifatanyije no kwigisha mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda no kuba umuyobozi wa Roho mu Iseminari Nkuru ya Rutongo.

Muri Nzeri 2005, Padiri Antoni Kambanda yagizwe umuyobozi wa seminari nkuru ya Filozofiya iri i Kabgayi. Muri iyi Seminari yahamaze igihe gito kuko muri Gashyantare 2006, yagizwe umuyobozi wa Seminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Karoli Boromewo ya Nyakibanda asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege, wari wagizwe umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Ku wa 7 Gicurasi 2013, Papa Fransisiko yagize uwari Padiri Kambanda, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, asimbuye Myr Kizito Bahujimihigo, weguye muri Mutarama 2010.

Ku wa 19 Ugushyingo 2018, Papa Francis yatoreye Myr Kambanda kuba Arkiyepiskopi wa Kigali, asimbuye Myr Tadeyo Ntihinyurwa. Uwari Umwepiskopi aba abaye Arikiyepiskopi ariko akomeza no kuba umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo yari itarabona umwepiskopi bwite.

Mu muhango wabereye I Vatican muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, ku wa 28 Ugushyingo 2020, Antoni Kambanda yimitswe ku mugaragaro na Papa Fransisiko nka karidinali, aba umunyarwanda wa mbere ubigezeho.

Tariki 6 Ukuboza 2020, i Kigali muri cyahoze ari Kigali Arena (BK Arena ubu), habereye Igitambo cya Misa yo gushimira Imana yahaye u Rwanda Karidinali wa mbere mu mateka, ari we Antoni Karidinali Kambanda cyanitabiriwe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame.

Nyuma y’imyaka 30 ahawe isakaramentu ry’ubusaserdoti, kuwa 25 Ukwakira 2020 ni bwo Arkiyepiskopi wa Kigali, Myr Antoni Kambanda yakoze amateka adasanzwe aba Karidinali wa mbere w'Umunyarwanda. Akaba yaratangajwe Papa Fransisiko.

Ku wa 16 Ukuboza 2020, Kardinali Kambanda yatorewe kuba umwe mu bagize ibiro bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa ku isi.

Ubu karidinali Kambanda amaze imyaka 65 avutse, imyaka 33 abaye padiri, imyaka 10 abaye umwepiskopi n'imyaka 3 abaye Karidinali. Uretse kuba Arikiyepiskopi wa Kigali akaba ari na we Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose