Icyo wamenya ku Ishuri Rikuru ry’Ubuzima ryashinzwe na Arkidiyosezi ya Kigali rikomeje gufasha u Rwanda kongera abaforomo n’ababyaza
Mu gihe u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose ngo serivisi z’ubuzima zigere kuri buri muturage kandi zitangwe ku rwego rwiza, ikibazo cy’ubuke bw’abakozi b’ubuzima kiracyari imwe mu mbogamizi zikomeye zikigaragara mu nzego zimwe na zimwe z’ubuvuzi.
Ni muri urwo rwego amashuri yigisha ibijyanye n’ubuzima akomeje kugira uruhare rukomeye mu kongera umubare w’abakozi b’ubuzima. Muri ayo mashuri harimo Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli (Ruli Higher Institute of Health - RHIH), rikomeje gutanga umusanzu ugaragara mu gutegura abaforomo n’ababyaza bashoboye bazafasha igihugu kugera ku ntego zacyo mu rwego rw’ubuzima.
Ku wa 18 Kamena 2026, RHIH yatanze impamyabumenyi ku nshuro yaryo ya cyenda ku banyeshuri 239 barangije amasomo yabo mu mashami y’Ubuforomo (General Nursing) n’Ububyaza (Midwifery), mu muhango wabereye muri Saint Paul Learning Centre i Kigali.
Aba banyeshuri biyongereye ku bandi banyamwuga b’ubuzima igihugu gikomeje gutegura mu rwego rwo kugabanya icyuho cy’abakozi b’ubuzima kikigaragara hirya no hino mu Rwanda.
Ishuri rifite amateka n’intego yo kuzamura ireme ry’ubuzima
Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli (RHIH Sainte Rose de Lima) ni ishuri rikuru ryigenga ryashinzwe na Arkidiyosezi Gatolika ya Kigali. Rifite icyicaro gikuru mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, rikagira n’ishami rya Saint Paul Learning Centre riherereye mu Mujyi wa Kigali.
Ryatangiye mu mwaka wa 2001 ari ishuri ryisumbuye ryitwaga ESSA Sainte Rose de Lima mbere yo kuzamurwa rikaba ishuri rikuru mu mwaka wa 2013.
Yagaragaje ko intego y’ishuri atari ugutanga impamyabumenyi gusa, ahubwo ari ugutegura abanyamwuga bafite ubumenyi buhamye, ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi ndetse n’indangagaciro zikwiye kuranga umukozi wo mu rwego rw’ubuzima.
Kugeza ubu ritanga amasomo mu mashami y’Ubuforomo n’Ububyaza ku rwego rw’ikiciro cya mbere cya kaminuza(Advanced Diploma) n’icya kabiri cya Kaminuza ( Bachelor’s Degree).
Padiri Dr. Innocent Dushimiyimana, Umuyobozi Wungirije wa RHIH, yavuze ko ishuri rifite abanyeshuri 1,052 bigira ku ishami rya Kigali, mu gihe abanyeshuri 950 biga ku cyicaro gikuru cya Ruli.
Ati"Ishuri ryacu rishyira imbere uburezi bufite ireme no gutegura abanyeshuri kuba abanyamwuga binyuze mu kubashishikariza gukora ubushakashatsi no kugira ubumenyi bwimbitse ku buzima bw’umuntu."
Yakomeje avuga ko iri shuri rinibanda ku burere mboneragaciro bushingiye ku mahame ya gikristu.Ati "Tubatoza indangagaciro za gikristu kuko dushaka kurera abantu bashoboye kandi bashobotse, bafite ubushobozi mu mwuga no mu mibereho."
Mu banyeshuri 239 bahawe impamyabumenyi muri uyu mwaka wa 2026, harimo abaforomo 167 n’ababyaza 18 barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza Advanced Diploma, ndetse n’abaforomo 7 n’ababyaza 47 barangije icyiciro cya Bachelor’s Degree.
By’umwihariko, aba ni bo banyeshuri ba mbere bahawe impamyabumenyi y'ikiciro cya kabiri cya kaminuza(Bachelor’s Degree) muri iri shami rya Saint Paul Learning Centre i Kigali.
Uyu mubare uje wiyongera ku mbaraga igihugu gikomeje gushyira mu bikorwa gahunda ya 4x4 yatangijwe na Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2023.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Jean Marie Vianney Ndayizeye, yashimye uruhare RHIH ikomeje kugira mu kongera umubare w’abakozi b’ubuzima.
Iyi gahunda igamije kongera cyane umubare w’abakozi b’ubuzima mu gihe cy’imyaka ine kugira ngo ikibazo cy’ubuke bwabo kigabanuke ku rwego rw’Igihugu.
Leta yishimira uruhare rw’iri Shuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli
Yavuze ko abanyeshuri 239 barangije uyu mwaka bagiye kwiyongera ku mbaraga igihugu gisanzwe gifite mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuzima.Ati "Twe nka Minisiteri y’Ubuzima twishimiye cyane iyi ntambwe ikomeye mwateye yo kuza kwiyunga natwe mu mwuga wo kuvura no kwita ku Banyarwanda."
Yagaragaje ko kuba umubare w’abakozi b’ubuzima ukomeje kwiyongera ari intambwe ikomeye mu gukemura ikibazo igihugu cyari gifite cy’ubuke bw’abaganga, abaforomo n’ababyaza.
Mu rwego rwo kongera umubare w’abakozi b’ubuzima, gahunda ya 4x4 yatangijwe mu mwaka wa 2023 ikomeje gutanga umusaruro. Abakozi b’ubuzima bari 1,604 mbere y’itangizwa ry’iyi gahunda. Mu mwaka wa mbere bahise bagera ku 4,000, mu mwaka wa 2024 bagera ku 5,937.
Ibi byose bigaragaza ko u Rwanda rukomeje gushora imari mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, mu gihe amashuri nka RHIH akomeje kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu gutegura abazafasha kugera kuri izo ntego.
Mu myaka irenga 10 ishize RHIH ibaye ishuri rikuru, rimaze gutanga abanyamwuga benshi mu rwego rw’ubuzima bakorera mu bitaro, ibigo nderabuzima n’ahandi hatangirwa serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.
Abanyeshuri 239 barangije uyu mwaka ni ikimenyetso cy’uruhare rukomeje kwaguka rw’iri shuri mu kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubuzima.
Mu gihe igihugu kigikomeje guhangana n’icyuho cy’abakozi b’ubuzima, cyane cyane abaforomo n’ababyaza, RHIH ikomeje kwigaragaza nk’imwe mu nkingi zifasha Leta kugera ku ntego za gahunda ya 4x4 no gukomeza kugeza serivisi z’ubuzima zinoze ku Banyarwanda bose
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.