Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'Abakristu cyatangirijwe kuri Paruwasi Kicukiro
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025, kuri paruwasi ya Kicukiro, habaye isengesho ritangiza icyumweru cyahariwe gusabira no kuzirikana ku bumwe bw'Abemera Kristu.
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abakirisitu bo mu madini n'amatorero atandukanye, bari barangajwe imbere n'abayobozi mu madini anyuranye n'amakorali yari yakereye guhimbaza ubumwe n'ubuvandimwe muri Kristu.
Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, ni we wari umushyitsi mukuru akaba yari ahagarariye Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n'Umuyobozi w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ari na wo utegura iki gikorwa.
Afungura gahunda y'uyu munsi, Myr Papias yasabye abakristu gutsinda Sekibi ushaka kubacamo ibice. Avuga ko gusabira ubumwe bidakwiye kugarukira kuri iki cyumweru gusa ahubwo bikaba iby'igihe cyose.
Ati"Iki cyumweru tukigira buri mwaka ariko Ubumwe bw'abakirisitu ntabwo tubusabira rimwe gusa, ahubwo ni ubuzima bwacu. Dusabirane kandi dusabira n'isi yacu kuko ikeneye Ubumwe. Tuzirikane ko Sekibi ahora ashaka kuducamo ibice, iki cyumweru cy'ubumwe kidufashe gukomeza kugira Ubumwe n'urukundo."
Avuga ko amateka agaragaza ko ubu bumwe Kristu yaraze Kiliziya bwagiye buzamo kirogoya akaba ari na yo mpamvu abakristu basabwa kwisuzuma bagafata ingamba z'icyakorwa ngo ubu bumwe Kristu yifuriza abamwemera bube impamo.
Myr Papias Musengamana yasobanuye ko icyumweru cy'ubumwe bw'Abakristu cyashyizweho mu rwego rwo gufasha abakristu kuzuzanya mu byo bahuriyeho no kubahana mu byo badahuje.
Myr Samuel yagaragaje ko abatishimira ubumwe nta shingiro bafite. Yagize ati "Ubumwe bwacu tuvuga kandi dusengera muri iki cyumweru, ni ubushingiye ku murage wa Yezu Kristu kandi bushingiye kuri Bibiliya duhuriyeho."
Ibi ni na byo Myr Samuel Kayinamura, Umuvugizi wungirije w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yagarutseho mu nyigisho asobanura insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti "Mbese ibyo urabyemera?".
Ibikorwa byo gusabira ubumwe bw'Abakristu birakomeza hirya no hino mu gihugu. Abakristu bakaba basabwa kubyitabira. Gusoza ku rwego rw'igihugu bikaba biteganyijwe tariki 25 Mutarama 2025, Kuri EAR Remera ahazwi nko mu Giporoso.
Nyuma yo kuzirikana Ijambo ry'Imana ribahamagarira kwimakaza ubumwe, abitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'Abakristu batuye amasengesho yo gusabira ubumwe bw'Abakristu, gusabira u Rwanda n'abayobozi barwo, gusabira isi n'akarere k'ibiyaga bigari amahoro n'ubumwe no gusabira iyogezabutumwa muri uyu mwaka wa 2025. Bagize kandi n'umwanya wo gutera inkunga Bibiliya kugira ngo ikomeze kubobeka kandi igere kuri bose ku buryo bworoshye.
Yifashishije Ijambo ry'Imana yakomeje agira Ati "Roho ni imwe, ukwemera ni kumwe, Batisimu ni imwe kandi Imana ni imwe. Twihanganirane mu rukundo kuko icyo dupfana kiruta icyo twapfa. Turusheho gusenyera umugozi umwe."
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.