Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ihuriro ry’abakuru b’imiryango y’Abiyeguriyimana ku isi UISG ryabonye umuyobozi mushya

Kuwa 4 Nzeri 2023, Ihuriro ry’abakuru b’imiryango y’Abiyeguriyimana ku rwego rw’isi UISG(The International Union of Superiors General) ryatoye umuyobozi mushya ari we Sr. Mary T. Barron, OLA usanzwe ari umukuru w’umuryango w’Ababikira bisunze Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa (Superior General of the Congregation of the Sisters of Our Lady of the Apostles).

Ihuriro ry’abakuru b’imiryango y’Abiyeguriyimana ku isi UISG ryabonye umuyobozi mushya
Ihuriro ry’abakuru b’imiryango y’Abiyeguriyimana ku isi UISG ryabonye umuyobozi mushya

Nk’uko zenit.org dukesha iyi nkuru yabitangaje, Sr.Mary T. Barron yari arangije indi manda ari Visi perezida w’iri huriro; akaba yungirijwe kuri izi nshingano na Sr. Graciela Francovig, FI Umukuru w’umuryango w’Ababikira bitwa Bashiki ba Yezu (the Daughters of Jesus).

Mu butumwa yagejeje ku bakuru b’imiryango y’abiyeguriyimana ubwo yari amaze gutorwa, Sr. Mary Barron yagize ati “ Kuba ntorewe inshingano zo kuyobora iri huriro ni ibyo agaciro gakomeye; nk’abiyeguriyimana b’abagore dukomeje gutera intambwe mu mibanire myiza n’imikoranire nk’abavandimwe, bikadufasha gushyira hamwe no gusangira ubutumwa twahamagariwe bwo kogeza inkuru nziza y’Imana ku isi, cyane cyane kubo intamenyekana. Muri iki gihe cya Sinodi Kiliziya irimo, nk’abihayimana turahamagarirwa kurushaho kugendera hamwe no gushyira mu bikorwa ibiteganyijwe muri gahunda ya Sinodi.”

Muri iyi manda yatangiye tariki 4 Nzeri 2023, Sr.Mary T. Barron asimbuye kuri izi nshingano Sr. Nadia Coppa, ASC yari asanzwe yungirije; akazasoza iyi manda muri Gicurasi 2025.

Uretse kugira ikinyabupfura, ababyeyi banatangarije Kinyamateka ko bifuza ko abana babo baba n'abapadiri bakaba baratangiye kubatoza gusenga no kuba abakristu beza.

Musengimana yagize ati "By'umwihariko mu muryango wacu nta mu Padiri turabona, Imana idufashije bakavamo umupadiri byatunezeza cyane, tuziko iyo umwana ari mu Iseminari aba afite imihamagaro yose mu biganza bye."

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose