Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"Imana impaye umunani w'Abapadiri", Myr Balthazar

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi, arashimira Imana ikomeje kumwungura amaboko, imuha abapadiri bazamufasha gukenura imbaga y'Imana y'i Kabgayi.

"Imana impaye umunani w'Abapadiri", Myr Balthazar
"Imana impaye umunani w'Abapadiri", Myr Balthazar

Ibi yabitangarije mu birori by'itangwa ry'Ubupadiri n'Ubudiyakoni byabereye muri Paruwasi ya Mushishiro kuwa gatandatu tariki 5 Kanama 2023.

Nyuma yo guha ubupadiri Nsabimana Jean de Dieu wo muri Paruwasi ya Mushishiro ubaye wa 3 nyuma ya padiri Adolphe na Padiri Audace bo muri paruwasi ya Kayenzi, Myr Balthazar yagaragaje ibyishimo atewe no kuba uyu mwaka we wa mbere azaha ubupadiri abagera ku munani barimo n'uvuka muri Santarali avukamo.

Ati “ Hashize iminsi itari myinsi mpawe ubwepisikopi. Nk’umwepisikopi mushya Imana yampaye umugisha ugeretse ku yindi. Imana inyeretse koko ko idatora abashoboye, ahubwo ishoboza abo itoye. Muri iyi mpeshyi igiye kumpa umunani w’abapadiri hamwe n’abadiyakoni 6."

Myr Balthazar yakomeje avuga aba bapadiri n'abadiyakoni bashya Diyosezi ya Kabgayi igiye kungunka n'igihe bazahererwa ubu butumwa.

Ati"Kuva ku itariki ya 22 Nyakanga 2023 ni bwo natangiye gutanga isakaramentu ry’ubusaseredoti muri paruwasi ya Kayenzi ubwo nibarukaga impanga, ni ukuvuga abapadiri 2 ari bo: Padiri Adolphe Bizimana na padiri Amizero Audace. Tariki ya 5 Kanama 2023 Imana yampaye umusaseredoti n’abadiyakoni 3, abo ni padiri Jean de Dieu NSABIMANA na Diyakoni Jean Damascene HABINSHUTI, Diyakoni BIZUMUREMYI SIBOMANA Jean na Diayakoni Anasthase MUSABYIMANA.

Tariki ya 12 Kanama 2023 muri Paruwasi ya Kigoma tuzahabwa umupadiri umwe n’abadiyakoni babiri

Abo ni Diyakoni Innocent KARINGANIRE na Faratiri Boniface NDACYAYISENGA hamwe na faratiri Gratien NKURIKIYIMANA."

Yakomeje agira ati "Tariki ya 15 Kanama 2023 Muri Paruwasi ya Kabgayi tuzahabwa umupadiri umwe umwana uvuka muri paruwasi na Santarali mvukamo, uwo ni Diyakoni Eric BIZIYAREMYE. Tariki ya 19 Kanama 2023 Imana ibisoze neza iduha abapadiri batatu muri Paruwasi ya Kamonyi n’umudiyakoni umwe: Abo ni diyakoni Aime Joseph Marie IRADUKUNDA, Diyakoni Evariste KARANGWA na Diyakoni Fransisco UWAMAHORO hamwe na Faratiri Alphonse UWIRAGIYE".

Myr Balthazar avuga ko kuba agiye gutanga ubupadiri bwa mbere akaba yibarutse umunani ari ikimenyetso Imana imuhaye ko ntacyo azayiburana mu butumwa yamutoreye bwo gukenura imbaga yayo iri i Kabgayi.

Abapadiri 8 n'abadiyakoni 6 ni bo Diyosezi ya Kabgayi izunguka uyu mwaka
Abapadiri 8 n'abadiyakoni 6 ni bo Diyosezi ya Kabgayi izunguka uyu mwaka
Myr Balthazar arishimira ko Imana imuhaye umunani w'abapadiri
Myr Balthazar arishimira ko Imana imuhaye umunani w'abapadiri
Padiri Nsabimana Jean de Dieu abaye uwa gatatu mu munani bateganyijwe
Padiri Nsabimana Jean de Dieu abaye uwa gatatu mu munani bateganyijwe
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose