Imirimo yo kubaka Ikibaya cy'Amahoro kwa Yezu Nyirimpuhwe igiye gusubukurwa
Mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru w'Impuhwe z'Imana, byabaye kuri uyu wa 14 Mata 2024 mu Ruhango, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi, yatangaje ku mugaragaro ko imirimo yo kubaka Ikibaya cy'Amahoro cy'Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe izatangira muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.
Myr Balthazar yagize ati "Hashize iminsi dufite umushinga wo gutunganya iki kibaya cy'Amahoro. Maze kubiganira n'ubuyobozi bw'iyi Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe n'abayitangira umunsi ku munsi,nagira ngo ntangaze ku mugaragaro ko imirimo yo gutangira gutunganya iki Kibaya cy'Amahoro igomba gutangira muri iyi mpeshyi."
Yakomeje avuga ko hagiye gutangira gutegurwa ibizakenerwa kugera mu kwezi kwa karindwi ari na ho biteganyijwe ko imirimo nyirizina izatangira.
Myr Balthazar yashishikarije abakristu bose gushyiraho umuganda wabo nk'uko bari batangiye kuwutanga.
Ati "Umuganda wanyu uracyakenewe, ubushobozi buracyenewe kugira ngo uko twabyifuje twese n'Imana ibidufashemo iki kibaya kizubakwe, gitunganywe maze kizihire Yezu Nyirimpuhwe.”
Abakristu bagaragaje ibyishimo byo kuba imirimo yo kubaka ikibaya igiye gutangira bavuga ko biteguye gutanga inkunga yose ishoboka kugira ngo bajye babona aho basengera batanyagirwa cyangwa ngo bicwe n'izuba, bavuga ko bari batindijwe no gutangira.
Umushinga wo kubaka Ikibaya cy'Amahoro mu ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango watangiye mu mwaka wa 2022.
Biteganyijwe ko umushinga uzatwara agera kuri miliyari 2 z'amanyarwanda. Iki kibaya cy'amahoro nikimara kubakwa kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abarenga ibihumbi 30. Uyu mushinga ukaba uteganyijwe kuzakorwa mu byiciro bitatu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.