Imirimo yo kubaka kiliziya ya Burehe igeze kuri 50%
Paruwasi Gatolika ya Burehe, iherereye muri Diyosezi ya Byumba, ikomeje imirimo yo kwiyubakira kiliziya y’akataraboneka kandi ijyanye n’igihe.
Iyi Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yohani Batisita yatangiye imirimo yo kubaka kiliziya muri 2021 ndetse bakaba bateganya ko umwaka wa 2024 uzarangira iyi kiliziya yaratashywe.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na Kinyamateka, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Burehe, Fulgence Dunia yavuze ko igitekerezo cyo kubaka paruwasi bakigize muri 2018 akimara kugirwa Padiri mukuru w’iyi paruwasi.
Kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyahise gikwira hirya no hino ku isi ndetse kigahagarika ibintu hafi ya byose, ntibabonye uko bahita batangira imirimo yo kubaka kiliziya ndetse byanagize ingaruka kuko abaterankunga bari babonye nyuma y’icyorezo bababwiye ko bitagishobotse.
Padiri Dunia yakomeje avuga ko ubuto, ubusaze no kutajyana n’igihe kwa kiliziya bari basanganwe ari zimwe mu mpamvu zabateye kubaka kiliziya nshya kandi ijyanye n’igihe.
Ati “Kiliziya yari isanzwe yari nto kuko yakiraga abantu 1200, itajyanye n’igihe kandi ishaje.”
Uku kuba nto ngo byatumaga abakristu bagera kuri 2/3 bumvira misa hanze kandi hadatwikiriye ku buryo bashoboraga kunyagirwa ndetse no kwicwa n’izuba.
Kiliziya nshya niyuzura izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati y’ibihumbi 2500 na 3000 bicaye neza.
Ku kijyanye n’aho bakura ubushobozi bwo kubaka kiliziya, Padiri Dunia yavuze ko nta wundi muterankunga bafite uretse abakristu ba Paruwasi ya Burehe ndetse n’abahavuka ariko batakihatuye, n’abagiraneza.
Ati “Ubwitange bw’abakristu, imiganda, imisanzu nibyo bigejeje kiliziya aho igeze.”
Ashingiye kuri ibi, Padiri Dunia yashimiye abakristu ba Burehe ku kuba bagaragaza ubukristu muri bo kandi bagahorana inyota yo kuba abakristu.
Ati "Abakristu ba Burehe bakunda ubukristu pee! ku buryo Kiliziya yari nto. kugeza ubu rero igikorwa bakigize icyabo ku buryo tutarahura n’ikigeragezo cyo kuba hari umukristu wakwinubira kuba yatanga umusanzu wo kubaka kiliziya.”
"Kandi natwe turaborohera tukabatwara uko bari kuko ntawe dusaba ibyo adashoboye cyangwa ngo tumushyireho igitugu.”
Padiri Dunia avuga kandi ko ingengo y’imari y’umushinga wo kubaka kiliziya ya Burehe ari Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Yongeraho ko kugeza ubu abona ibikorwa bigeze ku kigero cya 50% kuko nubwo hari ibyakozwe ariko haracyari ibindi bitarakorwa.
Ati “Kugeza ubu hari byinshi bitarakorwa birimo kusasa imbuga, ubusitani, kubaka urukuta rutandukanya ishuri na Kiliziya, no gutunganya kiliziya (gukora amasuku)”
"Nibyo, imirimo isigaye biragaragara ko ari myinshi cyane ariko ntabwo iduhangayikishije nk’iyarangiye, kuko kuva kiliziya isakaye indi mirimo yagenda ikorwa gake gake.”
Padiri Dunia yasoje asaba abakristu gukomeza gushyiramo Imbaraga ndetse asaba uwari we wese wakwifuza kugira icyo akora ku nyubako bari kubaka ko yabikora.
Ati “Ndasaba abazasoma iyi nkuru, kumva ko paruwasi ibakeneyeho umusanzu ngo bayigoboke cyane ko nta baterankunga dufite. Ubu turirya tukimara ariyo mpamvu twifuza ko abagira neza baturwanaho kugira ngo bitarenze muri 2024, tuzabe twayitashye.”
Bamwe mu bakristu b’i Burehe baganiriye na Kinyamateka bavuze ko ibintu babigize ibyabo ku buryo imirimo yo kubaka kiliziya batayifata nk’umutwaro ahubwo bayifata nk’igipimo cy’ubukristu bwabo.
Alphred Ndereyimana yagize ati “Ibintu twabigize ibyacu ku buryo nta mutwaro uturemereye.”
Yakomeje avuga ko umukristu wakwinubira kubaka kiliziya yaba ari wa mukristu utumva Kiliziya iyo ariyo.
Ati “Kiliziya si inzu yubatse, ahubwo kiliziya igomba kuba ikuri mu maraso.”
Ku kijyanye n’icyo abakristu biteze nk’umumaro wa kiliziya nshya iri kubakwa, Ndereyimana yavuze ko nta atozongera gusengera hanze ku buryo Padiri azajya ayobora misa yumva ko afite abakristu imbere ye.
Yongeyeho ko imirimo yo kubaka iyi kiliziya ari igipimo cyiza cyo kureba niba ubukiristu buri gutera imbere cyangwag niba buri gusubira inyuma kuko ubukristu /ukwemera bugaragarira mu bikorwa.
Ati “Iyo uyibonye uko ingana n’uko iteye ubona ko abakristu bafite ishyaka ryo kubaka kiliziya.” Yongeye ati “Ikindi nuko iyi kiliziya izaba umurage w’abuzukuru bacu aribo bakristu b’ejo hazaza ku buryo bo bazakora indi mishinga ijyanye n’ibikorwa Paruwasi yaba ikeneye gukora.”
Paruwasi ya Burehe, yashinzwe mu mwaka wa 1962 ibyawe na Paruwasi ya Rulindo.
Iyi paruwasi iherere mu karere k’ububeruka, ubu ni mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Rulindo, Umurenge wa Cyungo mu Kagari ka Burehe.
Kugeza ubu iyi paruwasi ifite abakristu ibihumbi 39000 bari mu masantarali atanu, na sikilisale Umunani.
Ku bijyanye n’iyogezabutumwa, iyi paruwasi ivukamo abapadiri 15, ababikira 20 n’abafurere batatu.
Uwakwifuza gutanga inkunga ye kugira ngo Burehe ikomeze yiyubakire Kiliziya yakoresha uburyo bukurikira:
Konti iri muri Banki ya Kigali (BK) ni: 00690774074713 (Paroisse Catholique Burehe, Rulindo) mu gihe MoMo Pay ari : *182*8*1*232130#
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.