Imirimo yo kuvugurura Kiliziya ya Paruwasi Gitarama yitiriwe Mutagatifu Andereya irarimbanyije
Kuri uyu wa 16 Nzeri 2022, Kinyamateka yasuye Paruwasi Gitarama yitiriwe Mutagatifu Andereya imaze amezi ane itangiye imirimo yo kuvugurura kiliziya yayo mu rwego rwo gufasha abakristu kubona aho basengera hisanzuye no kuyijyanisha n’igihe cyane ko ari kiliziya iherereye mu mujyi wa Muhanga.
Nk'uko twabitangarijwe na Padiri Anatole Niyitanga, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gitarama, umushinga wo Kuvugurura iyi kiliziya watangiye muri 2018 uvuye ku gitekerezo cy’umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE aho yifuje ko iyi kiliziya yavugururwa ikagira isura nziza nka kiliziya iri mu Mujyi rwagati.
Tariki 30 Gicurasi 2022 ni bwo imirimo yatangiye. Nk'uko padiri Anatole abisobanura, impamvu nyamukuru zatumye iyi kiliziya ivugururwa harimo kuba igisenge cyayo cyaravaga, kuba yari ngufi bigatuma ishyuha cyane, kuba yari ifite intebe ngufi zikagora abazicaraho ndetse no kuba yaragaragaraga nk’aho ishaje kandi itarubatswe kera. Indi mpamvu nyamukuru ni uko Umujyi wa Muhanga urimo gukura bikaba ari muri urwo rwego ubuyobozi bwa Kiliziya bwahisemo kuyijyanisha n’imikurire y’Umujyi na yo igasa neza nka Paruwasi iri mu Mujyi.
Padiri Anatole yakomeje atubwira ko iyubakwa ry'iyi kiliziya riri mu mushinga mugari w'iyi paruwasi uzaba ugizwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gushyira amapave mu mbuga ya kiliziya, kubaka ubwiherero, gushyiraho uruzitiro ndetse no gutunganya ubusitani bwa kiliziya. Ibi bikorwa byose nta gihe gihari nyirizina bizaba byararangiriye kuko nk'uko yabitubwiye igihe cyo kubikora kizagenwa n’uko bazagenda babona ubushobozi bwo gukora ibyo bikorwa gusa yakomeje atubwira ko ku cyifuzo cyabo Kiliziya yaba yuzuye mu mpera z’umwaka utaha wa 2023.
Mu rwego rwo kugira ngo uyu mushinga ukomeze kugenda neza padiri Anatole, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gitarama, yasabye kandi abakrisitu b’iyi Paruwasi aho baherereye hose haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo ko inkunga yabo ikenewe, yaba inkunga y’isengesho ndetse n’inkunga y’ubushobozi uko bwaba bungana kose kugira ngo imirimo yo kuvugurura kiliziya yabo yihute dore ko kugeza kuri ubu nta handi bakura ubushobozi uretse mu bakrisitu bagize iyi paruwasi. Yunzemo ko ikintu abakristu bazishimira ari ukubona kiliziya biyubakiye ubwabo yuzuye ndetse bakazishimira birushijeho no kuba bazaba basengera ahantu heza.
bwana RUKUNDO Emile, umuyobozi uhagarariye Komisiyo ishinzwe ibikorwa byo kuvugurura iyi kiliziya , yadutangarije ko mu ntangiro uyu mushinga wose wari uhagaze agaciro ka Millioni Magana ane (400,000,000frw) gusa avuga ko kubera ko nyuma y’icyorezo cya Covid-19 ibiciro ku masoko byazamutse bishobora kuzatuma aya mafaranga yiyongera.
Nk'uko akomeza abivuga icyufuzo cyabo ni uko mu mwaka wa 2025, nk’umwaka bazizihizamo Yubile y’imyaka 50 iyi paruwasi imaze ishinzwe baba baramaze kuvugurura iyi kiliziya abakristu bayisengeramo. Ashimira abakiristu uruhare rwabo kuko kubera bo, kugera ubu ibikorwa birimo kugenda uko babyifuza ndetse anabasaba guhozaho ubwo bushake n’inkunga igikorwa bakakigira icyabo, bakagishyiramo imbaraga kugira ngo imirimo irangire vuba kandi neza kuko ahari ubushake n’ubufatanye byose bishoboka.
Mu mushinga mugari wo kuvugurura iyi Paruwasi uzatwara asaga Miliyoni Magana ane, kiliziya ubwayo yihariyemo miliyoni Magana abiri na mirongo itanu (250,000,000frw) aho kuri ubu bamaze gukusanya asaga miliyoni mirongo inani (80,000,000frw). Biteganyijwe kandi ko Iyi Kiliziya niyuzura izajya yakira abakristu bari hagati ya 2500 na 3000 bicaye neza.
Paruwasi yitiriwe mutagatifu Andereya Gitarama ni paruwasi iherereye mu karere ka Muhanga, umurenge wa Nyamabuye hafi n’inyubako ikoreramo Akarere ka Muhanga ndetse ikaba imwe muri paruwasi 29 zigize Diyoseze ya Kabagyi. Yashinzwe mu wa 1975 ikaba ifite Amasantarali atanu ndetse n’abakristu bagera ku bihumbi makumyabiri na bitanu .
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.