Imiryango y’Agisiyo Gatolika irasabwa kugumana umwimerere wayo-Menya imyanzuro y’Inteko rusange y’Abepikopi ya 169
Kuva tariki ya 5 kugeza 08 Werurwe 2024, i Kigali ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda hateraniye Inteko rusange y’Abepiskopi ya 169 yayobowe na Antoni Kardinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali ari na we Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’imyanzuro y’inama y’abepiskopi, inteko rusange yaganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo: Yubile y’impuriane, icyiciro cya kabiri cya Sinodi y’Abepisikopi, ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari rigamije amahoro rya (ACEAC), Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gusuzumira hamwe uko imiryango ya Agisiyo Gatolika isohoza ubutumwa bwayo.
Ku ngingo ijyanye n’imiryango ya Agisiyo Gatolika, Abepiskopi bashimye ibikorwa binyuranye by’ikenurabushyo bikorerwa muri iyo miryango ndetse n’uburyo bafasha Kiliziya kugeza inkuru nziza ku bantu. Gusa abepiskopi basabye abayobozi b’Imiryango y’Agisiyo Gatolika gukomeza kugendera mu murongo w’ukwemera birinda gutandukira ngo bakoreshe imiryango y’agisiyo gatolika ibikorwa nk’iby’andi.
Muri iyi nama kandi banavuze ku rugendo rwa Yubile y’impurirane, imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Bagaragaje uko amadiyosezi agenda atangiza Yubile ndetse akanategura uko Yubile izahimbazwa. Bishimiye ibimaze kugerwaho birimo ikirangantego cya Yubile,indirimbo ya Yubike, isengesho rya Yubile ryashyizwe mu ndimi 4, ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza n’igiswahili. Abepisikopi bishimiye ko guhimbaza Yubile bwa mbere byabereye I Kabgayi kandi amadiyosezi yose akaba yaritabiriye ibirori byabimburiye ibindi, bakanasaba ko byakomeza no mu zindi Diyosezi cyane cyane ahazabera ibirori muri uyu mwaka wa 2024. Bagaragaje ko muri uyu mwaka hazahimbazwa isakramentu rya Batisimu i Zaza muri Diyosezi ya Kibungo tariki ya 06 Nyakanga 2024, Yubile y’urubyiruko izahuzwa n’ihuriro ry’urubyiruko rizasozwa tariki ya 25 Kanama 2024 muri Diyosezi ya Ruhengeri.
Abepisikopi kandi bavuze ku ikoraniro ry’ukaristiya rizabera i Butare kuva ku itariki ya 05 kugeza ku itariki ya 08 Ukuboza 2024, basaba ko byaba umwanya wo gusengera hamwe hifashishijwe isengesho riherekeza umunsi mu Kinyarwanda. Abepisikopi barasaba abasaseredoti n’abakristu gutunga igitabo gikubiyemo amasengesho aherekeza umunsi (Breviaire) kandi bakajya bavuga ayo masengesho muri paruwasi zabo.
Yubile y’urubyiruko n’iy’abana basanze ari ngombwa kubitandukanya bityo Yubile y’abana ikazizihirizwa i Kibeho, tariki ya 27 Ukuboza 2024.
Mu byemezo byafashwe n’imyanzuro y’inama y’inteko rusange hagaragaramo gushishikariza amadiyosezi gutegura neza umuhimbazo wa Yubile kandi bakarebera ku babikoze mbere yabo.
Mu kurushaho kwinjira muri gahunda ya Yubile, ku munsi mukuru wa Pasika hazafungurwa umuryango w’Impuhwe z’Imana. Igikorwa kizabera muri buri Diyosezi bijyanye n’aho Umwepiskopi azaba yateganyije.
Ku ngingo ijyanye na Sinodi y’Abepisikopi I Roma, bagaragaje ko bishimiye ibyagezweho mu madiyosezi, bikaba byarahurijwe hamwe i Vatikani . Hategerejwe icyiciro cya kabiri kizaba mu Ugushyingo 2024. Icyo cyiciro kikazaba kigamije kunoza ibyakozwe mu cyiciro cya mbere cyabaye mu Ukwakira 2023. Abepisikopi barashishikariza abakristu gukomeza kugendera hamwe mu bufatanye no mu butumwa nk’uko sinodi yabibashishikarije bityo ibyagezweho muri sinodi bigakomeza kuzirikanwa, hagendewe k’ukwemera kumurikiwe n’Ijambo ry’Imana.
Muri iyi nama y’inteko rusange y’169, abepisikopi gatolika mu Rwanda basuzumiye hamwe uko ihuriro ry’Abepisikopi bagize Akarere k’Ibiyaga Bigari ryagenze. Bishimiye intambwe yatewe mu gushyira hamwe bagasenga basaba amahoro mu karere k’ibiyaga bigari. Muri uyu mwaka nibwo hakozwe igikorwa gihuriweho cyo gusura impunzi kandi bakazigezaho ubufasha kuri roho no ku mubiri byasojwe n’igitambo cya misa cyo gusaba amahoro cyaturiwe muri Diyosezi ya Goma muri DRC ku ya 28 Mutarama 2024. Barasaba abakristu bose bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari gukomeza guharanira ubumwe n’imigenderanire hagati yabo ari nayo yunganira mu kugeza abantu ku mahoro yifuzwa.
Mu ngingo ya nyuma ijyanye no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Abepisikopi barashishikariza abakristu gahunda yo kwibuka no kuzitabira ibikorwa biteganyijwe mu gihe cyateganyijwe cy’iminsi 100. By’umwihariko abakristu Gatolika barashishikarizwa gukomeza guharanira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda. Abepisikopi baramenyesha abakristu ko mu cyumweru cy’icyunamo nta masakaramentu ya Batisimu n’ugushyingirwa bizatangwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.