Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Imyaka 10 irashize Papa Fransisiko atorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika

Tariki 13 Werurwe 2013- Tariki 13 Werurwe 2023 imyaka ibaye 10 Papa Fransisiko atorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, asimbuye kuri iyi mirimo Papa Benedigito wa XVI uherutse kwitaba Imana.

Imyaka 10 irashize Papa Fransisiko atorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika
Imyaka 10 irashize Papa Fransisiko atorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika

Papa Fransisiko ni Papa wa 266 uyoboye Kiliziya Gatolika uhereye kuri Mutagatifu Petero Intumwa. Amazina ye bwite ni Jorge Mario Bergoglio. Yavutse tariki 17 Ukuboza mu 1936 ahitwa Flores mu gace gaherereye mu murwa mukuru wa Argentine, Buenos Aires. Se ni Mario José Bergoglio, naho Nyina ni Regina María Sívori; akaba ari imfura mu muryango w’abana batanu bo muri uyu muryango.

Jorge Mario Bergoglio yize amashuri abanza mu ishuri ry’Abasereziyani ba Don Bosco i Buenos Aires, mu yisumbuye yiga mu ishuri ry’ubumenyingiro, naho muri kaminuza yiga mu ishami ry’ikoranabuhanga mu butabire (Chemical Technology).

Nyuma y’aho yakoze imyaka mike mu bijyanye n’ibyo yize muri laboratwari y’uruganda rwatunganyaga amafunguro (Hickethier-Bachmann Laboratory). Mu mwaka wa 1969 nibwo Bergoglio yahawe Ubusaseredoti, muri 1973 na 1979 agirwa umuyobozi ushinzwe kureberera abakirisitu bo mu ntara zose za Argentine, atorerwa kuba Arkiyepiskopi wa Buenos Aires mu 1998.

Nyuma y’imyaka itatu gusa ni ukuvuga muri 2001, nibwo Papa Yohani Pawulo wa II yamutoreye kuba Karidinali, kuva ubwo anashingwa n’indi mirimo itandukanye muri Kiliziya ziirimo kuba Ushinzwe imihango mitagatifu n’itangwa ry’amasakaramentu, gutanga ubutumwa bw’abapadiri ndetse anahagararira Komisiyo ya Vatikani muri Amerika y’Epfo.

Nyuma y’ukwegura kwa Papa Benedigito wa XVI wari ugeze mu zabukuru ku wa 28 Gashyantare 2013, ku wa 13 Werurwe 2013 nibwo Karidinali Jorge Mario Bergoglio yatorewe kumusimbura, afata izina rya Papa Fransisiko agendeye ku rugero rwa Mutagatifu Fransisiko wa Assisi wicishaga bugufi ashingiye ku Ivanjiri, akanafasha abakene mu buryo budasanzwe. Tumwifurije isabukuru nziza

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose