Imyaka 21 irashize Kiliziya yemeje bidasubirwaho ko Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho
Kuri uyu wa 29 Kamena 2022, ku munsi mukuru wa Petero na Pawulo, imyaka 21 irashize Kiliziya yemeje ko i Kibeho mu Rwanda habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya.
Ku itariki nk'iyi mu mwaka wa 2001, ni bwo Myr Misago Augustin wari umwepiskopi wa Gikongoro yemeje ku mugaragaro amabonekerwa ya Kibeho agira ati" Ni byo koko, Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho, ku itariki 28 Ugushyingo 1981 no mu mezi yakurikiyeho. Impamvu zibyemeza ni zo nyinshi kuruta izibivuguruza. Ababonekeye b'ukuri ni Alphonsine Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango. Bikira Mariya ababonekera Yababwiye ko ari Nyina wa Jambo bisobanuye 'Umubyeyi w'Imana', nk'uko yabibasobanuriye".
Iki cyemezo cyafashwe Nyuma y'imyaka 20 gitegerejwe Dore ko kuva mu mwaka wa 1982 hashyizweho itsinda ry'impunguke mu by'ubuvuzi n'itsinda ry'impuguke mu bya tewolojiya mu rwego rwo gusuzuma ibimenyetso byahamya cyangwa bigahinyura abavugaga ko babonekewe kuva mu mwaka wa 1981.
Tariki 15 Kanama 1988, Myr Misago yemeye ko i Kibeho hakorerwa isengesho nk'ahabereye amabonekerwa. Gusa ibi ntibyavugaga ko yemeje ko habereye amabonekerwa kuko ubushakashatsi bwari bugikomeje cyane cyane ku kibazo cy'abavugaga ko banabobekewe na Yezu ndetse no ku kibazo cyo kumenya abantu babonekewe by'ukuri.
Tariki 29 Kamena 2001, ni bwo noneho Myr Misago yatangaje bidasubirwaho, icyemezo ntakuka ko i Kibeho habereye amabobekerwa ya Bikira Mariya. Imbere y'Abepiskopi n'Intumwa ya Papa mu Rwanda n'abakristu benshi, Myr Misago yatangaje bimwe mu bikubiye muri paji 23 z'imyanzuro y'ibyagaragajwe n'amatsinda abiri y'impuguke.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.