Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Imyaka 78 irashize u Rwanda rutuwe Kristu umwami I Nyanza.

Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024, muri kiliziya ya Paruwasi Kristu Umwami i Nyanza hizihirijwe ibirori byo guhimbaza isabukuru y'imyaka 78 Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre atuye u Rwanda Kristu Umwami.

Imyaka 78 irashize u Rwanda rutuwe Kristu umwami I Nyanza.
Imyaka 78 irashize u Rwanda rutuwe Kristu umwami I Nyanza.

Igitambo cya misa cyabereyemo umuhango wo gusubira mu isengesho umwami Mutara III rudahigwa yavuze atura u Rwanda Kristu umwami cyayobowe na Myr Jean Bosco Ntagungira umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare ari hamwe n’imbaga y’abasaseredoti baturutse hirya no hino muri Diyosezi zitandukanye. Kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka byitabiriwe n’imbaga y’abakristu baturutse hirya no hino muri diyosezi zose zo mu Rwanda bakereye kwamamaza ingoma ya kristu umwami w’ibiremwa byose.

Ku isaha yi saa 10h15 ingoma n’inzongera zavugiye rimwe ku butaka bwa busasamana I Nyanza, abakristu bakora umutambagiro ari benshi mu byiciro byose, abana, abashakanye, abaihayimana n’abasaseredoti bose baririmba Kristu ganza, Kristu tsinda, Kristu tegeka amahanga yose.

Mu nyigisho ye Myr Jean Bosco Ntagungira yifurije abakristu bose isabukuru nziza y’igihe umwami Rudahigwa atuye Kristu umwami u Rwanda rwacu. Ati”Twaje kwikiriza isengesho umwami Mutara III Rudahigwa yateye mu mwaka 1946 hashize imyaka 78, ni ukugira ngo natwe dushimangire ko uru rwanda rwacu, ingo zacu, abana bacu , ibyacu byose twifuza ko byagengwa na Kristu umwami w’ibihe byose.

Myr Ntagungira yavuze ko Rudahigwa yahisemo umwami natwe twayobotse, yahisemo umwami uciye bugufi, ahitamo inzira yo kuba umuyoboke w’umwami uhatse bose. Aho yavu “Ntawe nzarenganyiriza ko yayobotse abandi bami, ntawe nzacira ishyanga inyuma y’ishyamba cyangwa ngo mute ku ngoyi cyangwa ngo munyage kubera ko atayobotse umwami w’ijuru n’isi. Nzamubwira aho mpagaze maze nawe ahayoboke mu bwisanzure bwe.”

Mu ijambo rye Myr Jean Bosco Ntagungira yavuze ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 78 y’u Rwanda rutuwe Kristu umwami, ari umwanya wo gushima icyo gikorwa no gushimira umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre waduhaye urugero rwiza. Avuga ko usibye no kuba Umwami Rudahigwa yarakoze icyo gikorwa kimuvuye ku mutima cyo kwegurira ubwami bwe Kristu umwami, yakomeje kumenya kubana n’abandi. Abo batari kumwe mu rugerero rw’ubukristu ntawe yigeze ashyira ku ngoyi cg ngo amucire ishyanga kubera ko atayobotse ingoma ya Kristu umwami. Bose yarabubahaga kugira ngo buri wese ahitemo bitewe n’uko yiyumva.

Myr akomeza avuga ko mu kuzirikana iki gikorwa cy’umwami Rudahigwa,abakristu twese dukwiriye kuzirikane uduhatse, uwo dushaka dushaka ko aduhaka, uwo dushaka ko atuyobora, uwo dushaka ko atubera umwami, ubwenge n’ibikorwa. Ati” Hari byinshi twibeshya ko byatubera abami, hari benshi badushuka ngo baraduhatse bakaduha ibinezeza umubiri wacu ariko tukirengagiza ko roho yacu izabazwa ingingo y’urukundo. Tugahakwa no gushakisha ibintu dukubita hirya no hino bikaduteranya n’abavandimwe n’inshuti kandi byose bizayoyokana n’uyu mubiri, ni mucyo byose tubikore turangajwe imbere na Kristu umwami, tumuture ibyo dutunze byose, tumuture ibyacu, abacu bose, u Rwanda rwacu, ibya none n’iby’ejo hazaza maze atubere umwami ubuziraherezo , igihe tuzatunguka imbere ye tuzashimishwe n’uko azatubwira ati ngwino mugaragu mwiza kandi w’indahemuka , ngwino wishimanae na shobuja.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwite bwa leta, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bizima Egide yavuze ko I Nyanza bafite amateka menshi kandi meza ariko akarusho kakaba kuba u Rwanda rwaratuwe Kristu umwami I Nyanza.

Yasabye abayobozi bagenzi be n’abandi bafite inshingano zo kuyobora haba muri kiliziya na leta kugendera ku urugero rw’umwami Mutara III Rudahigwa yabagaragarije ari rwo kwicisha bugufi. Ati” Umwami kuza aha imbere kuri alitari n’ubwami bwe buganje agaca bugufi agapfukama akegurira u Rwanda Kristu Umwami ni igikorwa gikomeye. Ndasaba buri wese mu nshingano ze akora ahe Kristu Umwami umwanya mu nshingano z’ibyo akora. Bizadufasha gutanga service nziza aho dukorera, gutanga urugero rwiza no kuba urumuri rw’ababa batureberaho mu bikorwa bitandukanye.

Dusabe Imana ingabire y’ubwenge n’ingabire y’ubushishozi kuko bizatuma tugera ku cyo Imana itwifuzaho ariko tunarebeye ku rugero rwiza umwami Mutara III Rudahigwa yaduhaye, duhe Imana umwanya mu mirimo yacu ya buri munsi.

Mpamo Aime umuyobozi w’inama nkuru ya Paruwase ya Kristu umwami Nyanza yavuze ko abakristu b’INyanza batewe ishema no kwizihiza uyu munsi mukuru ngarukamwaka w’u Rwanda Ruturwa Kristu umwami kuri iyi tariki ya 27/10/2024 umunsi wahuriranye n’icyumweru bakaba baboneyeho kwizihiza uyu munsi icyarimwe n’umunsi mukuru wa Kristu umwami usanzwe wizihizwa ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa 11. Yagize at” Ubusanzwe twizihiza umunsi wa Kristu umwami dusoza umwaka wa Liturujiya nk’uko bigenwa na Kiliziya, tukongera tukizihiza umunsi ngarukamwaka w’u Rwanda ruturwa Kristu umwami ku itariki ya 27/10. Mu myaka 77 ishize u Rwanda rutuwe Kristu umwami, ni gake iyi tariki ya 27/10 ihura no ku cyumweru, ni yo mpamvu iyo minsi yombi twayizihije none kuko ari umunsi mukuru ukomeye cyane.”

Akomez agira ati” Uyu munsi turizihiza Kristu umwami, duharanira ko mu minsi iri imbere abakristu bazajya bakora ingendo nyobokamana kwa Kristu umwami nk’uko tubikora I Kibeho kwa Nyina wa Jamabo kandi murabona ko byatangiye. Hari abakristu bafite iryo shyaka ryo kwizihiza Kristu Umwami, hari n’abagize uruhare mu gushyiraho ishusho rya Bikiramariya hano I Nyanza ndetse n’abagize uruhare mu gusakarira ishusho ya Kristu umwami iri mu mbuga ya Kiliziya.

Umwami Mutara III Rudahigwa yihatiye ku kujijura abanyarwanda, I Nyanza kuri kiliziya hakikijwe n’amashuri menshi hari n’iryitiriwe Kristu Umwami ryashinzwe n’umwami Mutara III Rudahigwa wari witaye no ku iterambere.

Tariki ya 30/11/2021 Nyuma yimyaka 75 u Rwanda rutuwe Kristu umwami, Inama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda yemeje ko tariki ya 27/10 iba itariki ngarukamwaka kandi hagahimbazwa igikorwa cyo guturwa Kristu umwami kikabera mu maparuwase agize Diyosezi zose zo mu RWANDA. Kuri ubu hashize imyaka 3 uyu munsi utangiye kwizihizwa muri kiliziya zose zo mu Rwanda. Kuri iyi nshuro bikaba byarahuriranye ni uko kiliziya yo mu Rwanda iri muri Yubile y’imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu. Kuri iyi nshuro bikaba byahuriranye n’umunsi w’icyumweru nk’uko ku munsi nyirizina muri 1946 byari bimeze, imbaga y’abakristu ikaba yahuriye I Nyanza kwizihiza uyu munsi.

Imbaga y'abakristu baje kwizihiza umunsi w'u Rwanda ruturwa Kristu umwami  i Nyanza
Imbaga y'abakristu baje kwizihiza umunsi w'u Rwanda ruturwa Kristu umwami i Nyanza
Ishusho ya Kristu umwami iri mu mbuga ya paruwase bishimiye ko yubakiwe ikanasakarirwa ikaba itakinyagirwa.
Ishusho ya Kristu umwami iri mu mbuga ya paruwase bishimiye ko yubakiwe ikanasakarirwa ikaba itakinyagirwa.
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose