Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Imyaka ibaye 60 Vatikani ifunguye Ambasade mu Rwanda

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yiteguye guhimbaza isabukuru y’imyaka 60 y’umubano ushingiye kuri Ambasade hagati y’u Rwanda na Vatikani. Iyi sabukuru ikazahuzwa n’ihimbazwa ry’umunsi mukuru wa Petero na Pawulo, uzahimbazwa tariki 29 Kamena 2024.

Imyaka ibaye 60 Vatikani ifunguye Ambasade mu Rwanda
Imyaka ibaye 60 Vatikani ifunguye Ambasade mu Rwanda

Ibi byagarutse mu kiganiro Nyiriricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda yagiranye n’abanyamakuru mu gusoza Inteko rusange ya 169 aho yanashimye intambwe ikomeje guterwa mu bufatanye hagati ya Kiliziya na Leta.

Yagize ati “Uyu mwaka turi mu mwaka w’isabukuru y’imyaka 60 Vatikani igiranye ubufatanye na Leta y’u Rwanda. Iyi sabukuru izizihizwa ku munsi wa Petero na Pawulo ari na wo munsi wa Papa. Turishimira ubufatanye bwa Leta na Kiliziya, biduha ubwisanzure bwo gukomeza gusohoza ubutumwa bwacu bw kwigisha, gutagatifuza, kuyobora abakristu ku Mana.”

Yakomeje agira ati “Ni ibintu udashobora kugeraho hatabayeho ubufatanye bwa Leta. Hari kandi n’umwihariko w’ubu bufatanye ku buryo bufatika mu mashuri aho Leta itugirira ikizere ikaduha kurera. hari kandi no mu buvuzi aho iduha ububasha bwo kuvura no gushinga ibigo nderabuzimandetse n’ibigo bifasha abatishoboye, abasaza n’abakecuru n’abana bo ku muhanda, abamugaye n’ibindi. Ibi byose ni ibintu bikorwa iyo hari ubufatanye bwiza na Leta.”

Kardinali Kambanda akomeza avuga ko ubu bufatanye bukomeje gutera intambwe kuko harimo no gutegurwa amasezerano hagati ya Leta ya Vatikani na Leta y’u Rwanda. Akazaba agaragaza imirongo migari izatuma ubwisanzure bunoga, aho Kiliziya izamenya uburenganzira bwayo n’inshingano zayo, na Leta ikamenya inshingano ifite kuri Kiliziya n’uburenganzira ifite ku byo isaba Kiliziya.

Ibyaranze umubano wa Leta y’u Rwanda na Vatikani

Nyuma y’aho abapadiri bera bageze mu Rwanda mu ntangiro za 1900, ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku isi i Roma bwatangiye ibikorwa byo gukurikirana imigendekere y’ibikorwa by’iyogezabutumwa muri iki gihugu giherereye muri Afurika yo hagati.

Urubuga rwa Wikipedia rugaragaza ko ibikorwa by’ububanyi n’amahanga na Diplomasi hagati y’u Rwanda na Vatikani byagangiye mu myaka yo hambere, ubwo abamisiyoneri bari bamaze gutangiza ibikorwa by’ubwigishwa n’iyobokamana mu Rwanda.

Uko imyaka yagiye yicuma ni nako ubukristu bwagiye bukwira mu bice bitandukanye by’u Rwanda; Abanyarwanda binjira mu nzira zibategurira kuba mu nzego nyobozi za Kiliziya, ndetse n’abategetsi bakuru barimo n’umwami bahabwa amasakaramentu.

Ubu buyoboke bwiza kandi butagoranye ku bikorwa by’abogezabutumwa bwatumye ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku isi i Roma bushyira ku rutonde u Rwanda nka kimwe mu bihugu bigomba kugira uhagarariye Papa, gusa mbere y’uko hafungurwa ku mugaragaro ibiro by’intumwa ya Papa mu 1964, Abapapa batandukanye bagiye bagena ababahagarariye mu Rwanda kabone n’ubwo batabaga bareberera u Rwanda gusa ahubwo bafatanyaga mu Rwanda ubu butumwa n’ibindi bihugu bituranye na rwo.

Abahawe ubutumwa bwo kuba Intumwa ya Papa mu Rwanda mu bihe binyuranye

Tariki 6 Kamena 1964 ni bwo havutse Urwego rw’Ibiro bya Papa mu Rwanda. Kuri iyo tariki, Papa Yohani wa 23 atorera Myr Vito Roberti kumubera intumwa ye ya mbere mu Rwanda, Atanga impapuro zimwemerera guhagararira Vatikani mu tariki ya 6 Kanama 1964.

Amakuru dukesha urubuga rwa Wikipedia agaragaza ko Myr Arnaldo Sanchez Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda kuri ubu, ari uwa 15 uhagarariye Papa mu Rwanda, uhereye ku watorewe uyu murimo wa mbere mu 1964, ubwo hafungurwaga Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda.

Myr Vito Roberti wabaye Intumwa ya Papa ya mbere ifite icyicaro mu Rwanda, yatorewe uyu murimo tariki 13 Ukwakira 1962 kugera tariki 15 Kanama 1965. Myr Vito Roberti yatangajwe na Vatikani tariki 6 Kamena 1964, ubwo hemezwaga ifungurwa ry’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda. Yasoje imirimo yo kuba Intumwa ya Papa mu Rwanda tariki 15 Kanama 1965 asimburwa na Myr Jean Emile André Marie Maury.

Myr Jean Emile André Marie Maury yabaye Intumwa ya Papa mu Rwanda tariki 11 Kamena 1965 kugeza mu 1967. Yasimbuwe kuri izi nshingano na Myr Amelio Poggi.

Myr Amelio Poggi yabaye Intumwa ya Papa mu Rwanda tariki 27 Gicurasi 1967 kugeza tariki 27 Ugushyingo 1969. Asimburwa na Myr William Aquin Carew.

Myr William Aquin Carew yabaye Intumwa ya Papa mu Rwanda kuva tariki 27 Ugushyingo 1960 kugeza tariki 10 Gicurasi 1974. Yasimbuwe na Myr Nicola Rutunno.

Myr Nicola Rutunno yabaye Intumwa ya Papa mu Rwanda kuva tariki 7 Mutarama 1975 kugeza tariki 13 Mata 1978. Yasimbuwe na Myr Thomas Anthony White.

Myr Thomas Anthony White yabaye Intumwa ya Papa mu Rwanda tariki 27 Gicurasi 1978 kugeza tariki 1 Werurwe 1983, asimburwa na Myr Gionanni Battista Morandini. Yitabye Imana tariki 7 Gicurasi 2017.

Myr Gionanni Battista Morandini yabaye Itumwa ya Papa mu Rwanda tariki 30 Kanama 1983 kugera tariki 12 Nzeri 1990. Nyuma yo gusoza ubutumwa bwe mu Rwanda, Myr Morandini yasimbuwe na Myr Giuseppe Bertello.

Myr Giuseppe Bertello ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani yabaye Intumwa ya mu Rwanda kuva mu 1991 kugera mu 1996. Myr Giuseppe Bertello yasimbuwe ku mwanya wo kuba Intumwa ya Papa mu Rwanda na Myr Juliusz Janusz.

Myr Juliusz Janusz yabaye Intumwa ya Papa mu Rwanda kuva tariki 25 Werurwe 1995 kugeza tariki 26 Nzeri 1998. Myr Janusz yasimbuwe na Myr Salvatore Pennacchio.

Myr Salvatore Pennacchio yabaye Intumwa ya Papa mu Rwanda kuva mu 1993 kugeza muri 2003. Myr Salvatore Penacchio yasimbuwe ku mirimo yo kuba Intumwa ya Papa mu Rwanda na Myr Anselmo Guido Pecorari.

Myr Anselmo Guido Pecorari ukomoka mu Butaliyaniyabaye Intumwa ya Papa mu Rwanda kuva tariki 29 Ugushyingo 2003 kugeza muri 2008. Yasimbuwe na Myr Ivo Scapolo.

Myr Ivo Scapolo yabaye Intumwa ya Papa mu Rwanda kuva mu 2008 kugeza mu 2011. Myr Ivo yavuye mu Rwanda akomereza ubutumwa bwo kuba Intumwa ya Papa mu gihugu cya Chili. Mu Rwanda, yasimbuwe na Myr Luciano Russo.

Myr Luciano Russo ukomoka mu Butaliyani yatorewe kuba Intumwa ya Papa mu Rwanda tariki ya 16 Gashyantare 2012, asimburwa kuri uyu mwanya na Myr Andrzej Jozwowicz muri Kamena 2016, ahita ajya gukomereza ubutumwa mu bihugu bya Algerie na Tunisie.

Myr Andrzej Jozwowicz ukomoka mu gihugu cya Polonye yatorewe kuba Intumwa ya Papa mu Rwanda kuva muri Kamena 2016, asoza iyi mirimo mu Rwanda mu Ukwakira 2021. Yasimbuwe kuri iyi mirimo na Myr Arnaldo Sanchez Catalan.

Myr Arnaldo Sanchez Catalan ni Intumwa ya Papa mu Rwanda kuva tariki 31 Mutarama 2022 kugeza ubu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose