Inama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda yungutse amaboko mashya, Myr Jean Bosco Ntagungira.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024, myr Jean Bosco NTAGUNGIRA watorewe kuyobora Diyosezi ya Butare yakiriwe I Kigali ku biro by’inama y’abepisikopi gatolika ahagiye kubera inama y’iminsi 3 isanzwe ihuza abepisikopi bose , ni inama y’inteko rusange y’171 yatangiye kuri uyu wa 24 Nzeli ikazasozwa ku wa 27 Nzeli2024.
Aherekejwe na Myr Filipo Rukamba umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, myr Jean Bosco Ntagungira yakiranwe ibyishimo n’abepisikopi basangiye ubutumwa. Akigera ku biro by’inama y’abepisikopi abakozi ba conference bamwakiranye ibyishimo bamwifuriza ikaze n’ubutumwa bwiza.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’inama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda CEPR, yavuze ko bakiriye Myr Jean Bosco Ntagungira bakaba bamwifuriza ubutumwa bwiza muri Diyosezi ya Butare ari naho ivanjiri yatangiriye muri Paruwase ya Save. Yagize ati” Twakiriye myr mushya Jean Bosco Ntagungira watorewe kuyobora Diyosezi ya Butare , nibwo bwa mbere aje muri iyi nama tukaba tumwinjije mu mirimo yacu. Aje igihe kiza turimo gutegura umwaka w’iyogezabutumwa no gusuzuma umwaka urangiye uko wagenze. Kuba aje ari no mu mwaka wa Yubile nabyo ni ibintu byiza, cyane cyane ko yubile y’isakaramentu ry’ukaristiya izizihirwa muri Diyosezi ya Butare. Yaboneyeho no gushimira Myr Filipo RUKAMBA umaze imyaka irenga 25 ayobora iyi Diyosezi ya Butare dore ko yahawe ubwepisikopi mu 1997.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yakomeje avuga ko iyi nama iba mu kwezi kwa 9, mu rwego rwo gutegura umwaka w’iyogezabutumwa mushya 2024-2025 no gusoza umwaka w’iyogezabutumwa wa 2023-2024. Yavuze ko ingingo nyamukuru zizibandwaho muri iyi nama ari ukureba ahanini raporo z’ibikorwa byakozwe mu nzego zinyuranye, muri za seminari zose, komisiyo z’iyogezabutumwa zose no kureba uko umutungo wakoreshejwe. Gutegura umwaka utaha, kureba umutungo uzakenerwa n’aho uzava , bikaba n’umwanya wo kureba imbaraga n’amahirwe bafite , bakareba ahari intege nke, ibibangamiye ubutumwa n’uburyo bashobora gushaka ibisubizo. Ni n’ igihe cyo gukora gahunda y’umwaka wose n’amatariki na za Yubile zirimo n’andi masakaramentu.
Muri iyi nama kandi Karidinali Kambanda yavuze ko bazagira n’umwanya wo kwegeranya amakuru ku kibazo cya za kiliziya zifunze no kumenya uko bihagaze kugira ngo barebe icya korwa.
Myr Jean Bosco Ntagungira yabwiye Kinyamateka ko yakiriwe neza mu nama isanzwe y’abepisikopi gatolika kandi ko yiteguye gufatanya nabo no gutanga umusanzu we nk’uko abisabwa . Yagize ati” Ni ubwa mbere nitabiriye inama isanzwe y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda, nashimishijwe ni ukuntu banyakiranye urugwiro , banyifurije kuza neza , ndetse n’intumwa ya Papa Mu Rwanda nawe yabigarutseho, bafashe umwanya uhagije wo kumbwira uko bakora inama, gahunda zabo uko ziba zimeze, nkaba nabyishimiye kandi nkaba niteguye gufatanya nabo no gutanga umuganda wanjye uko mbisabwa.”
Myr Ntagungira yaboneyeho no gushimira abakristu ba Diyosezi ya Butare uko bamwakiriye abasaba no kuzaza kwifatanya nawe no kumushyigikira mu biro by’iyimikwa rye. Ati” Ku itariki ya 05 /10/2024 nibwo nzahabwa isakaramentu ry’ubwepisikopi, ni umwanya ukomeye, nkaba mbasaba kunsabira kandi nkaba mbatumiye muri ibyo birori byo kunshyigikira mu buryo bwose, kuko iyo nayo ni sinode, tugomba kugendera hamwe ku buryo bugaragara kandi niteguye nanjye kubatega amatwi no kubaba hafi igihe cyose.
Iyi nama y’inteko rusange y’171 ibaye mu rwego rwo kwitegura inama zikomeye inama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda izakira harimo n’inama ikomeye izahuza inama z’abepisikopi bose bo muri Africa izabera mu Rwanda umwaka utaha wa 2025. Inama ya caritas y’africa yose nayo izabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025 ndetse no gutegura kwizihiza ibirori bya Yubile y’impurirane nyirizina, Yubile y’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda na Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu zombi zizihizwa muri 2025.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.