Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Kongo (CENCO) yamaganye ivangura riri gukorerwa abantu bavuga ururimi rw’Igiswahili
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare, Inama y’abepisikopi Gatolika muri Congo (CENCO) bamaganye ibikorwa byo guhiga no gutoteza abantu bavuga ururimi rw’ igiswahili i Kinshasa no mu bindi bice bigize iki gihugu.
Itangazo ry’inama y’abepisikopi muri Kongo rigira riti "Inama y’abepisikopi Gatolika muri Kongo (CENCO) ibabajwe cyane no kubona bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero bakoresha insengero n’ahandi bigishiriza ijambo ry’Imana bahafata nk’ahantu batangira ubutumwa bushishikariza abantu ivangura, urwango, ndetse n’urugomo bigirirwa abandi banye Kongo kubera inkomoko yabo, ururimi bavuga, cyangwa imiterere yabo.”
Bavuga ko ku bayobozi ba kiliziya gatolika, iyi myitwarire ishobora gutiza umurindi amakimbirane ashingiye ku moko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo RDC.
Abepisikopi bavuga ko Leta ya Kongo ikwiye kugira uruhare rugaragara mu kurinda abaturage bose ba RDC no gushyiraho ingamba zigamije kwimakaza ubumwe bw’Abanyekongo no kubaka sosiyete irangwa n’amahoro, ubwuzuzanye, n’ubwubahane hagati y’amoko yose atuye muri iki gihugu cya Kongo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.