Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangaje gahunda ya yubile y'Impurirane yo muri 2025
Mu nyandiko izasomerwa abakristu Gatolika ku cyumweru cya mbere cya Adiventi, ku wa 03 Ukuboza 2023, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda batangaje gahunda ya Yubile y'impurirane izahimbazwa muri 2025.
Bagize bati "Twebwe Abepiskopi banyu, tunejejwe no kubatangariza Yubile y'impurirane y'imyaka 2025 ishize Jambo w'Imana yigize umuntu akaza muri iyi si kuducungura, n'imyaka 125 Inkuru nziza igeze mu Rwanda."
Insanganyamatsiko rusange ya Yubile y'ugucungurwa ni 'Abagendana amizero', mu gihe insanganyamatsiko ya Yubile y'Imyaka 125, ari 'Turangamire Kristu: Soko yamizero, ubuvandimwe n'amahoro'.
Abepiskopi basabye abakristu kuzasoma imirongo yo muri Bibiliya (Abanyefezi 2, 11-22) kugira ngo barusheho gusobanukirwa n'insanganyamatsiko ya Yubile ndetse bazayikuremo impamba y'ubuzima.
Abepiskopi bavuga ko ari umugisha udasanzwe, n'Ubuntu bw'Imana kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kuba izo Yubile zombi zihurirana. Bati "Tuzifatanya na Kiliziya y'isi yose mu gihe natwe duhimbaza Yubile yacu bwite."
Muri iyi nyandiko iriho imikono y'Abepiskopi ba Diyosezi zose zo mu Rwanda uko ari ikenda, hagaragaramo icyo abepiskopi bifuza ku bakristu, abasaserdoti, abiyeguriyimana kugira ngo Yubile izagirire umumaro ibyiciro byose.
Bagize bati "Uyu mwaka w'ikenurabushyo 2023-2024, uzaba uwo kwitegura bya hafi Yubile, kugira ngo abazayihimbaza bose izabagirire akamaro."
Abakristu bose, mu byiciro binyuranye barasabwa gukuza ubuvandimwe n'amahoro.
Abepiskopi baragira bati "Mu mateka yacu, ubuvandimwe bwagiye bugira byinshi bibutokoza, ahanini bifatiye ku gushyira imbere ibintu no kwimura Imana. Igihe cya Yubile kitubere umwanya wo gusubiza amaso inyuma tureba ibyo twashoboye n'ibyatunaniye kimwe no gushimangira ibyiza twagejejweho no kumenya Imana, dusaba imbabazi aho twateshutse ku mategeko yayo bikatuviramo ibyago no gutakaza ubuvandimwe bwacu."
Abasaserdoti nabo basabwe gufasha abakristu kwinjira muri Yubile no kurushaho kwegerana n'Imana.
Abiyeguriyimana mu miryango inyuranye basabwe kurushaho kuba hafi y'umuryango w'Imana bafatanye urunana n'abawugize bose bityo impano zabo zikarushaho kwera imbuto rwagati mu bantu.
Urubyiruko n'abana basabwe kuba abahamya b'icyizere mu buzima bwabo, mu miryango remezo, mu kazi bakora, mu butumwa bunyuranye basohoza mu miryango y'Agisiyo Gatolika n'andi mahuriro.
By'umwihariko, urubyiruko rwasabwe kwirinda kumira bunguri imico n'imyitwarire itandukanye n'indangagaciro z'Ubukristu.
Bati "Rubyiruko, Yubile izabafashe kwigarurira icyizere bityo mubashe kuba umunyu n'urumuri rw'isi. Tuzi ko bamwe muri mwe bahangayikishijwe n'ibibazo by'insobe mu buzima no mu mibereho yabo. Amatwara y'Ivanjili azabafashe kugira icyizere muri Nyagasani no kubyaza umusaruro impano zinyuranye Imana yabahaye."
Muri iki gihe zimwe mu ngo zugarijwe n'amakimbirane, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda basabye by'umwihariko ababyeyi gutanga uburere bwibanda ku migenzo myiza ya gikiristu kandi bakihatira kurwanya ibyangiza urukundo mu bashakanye.
Bati "Ingo zugarijwe n'amakimbirane zifate Yubile nk'igihe cyo kwiyunga no kugarukira Imana, bityo zizasubirane icyizere n'ibyishimo."
Mu rugendo rwa Yubile, Abepiskopi bateganyije guhimbariza hamwe n'ibyiciro binyuranye by'abakristu amasakaramentu amwe y'ibanze.
✔️Guhimbaza Isakaramentu rya Batisimu bizabera i Zaza muri Diyosezi ya Kibungo, ku wa 06 Nyakanga 2024, ari ho umunyarwanda wa mbere yabatirijwe.
✔️Guhimbaza ikenurabushyo ry'abana n'urubyiruko bizabera muri Diyosezi ya Ruhengeri, ku wa 25 Kanama 2024.
✔️Ikoraniro ry'Ukaristiya rizabera i Butare, ku wa 5-8 Ukuboza 2024.
✔️Guhimbaza ingabire y'ukwiyegurira Imana bizabera i Kibeho muri Diyosezi ya Gikongoro ku wa 02 Gashyantare 2025.
✔️Guhimbaza ubusaserdoti bizabera i Shangi muri Diyosezi ya Cyangungu, ku wa 15 Kamena 2025, ari ho hantu abapadiri ba mbere bashyikiye, bakanahahimbariza Misa bwa mbere ku butaka bw'u Rwanda.
✔️Guhimbaza ikenurabushyo ry'umuryango bizabera ku Nyundo ku wa 02 Kanama 2025.
✔️Guhimbaza ubutumwa bw'abalayiki bizabera i Byumba ku wa 08 Ugushyingo 2025.
Biteganyijwe ko ibirori byo gutangiza ku mugaragaro urugendo rwa Yubile, bizabera i Kabgayi, ku wa 10 Gashyantare 2024, mu gihe guhimbaza nyir'izina Yubile bizabera i Kigali, ku wa 06 Ukuboza 2025.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.