Inana y’abepisikopi Gatolika yashimiye myr Filipo Rukamba umusanzu yatanze mu kuyobora inama y’abepisikopi no mu burezi.
Mu muhango w’itangwa ry’ubwepisikopi bwa Myr Jean Bosco Ntagungira umwepisikopi mushya wa Diyosezi ya Butare wabaye Tariki ya 05 Ukwakira 2024, Inama y’abepisikopi gatolika yashimiye Myr Filipo Rukamba wari umaze imyaka 27 ari umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare akaba yaranayoboye inama y’abepisikopi imyaka 6, kuri ubu akaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda arikiyepisikopI wa Kigali akaba na perezida w’inama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda yavuze ko mu izina ry’abagize inama y’abepisikopi gatolika bashimira Myr Filipo imirimo yakoze mu nama y’abepisikopi ndetse n’umusanzu yatanze mu burezi.
Yagize ati “Turashimira Nyiricyubahiro myr Filipo Rukamba ucyuye igihe, ariko tukaba tuzakomeza gukorana, turamushimira kubera ibikorwa byiza yakoze mu nama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda, yayibereye umuyobozi mu gihe cy’imyaka 6, yabaye perezida wa komisiyo y’uburezi n’ubwigishwa (Catecheze), yayoboye kandi na komisiyo y’abiyeguriyimana, ibi byose akaba yarabikoze igihe kirekire. Karidinali Kambanda akomeza avuga ko bashimira Myr Filipo wagize umwete mu gushinga kaminuza gatolika y’u Rwanda (CUR) ikaba ihagaze neza, yakurikiranye umushinga witwa Pact Educatif Global gahunda ya Nyirubutungane Papa Francisco mu kugerageza kuzamura ireme ry’uburezi bwubaka muntu wuzuye. Kugeza ubu akaba akiyobora foundation Eglise et Societe Nord –Sud, umuryango abepisikopi baganiriramo n’abo mu bihugu by’Uburayi n’Amerika uburyo bafatanya guteza imbere uburezi kuko twese dufite ibibazo byacu mu buryo bwo guhuza no kuzuzanya mu gushaka uko bakemura ibibazo byabo . Myr Filipo Witanze cyane mu burezi turabigushimira.
Karidinali Kambanda yakomeje avuga ko myr Filipo yabaye umwepisikopi wakoze byinshi kandi akaba intangarugero mu kubanira neza abepisikopi bagenzi no kuba yarabafashaga guseka no kuruhuka cyane cyane iyo babaga bahuye mu nama zikomeye.
Yifashishije amagambo y’intumwa Pawulo mutagatifu yandiye Tito 1-7-9, Ati”Umwepisikopi kubera ko ari umugabuzi w’ibintu by’Imana, agomba kuba indakemwa , ntabe umwirasi n’umunyamwaga, ntabe umunywi n’indwanyi, ntabe umuntu ukurikiranye inyungu itanyuze mu mucyo. Ahubwo akamenya kwakira abamugana, agakunda ibiboneye, akitonda akaba intabera n’umuyoboke ku Mana. Akamenya kwitsinda kandi akamenya gutanga inyigisho zitagoragora zihuje n’ukwemera kugira ngo ashishikarize abandi inyigisho ziboneye.” Karidinali Kambanda yavuze ko bashimira myr Filipo uburyo izi nama z’intumwa Pawulo zashyize mu bikorwa avuga ko ari umurage ukomeye abasigiye kandi bazakomeza kubakiraho.
Ku ruhande rwa leta y’ u Rwanda, Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana waje ari intumwa ya nyakubahwa perezida wa Repebulika y’u Rwanda mu muhango w’itangwa ry’ubwepisikopi nawe yavuze ko bashimira Myr Filipo Rukamba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru uburyo yayoboye neza Diyosezi ya Butare dore ko ari nawe watangije ibikorwa by’isanamitima muri iyi Diyosezi.
Yagize ati” Turamushimira by’umwihariko ibikorwa by’isanamitima yatangije muri Diyosezi ya Butare bigamije gukemura ibibazo bikomoka ku ngaruka za jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugira ngo hubakwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda. Turamushimira ku bikorwa by’uburezi yakoze binyuze mu mashuri ya Kiliziya gatolika n’ahuriweho na Leta. Turamushimira kandi kuba yaragize uruhare rukomeye mu gutangiza Kaminuza gatolika ya Butare imaze gusohora abanyeshuri barenga 4700."
Minisitiri akomeza avuga ko Myr Filipo Rukamba yagize uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no mu gushyigikira uburezi muri Diyosezi ya Butare. Ati” Myr Filipo yagize uruhare mu bikorwa byo gukwirakwiza amazi meza mu baturage, mu gushyiraho ibigo by’ubuvuzi, ibigondeerabuzima, ikigo gifasha abana b’abakobwa babyariye iwabo kwiga imyuga izabafasha kugaruka mu muryango no kwiteza imbere, yagize uruhare muri gahunda yo kunganira leta kugaburira abana ku ishuri n’ibindi bikorwa byinshi by’indashyikirwa yakoze mu bwitange urukundo n’impuhwe.“
Ministiri Musabyimana yatangaje ko yishimiye kuba myr Filipo Rukamba yavuze ko atagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuko nta muyobozi ujya muzabukuru. Yagize ati “Iyo uri umuyobozi ukomeza kuba umuyobozi kugeza igihe uzaba utakiri kuri iyi si. Igihe cyose aho uri, iyo wabaye umuyobozi usabwa gukomeza kurangwa n’imitekerereze, imibereho, imikorere ndetse n’imyitwarire ituma buri wese uhuye nawe hari icyo akwigiraho. Ubwo rero uzakomeza kuba umuyobozi mpaka, kandi tuzakomeza kugufata gutyo.
Diyosezi ya Butare yashinzwe tariki ya 11 Nzeri 1961 ikaba yaritwaga Diyosezi ya Astrida,nyuma iza kwitwa Butare imaze kuyoborwa n’abepisikopi 2, Myr Jean Baptiste Gahamanyi na Myr Filipo Rukamba , kuri ubu iyobowe na myr Jean Bosco Ntagungira. Iyi Diyosezi ya Butare yaragijwe Bikiramariya Umwamikazi w’ubuhanga, kenshi iyo urebye ibikorwaremezo bigize iyi Diyosezi, usanga bishamikiye ku buhanga uhereye kuri Kaminuza y’ u Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.