Ingoro ya Kristu Umwami I Nyanza mu isura nshya
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryo kuwa 17 Nyakanga 2023, paruwasi ya Nyanza yatangaje umushinga wo kuvugurura Ingoro ya Kristu Umwami yibutsa uko Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre yatuye u Rwanda Kristu Umwami.
Muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Padiri Rekivuge David, padiri mukuru wa paruwasi ya Nyanza na Madamu Muhimpundu Eugenie, uhagarariye uyu mushinga, abakristu bagaragaza icyifuzo cyabo cyo kuvugurura Ingoro ya Kristu Umwami ndetse n’impamvu yabibateye.
Bagira bati “Twe nk’abakristu ba paruwasi Kristu Umwami, tunejejwe no kubandikira tugira ngo tubagezeho umushinga wacu wo kuvugurura Shapeli ya Kristu Umwami, aho umwami Rudahigwa yeguriye u Rwanda Kristu Umwami....Kuri ubu twaritegereje dusanga Ingoro ya Kristu Umwami itabereye amaso. Ni kubw'iyo mpamvu twifuzaga ko yavugururwa ndetse aho yubatse hagashyirwa n'ishusho ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo...kugira ngo abantu babone aho bazajya basengera bakanahaturira Igitambo cy'Ukarisitiya.”
Nk’uko twabitangarijwe na Padiri Rekivuge David, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyanza, imvano y’igitekerezo cyo kuvugurura Ingoro ya Kristu Umwami I Nyanza, cyaturutse ku bakristu ubwabo bifuje ko hatunganywa ku buryo bujyanye n’igihe mu rwego rwo guha agaciro amateka yaho no gufasha abakristu baza kuhasengera gusanga hameze neza.
Padiri David yagize ati “Tariki ya 01 Gicurasi 2023, ku munsi w’abakozi ni bwo igitekerezo cyo kuvugurura Shapeli ya Kristu Umwami I Nyanza cyatanzwe ku mugaragaro. Twasanze bishoboka ko twakwishyira hamwe,tugatanga inkunga uko dushoboye ariko tugatuza Kristu umwami ahantu heza.’’
Nk’uko akomeza abivuga, kuba u Rwanda rwaratuwe Kristu Umwami na Bikira Mariya akaba yaradusuye I Kibeho, ni ikirezi twambaye kandi dukwiye gusigasira.
Akomoza ku gaciro abakristu ba paruwasi ya Nyanza baha aya mateka yihariye ya Kiliziya mu Rwanda, padiri David yagize ati’’Mbere na mbere abakristu bifuje ko itariki ya 27 Ukwakira buri mwaka yaba itariki ngarukamwaka, yo kwibuka uko Umwami Rudahigwa yeguriye u Rwanda Kristu Umwami. Iki gitekerezo cyaje kugezwa mu Nama y‘Abepisikopi, baragishyigikira ndetse bemeza ko uyu munsi wajya unahimbazwa mu Rwanda hose.”
Imirimo iteganyijwe mu kuvugurura iyi Ngoro harimo: Gutwikira Ishusho ya Kristu Umwami, ku ntangiriro ahagana ku marembo hazashyirwa ishusho ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo na yo ikazaba itwikiriye. Hazubakwa kandi uruzitiro ruzengurutse ahazicara abantu, hubakwe Alitari imbere y’ishusho ya Kristu Umwami hanashyirwe amapave n’intebe ku mbuga imbere y’ishusho.
Padiri David avuga ko kubaka iyi Ngoro ari igisubizo ku bakristu bakundaga gukorera ingendo Nyobokamana I Nyanza n’ababyifuza ndetse n’abakundaga kuhanyura bagiye I Kibeho nyamara bagasanga hadatunganyijwe uko babyifuza.
Paruwasi ya Nyanza iteganya ko iki gikorwa cyaba cyarangiye tariki 27 Ukwakira 2023, umunsi hibukwa uko U Rwanda rwatuwe Kristu Umwami. Bakaba basaba abakristu bose gushyigikira iki gikorwa cy’ingirakamaro kugira ngo kizarangire ku gihe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.