Inkuru idasanzwe: Inés umukobwa w’imyaka 10 w’i Dallas, yizihirije isabukuru ye y’amavuko I Roma muri Sinode.
Umukobwa muto ukomoka i Dallas yagiye i Roma kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 10 ari kumwe na se, José Manuel de Urquidi “umwogezabutumwa mu buryo bw’ikonabuhanga akaba n'umwe mu bitabiriye Sinodi.
“Isabukuru nziza kuri wowe! Isabukuru nziza kuri wowe, mwana muto!” Aya ni amagambo yabwiwe umwana w’umukobwa witwa Ines, ubwo yari ageze muri salle ya Sinodi muri Vatikani mu gitondo cyo kuwa kane, tariki 17 Ukwakira 2024. Abari mu cyumba bamwakirije amashyi menshi maze Papa Fransisiko atera indirimbo y'Isabukuru y'Amavuko, Ines yinjira atyo nk'umwamikazi muri Sale ya Sinodi.
Akimara kuhagera, Mario Grech umunyamabanga mukuru wa Sinodi, yafashe ijambo yibutsa abari muri Sinodi mu biganiro bagize bagarutse ku gaciro k'umuryango. Akomeza ababwira ko bishimiye kwizihiza aka gaciro k'umuryango bifatanya na José Manuel de Urquidi n'umugore we n'umukobwa we, wahimbaje isabukuru y'imyaka 10 y'amavuko. Yahise atumirira Ines n'ababyeyi be kwigira imbere bakaramutsa Papa Fransisiko.
Papa Fransisiko yishimiye guhura na Ines n'umuryango we. Ati: "Mbega umuryango mwiza!" Ababyeyi ba Ines Papa we na Mama we bose uko ari batatu bari bamwegereye. Akomeza agira ati “Nishimiye kukubona.”
Inés amaze kuramukanya na Papa Fransisiko yaramushimiye cyane kuko yemeye ko papa we ajya mu butumwa. Papa Fransisiko kandi yamuhaye impano ndetse na Ines amushyikiriza impano yamuzaniye.
Papa Fransisiko yahaye Inés udukarito tw’ibisuguti byo muri Arijantine, hanyuma aranabasetsa bose ati "Musangire mwese , atari wowe wenyine ahubwo n’abandi bavandimwe bawe, kuko bitabaye ibyo byakuzura mu nda yawe.“
Undi mwana wigana na Ines yanditse abaza papa ikibazo gisa nkaho gikomeye nk’umwana utuye mu gice cy’abihayimana benshi. Ku rupapuro yashushanyijeho Papa Fransisiko ari gukina umupira w’amaguru maze uyu mwana w’umuhungu abaza Nyirubutunganea Papa Fransisiko niba akunda kuba Papa. Ati “Ukunda kuba Papa?”
Inés yamuhaye amabaruwa n'ibishushanyo by'abanyeshuri bigana ku ishuri Gatolika ryitiriwe Abatagatifu bose muri Diyosezi ya Dallas. Inyandiko imwe yarimo indamutso, bamubwira ko bamukunda kandi bamushimira. Bati“Urakora cyane kandi uri Umupapa mwiza udasanzwe.”
Papa Fransisiko yishimiye izo mpano maze aha umugisha Ines n'umuryango we. Abitabiriye Sinodi na bo baboneraho kuza ari benshi kumwifuriza isabukuru nziza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.