Inshamake y’amateka ya Paruwasi Ruhango igiye gutaha Kiliziya nshya
Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, Abakristu ba Paruwasi ya Ruhango bakereye ibirori byo gutaha Kiliziya nshya biyujurije.
Ni Paruwasi yavuguruwe iherewe hasi kuva mu mwaka wa 2022, kubera impamvu zirimo kuba Kiliziya yari nto, kuba yari itakijyanye n’igihe ndetse no kuba yari isakaje amabati ya Fibro-Ciment ashobora kugira ingaruka ku buzima bw’abakiristu.
Mu gushaka kumenya amateka yimbitse ya Paruwasi Ruhango, Kinyamateka yaganiriye na Padiri Tumayini Dominic Ngendahayo uyiyobora avuga ko Paruwasi ya Ruhango yabyawe na Paruwasi ya Byimana, aho yahawe umugisha bwa mbere ku itariki 24/06/1963.
Misa yo gushinga Paruwasi Ruhango yayobowe na Myr Jean Baptiste Gahamanyi wari Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare kuko agace ka Ruhango kabanje kubarizwa muri Diyosezi ya Butare mbere y’uko aka gace gashyirwa muri Diyosezi ya Kabgayi.
Kuva icyo gihe, icyari Santarali Kibingo cyahindutse Paruwasi Ruhango.
Iyi Paruwasi yahawe iryo zina kubera ko Santere y’ubucuruzi ya Ruhango yagendaga imenyekana cyane biturutse ku isoko rizwi ku bucuruzi bw’inka n’itabi ry’i Bugoyi. Ikindi cyatumye ititwa Kibingo ni uko muri Diyosezi ya Nyundo hari indi Paruwasi ifite iryo zina, bityo bakaba batarashakaga ko byitiranwa.
Padiri Ngendahayo akomeza avuga ko muri 1963, Kiliziya yabanje kubakwa ahari Ikigonderabuzima cya Kibingo kuri ubu.
Mu mwaka wa 1973 yaje kuhavanwa yubakwa mu kibaza irimo kuri ubu ndetse muri 1980 itahwa ku mugaragaro aho yari ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu 800.
Mu mwaka wa 1976 abapadiri b’abapalotini baje gutangira ubutumwa mu Ruhango ari nabwo Paruwasi yahise ishyirwa muri Diyosezi ya Kabgayi.
Ku bijyanye n’abihayimana bahakoreye ubutumwa, amateka agaragaza ibice bitatu aribyo; Igihe cy’ubutumwa bw’abapadi ba Diyosezi b’Abanyarwanda kuva mu 1963 kugeza mu 1971, igihe cy’ubutumwa bw’abapadiri ba Diyosezi b’abafaransa kuva 1971 kugeza mu 1976 n’igihe cy’ubutumwa bw’abapadiri b’iyogezabutumwa ari bo Abapalotini kuva mu 1976 kugeza uyu munsi .
Paruwasi ya Ruhango yatangiye iyoborwa na Padiri Musoni Boniface wayikozemo ubutumwa ari wenyine kuva mu 1963 kugeza muri 1966. Padiri Musoni yabaye mu Ruhango nta nyubako n’imwe ihari, ndetse yazaga gusoma misa avuye i gatagara kuko ari ho yari acumbitse mu kigo cy’abafurere. Yakurikiwe na Padiri Sekundi Ntibaziga wahakoreye ubutumwa aba kuri paruwasi. Ntibaziga yasimbuwe na Padiri Ewulade Rudahunga wahakoreye ubutumwa kuva 1968 kugeza mu 1971 mu gihe cye yabanaga n’abapadiri bandi barimo uwitwa Padiri Rahe wahamaze igihe gito akaza gusimburwa na Padiri Rafayile Sekamonyo.
Nyuma y’icyiciro cy’abapadiri b’Abanyarwanda, hakurikiyeho icyiciro cy’abapadiri bakomoka mu gihugu cy’Ubufaransa. Amwe mu mazina agaruka ni nka Padiri Jean Fromantin na Padiri Yves Drien bose bari bazanywe na Myr Jean Baptiste Gahamanyi. Amateka avuga ko aba bapadiri ari bo batindishije amateme ari muri aka gace, rimwe rihuza Ntinyinshi na Kibingo n’irindi rihuza Kibingo na Bunyogombe.
Aba bapadiri bakurikiwe n’abandi bapadiri b’Abanyarwanda barimo Myr Michel Bisengimana wahamaze igihe gito kuko yari wenyine.
Kuva mu mwaka wa 1976 kugeza ubu, iyi paruwasi ikorerwamo ubutumwa n’abapadiri bo mu Muryango w’Abapalotini.
Ntiwavuga amateka ya Paruwasi ya Ruhango utavuze Padiri Stanislas URBANIAK wanabaye padiri mukuru mu 1991 ari kumwe n’abapadiri batandukanye barimo Padiri Jean Pierre Nsabimana. Mu 1992 Padiri Stanislas afatanyije n’ikipe y’impuhwe yatangije isengesho ryo gusabira abarwayi ari naryo ryatumye Ruhango imenyekana cyane muri iki gihe.
Padiri Stanislas URBANIAK uherutse gusuhuza abanyarwanda cyane cyane abanya Ruhango mu nama y’igihugu y’umushyikirano yamenyekanye cyane muri 1993 ubwo mu Rwanda hari umwuka mubi w’amacakubiri. Yateguye isengesho ryahuje abanyamadini yose bakoreraga mu gace ka Ruhango, ryari rifite insanganyamatsiko yo gusabira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mu mwaka w’1990 mu Ruhango hatangijwe igikorwa cyo kubaka Urugo rwa Yezu Nyirimpuhwe rufasha abarugana kwigorora n’Imana. Mu 2014 nibwo Myr Smaragde Mbonyintege yazamuye mu ntera urwo rugo arugira Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe.
Paruwasi Ruhango ihana imbibi na Paruwasi ya Byimana, Kizibere, Kigoma, Karambi na Kinazi. Kuri ubu, iyi Paruwasi ifite abakristu bagera ku bihumbi 14,500 babatijwe. Ifite kandi Santarali 3 ari zo Ntongwe, Nyundo na Ruhango, ikagira sikirisale 10, uturere tw’ubutumwa 53 n’imiryango remezo 197.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.