Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Inshamake y’amateka ya Paruwasi Saint Francois d’Assise Nyabirasi

Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2023, Diyosezi ya Nyundo yahimbaje ibirori byo gufungura ku mugaragaro paruwasi ya Nyabirasi ibaye iya 29 iyi Diyosezi yungutse. Kinyamateka yifuje kukugezaho inshamake y'amateka y'iyi paruwasi.

Inshamake y’amateka ya Paruwasi Saint Francois d’Assise Nyabirasi
Inshamake y’amateka ya Paruwasi Saint Francois d’Assise Nyabirasi

Inkuru nziza ya Krisitu yageze bwa mbere i Nyabirasi muri 1927 izanywe na Phocas Mbwejayabo wari woherejwe na Misiyoni ya Nyundo kwigisha iyobokamana ahitwa Kanombe ari ho iyi paruwasi yubatse kuri ubu.

Kuva icyo gihe Gatigisimu yakomeje kwigishwa muri aka gace, kugeza mu mwaka wa 1964, ubwo havukaga Santarali ya Nyabirasi ndetse na Kanama zishinzwe na Padiri Rwagema, wanafashije abakrisitu kubaka iyi Santarali n’icumbi ry’abapadiri.

Ni inyubako zari zubatswe mu migano yakurwaga mu ishyamba rya Gishwati. Izi nyubako kandi zubatswe ku butaka bwari bwatanzwe n’umutware witwaga Rwakadigi.

Uko imyaka yagiye ishira, hagiye haboneka ubundi butaka bwatangwaga n’abakrisitu ku bushake bwabo kugira ngo bwubakwemo succursales ‘inama.Iyi paruwasi yari imwe muri Santarali esheshatu zari zigize Paruwasi Katederali ya Nyundo.

Paruwasi nshya ya Nyabirasi ifite Santarali eshatu ‘Kazo, Kanombe na Kamugarura’, inama 12 ndetse n’imiryangoremezo 62, iherereye mu Murenge wa Nyabirasi uherereye mu Karere ka Rutsiro. Ifite kandi ibigo bine by’amashuri birimo bibiri by’amashuri abanza n’ibindi bibiri by’amashuri yisumbuye.

Iyi paruwasi kandi ihana imbibe na Paruwasi ya Rambura, Paruwasi ya Kivumu ndetse na Paruwasi Katederali ya Nyundo. Kugeza ubu iyi paruwasi ikomokamo abapadiri batanu, ababikira 6 n’abafurere 2, ikaba kandi ifite imiryango ya Agisiyo Gatolika ni 7 na Korali zirindwi.

Paruwasi Nyabirasi itangiranye abakristu basaga 7000
Paruwasi Nyabirasi itangiranye abakristu basaga 7000
Padiri Noheli Hitimana, ni we ugiye kuba padiri mukuru wa mbere w'iyi paruwasi
Padiri Noheli Hitimana, ni we ugiye kuba padiri mukuru wa mbere w'iyi paruwasi
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose