Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Inshamake y'amateka ya Paruwasi ya Gihogwe ibaye iya 42 ya Arikidiyosezi ya Kigali

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2023, Arikidiyosezi ya Kigali yungutse paruwasi ya Gihogwe. Iyi paruwasi yavutse kuri paruwasi ya Kabuye ibaye iya 42 mu zigize Arikidiyosezi ya Kigali. Dore ibyo wamenya kuri Santarali ya Gihogwe ubu yagizwe paruwasi.

Inshamake y'amateka ya Paruwasi ya Gihogwe ibaye iya 42 ya Arikidiyosezi ya Kigali
Inshamake y'amateka ya Paruwasi ya Gihogwe ibaye iya 42 ya Arikidiyosezi ya Kigali

Paruwasi ya Gihogwe yibarutswe na Kabuye igizwe na Santarali enye zikuwe kuri Paruwasi Kabuye yari ifite Santarali 10. Kuri izo Santarali enye: Gihogwe, Nyakabungo, Cyuga, na Kigarama hiyongeraho Santarali ya Jali yabarizwaga muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu.

Iyi santarali yashinzwe ku itariki ya 8 Kanama 1981, ikomotse kuri Santarali ya Nyakabungo. Gusa Gihogwe yari isanzwe ari Inama kuva mu myaka ya 1960.

Nkuko byavuzwe ruguru, Icyahoze ari Santarali ya Gihogwe yari imwe muri Santarali 10 zari zigize Paruwasi ya Kabuye.

Iyi paruwasi igizwe n’igice cy’umujyi, inkengero z’umujyi n’igice cy’icyaro.

Iyi Paruwasi itangiranye n’abapadiri batatu aribo Padiri Jean Pierre Ntivuguruzwa ‘ari nawe Padiri mukuru’, Padiri Innocent Sabuhoro, na Padiri Onesphore Ntivuguruzwa.

Umukristu wa mbere wayoboye Inama ya Gihogwe yitwaga Rafayile ari nayo mpamvu Santarali ya Gihogwe yaragijwe mutagatifu Rafayile.

Nkuko bitangazwa na Pierre Celestin Nzaramba, umaze imyaka 13 ayobora Santarali ya Gihogwe, ubusabwe bwo kuba Santarali ya Gihogwe yaba Paruwasi bwatanzwe ku wa 16 Ugushyingo 2019 ubwo Arkiyepiskopi wa Kigali yahaga umugisha Kiliziya nshya ya Santarali Gihogwe.

Mu misa y’amavuta yo kuwa Kane Mutagatifu 2023, nibwo Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi ya Kigali, Antoni Kardinali Kambanda yatangaje ku mugaragaro ko muri Paruwasi nshya eshatu zizavuka muri 2023, harimo Paruwasi ya Gihogwe.

Ku bijyanye n’Abihayimana, Paruwasi ya Gihogwe ivukamo abapadiri batanu ndetse n’ababikira bane barimo Sr.Immaculée Uwamariya wamenyekanye cyane kubera inyigishi atanga.

Kugeza ubu, kiliziya nshya ya Paruwasi ya Gihogwe, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga 800, yuzuye itwaye Miliyoni 47Frw.

Mu bindi bikorwa bakoze kandi harimo kubaka inzu mberabyombi yatwaye Miliyoni 15frw ndetse bakaba bateganya kubaka amacumbi y’abapadiri n’ibiro bazajya bakoreramo. Izo nyubako biteganyijwe ko zizatwara agera kuri Miliyoni 132.

Paruwasi ya Mutagatifu Rafayile Gihogwe ihana imbibe na Paruwasi ya Rutongo na Shyorongi mu majyaruguru n’Uburengerazuba, amajyepfo hari Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu, iburasirazuba hari Paruwasi ya Kabuye.

Ibirori byo gutaha iyi Paruwasi byabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Antoni Karidinali Kambanda, byitabiriwe kandi na Musenyeri Tadeyo Ntihunyurwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abihayimana batandukanye. Byitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta batandukanye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Bwana Francois Iyamuremye.

Iyi paruwasi yubatswe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, Akagari k’Agateko mu Mudugudu wa Kabizoza.

kiliziya ya paruwasi ya Gihogwe
kiliziya ya paruwasi ya Gihogwe
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda ni we wafunguye ku mugaragaro iyi paruwasi
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda ni we wafunguye ku mugaragaro iyi paruwasi
Paruwasi ya Gihogwe yaragijwe Malayika Raphael. Ikaba yitiriwe uwabaye umuyobozi w'Inama wayo wa mbere mu 1960.
Paruwasi ya Gihogwe yaragijwe Malayika Raphael. Ikaba yitiriwe uwabaye umuyobozi w'Inama wayo wa mbere mu 1960.
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose