Inteko rusange y'Inama y'Abepiskopi ya 173 izaba muri Werurwe izabera ku Ruyenzi
Padiri Vedaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yatangaje ko Inteko Rusange y'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda iteganyijwe muri Werurwe uyu mwaka izabera, mu Nyubako nshya y'Abepiskopi iri ku Ruyenzi, mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, ubwo abakozi bakorera mu Nama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda (CEPR), service na Komisiyo zitandukanye, basuraga iyi nyubako nshya iteganyijwe kuzimurirwamo ibikorwa by'Inama y'Abepiskopi.
Bakigera ahari iyi nyubako, Abakozi batambagijwe iyi nyubako igizwe n’amagorofa atatu, azaba arimo ibiro bitandukanye, amacumbi y’Abepisikopi, abashyitsi n’abapadiri ndetse n’ibyumba byo gukoreramo inama.
Nyuma yo kurambagira iyi nyubako, bagize kandi umwanya wo gusabana no kuganira no gusubiza ibibazo benshi bibazaga bijyanye n’igihe iyi nyubako bazatangira kuyikoreramo.
Padiri Kayisabe Vedaste yavuze ko komisiyo na service zikorera mu Nama y’Abepiskopi zitazazira rimwe mu nyubako nshya. Ati" Ku ikubitiro hazabanza kuza Abepisikopi kuko biteganyijwe ko Inama izaba kuva tariki ya 11 Werurwe 2025 kugeza tariki 14 Werurwe 2025 izabera muri iyi nyubako nshya."
Padiri Kayisabe kandi yagarutse ku miterere y'iyi nyubako n'uburyo izakoreshwa. Yagize ati"Iyi nyubako igeretse gatatu. Niveau ya mbere izaba igizwe n’ibiro bitandukanye. Iya kabiri igizwe n’ibiro n’amacumbi. Iya gatatu igizwe n’amacumbi y'Abepiskopi hamwe na Shapeli."
Yakomeje agira ati"Muri rusange inyubako izaba igizwe n’ibyumba 15 by’Abepisikopi n’abashyitsi babo ndetse n’ibyumba umunani by’abapadiri babafasha umunsi ku munsi, byose hamwe bikazaba ari ibyumba 23."
Biteganyijwe ko uyu mwaka zimwe muri komisiyo zikorera ku kicaro cy’Inama y’Abepisikopi gisanzwe i Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w'Indangamirwa, zizatangira kwimukira mu nyubako nshya iri ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.