Ishuri ryisunze Bikiramariya umwamikazi wa Lourdes Byimana ryahimbaje umunsi mukuru wa Bikiramariya umurinzi waryo.
Tariki ya 11 Gashyantare buri mwaka Kiliziya gatolika ku isi, yizihiza umunzi mukuru wa Bikiramariya umwamika wabonekeye I Lourdes mu Bufaransa. Mu Rwanda hari amashuri yisunze bikiramariya umwamikazi wa Lourdes harimo n’ishuri ry’abakobwa ryo mu Byimana muri Diyosezi ya Kabgayi.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2025, muri paruwase ya Byimana haturiwe igitambo cya misa yo kwizihiza umunsi mukuru wa Bikiramariya umwamikazi wa Lourdes. Ni misa yasomwe na Myr Balthazar Ntivuguzwa ari kumwe n’abapadiri bakorera ubutumwa muri paruwase ya Byimana n’inshuti z’ishuri rya Groupe Scholaire notre Dame de Lourdes Byimana zaje kwifatanya n’iri shuri guhimbaza umunsi mukuru wa Bikiramariya umwamikazi ryaragijwe. Ni misa yitabiriwe n’abarezi ,ababyeyi n’abanyeshuri barererwa mu ishuri ryisumbuye ryisunze Bikiramariya umwamikazi wa Lourdes Byimana.
Mu nyigisho ye, Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yasabye abana barererwa mu rwunge rw’amashuri rwaragijwe Bikiramariya umwamikazi wa Lourdes kuba ishema rya Kiliziya,bakaba intangarugero kandi bagafatira urugero kuri Bikiramariya umwamikazi baragijwe.Yagize ati” Bana bacu ndabifuriza kuba indabo nziza zitatse ikamba ry’umubyeyi Bikiramariya, murabe amata azira igitotsi ku ruhimbi rwa Byimana, murabe ishema ry’imana kandi murabe ishema rya Diyosezi ya Kabagyi na Kiliziya yose. Kugira ngo andi mashuri abigireho ubwenge, ubwitonzi, imico myiza, umubano mwiza n’urukundo rw’Imana urw’igihugu cyacu ndetse na kiliziya.”
Myr Balthazar kandi yasabye abanyeshuri biga muri Notre Dame de Lourdes Byimana gukomeza kwandika amateka meza ahesha ishema ishuri ryabo cyane cyane mu kuba ku isonga mu gutsinda ku rwego rwo hejuru. Yasabye abahawe amasakaramentu kuzajya bahora bazirikana uyu munsi kuko bagiranye igihango na Yezu Kristu ndetse na Kiliziya y’isi yose. Yagize ati” Mwebwe mwahawe batisimu uyu munsi, mwabatijwe igihe kiza cya yubile ya Kiliziya y’isi yose n’igihe cya Yubile ya kiliziya yo mu Rwanda. Ntimuzibagirwe uyu mwaka w’i 2025, kuko wiyanditse mu mateka yanyu, muzajye mwibuka ko mwabatijwe mu gihe cya Yubile. Muri impano Imana ihaye kiliziya y’U Rwanda, uru rugo murererwamo n’imiryango yanyu. Muri abana ba Yubile, ntimuzabyibagirwe kandi muzakomere kuri iryo sezerano mwagiranye n’Imana.
Soeur Valerie Nyiransabimana umuyobozi w’ishuri rya Notre dame de Lourdes Byimana yavuze ko kuri uyu munsi mukuru wa Bikiramariya umwamikazi wa Lourdes bishimiye kuwizihiza kandi banizihiza uburere n’uburezi butangirwa muri iri shuri gatolika. Yavuze ko bakora ibishoboka kugira ngo abana barera barangwe n’imigenzo myiza nk’uko umwepisikopi yabigarutseho. Ati” Turera umuntu wuzuye, w’umukristu kandi ufite indangagaciro zimufasha kubaho akigirira ikizere kandi akakigirira n’abandi nk’uko intego y’ishuri ibivuga iti”Baho ugire n’icyo umarira abandi (SOIS ET SERS). Yasabye abanyeshuri kurangwa n’ishyaka aho bari hose bakumva kandi bakumvira.
Umuyobozi w’ishuri yasabye abahawe amasakaramentu kurushaho kuba abahamya b’ukwemera no gutera intambwe mu gukurikiza no kuba abahamya b’ibyo bemera. Yasabye ababyeyi gukomeza kubabungabunga no kubafasha kugira ngo amasakaramentu bahawe ataba umuhango.
Kimwe mu biranga amashuri gatolika harimo no kwita ku icyenurabushyo ry’Imitima y’abayigamo. Abana bagera kuri 31 bateguwe neza bahawe amasakaramentu y’ibanze batisimu, ukaristiya n’ugukomezwa nk’ikimenyetso cy’umugisha w’umunsi mukuru wa Bikiramariya umwamikazi wa Lourdes.
Ishimwe Keza Gracienna wiga mu mwaka wa kabiri muri Groupe scholaire Notre Dame de Lourdes Byimana , umwe mu bahawe amasakaramentu , yabwiye Kinyamateka ko ishuri ryabo ribafasha gukurana indangagaciro za gikristu, bagakura mu bwenge kuri Roho no ku mubiri. Yagize ati “ Kuba nahawe amasakaramentu uyu munsi, byanshimishije kuko bigiye kumfasha kubaho nkomeye nk’umukristu wahawe amasakaramentu, byongeye kandi turi no mu mwaka wa Yubile. Uru ni urwibutso duhawe njye nabagenzi banjye kuri uyu munsi wa Bikiramariya umwamikazi wa Lourdes umurinzi w’ishuri ryacu. Hano ku ishuri badutoza kugira umuco mwiza wo gufashanya, haba mu gusenga no gukora ibikorwa by’urukundo. Usanga hari abana baza ku ishuri badafite ibikoresho bihagije, bikaba ngombwa ko tubaha ku byo twazanye kugira ngo nabo bige neza.”
Mu bindi byaranze ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Bikiramariya umwamikazi wa Lourdes harimo gushimira abana batsinze neza mu bizamini bya leta bisoza umwaka, aho kuri iri shuri habonetse umwana wagize amanita 89,9 ari we Munezero Esther. Banashimiye kandi umurezi uhamaze imyaka 25 arerera muri shuri bwana Dusabemungu Alexandre bamugabira inka y’imbyeyi.
Urwunge rw’amashuri rwaragijwe Bikiramariya umwamikazi wa Lourdes Byimana ni ishuri ry’abakobwa ryashinzwe n’uwari umukuru w’umuryango wa Benebikira mama Marie Therese KAMUGISHA (ari we bita mama Nyakubahwa) mu 1956-1957, ubu rimaze imyaka 68. Bikiramariya yabonekeye umwana w’Umukobwa wari ufite imyaka 12 witwaga Bernadette Subiro wo mu gihugu cy’ubufaransa ku ya 11/02/1858. Ubu hashize imyaka 167 Bikiramariya abonekeye I Lourdes mu Bufaransa, yabonekeye Berenadeta inshuro 18 zose. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi abantu benshi bakora ingendo nyobokamana I Lourdes mu Bufaransa bajya kwiyambaza umubyeyi Bikiramariya wahabonekeye. Iri Ishuri rifite abanyeshuri 837 bose biga bacumbikirwa, abarezi n’abayobozi 34, abakozi bunganira 29.
Abiga mu ishuri rya GSNDL Byimana bagaragaje bimwe mu bibazo bibangamiye iri ishuri, bavuze ko babangamiwe n’ikibazo cy’amabati ya Fibro ciment kitari cyakemuka ku buryo burambye ndetse n’ikibazo cy’inzu mberabyombi y’aho abana bidagadurira idahagije, abana bakaba bifuza ko yakwagurwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.