Isuku y'Umujyi wa Kigali yabaye imfashanyigisho ku rubyiruko
Mu ijambo yagejeje ku rubyiruko rugera ku bihumbi birindwi ruteraniye muri Paruwasi Regina Pacis mu Ihuriro rya 20 ry’urubyiruko, Karidinali Antoine Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika yibukije urubyiruko kwigira ku Mujyi wa Kigali umuco w’isuku, bakazawukomeza iwabo nyuma y’iri huriro.
Akomoza ku isuku ku mubiri no kuri Roho ikwiriye kuranga umuntu muzima, Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda yagize ati “Rubyiruko mucumbikiwe hirya no hino mu maparuwasi ya Arkidiyosezi ya Kigali, mu nzira aho mwagiye munyura muza hano ndagira ngo mbabaze ikintu mwabonye, mwashimye mu mujyi wa Kigali, mwabonye iki?”, urubyiruko rurasubiza ruti “Isuku.”
Karidinali Kambanda ati “ Ndagira ngo mushimire cyane ubuyobozi, kubera isuku iri mu mujyi wa Kigali; abagenderera umujyi wa Kigali bishimira isuku bahasanze. Rubyiruko rero namwe umuco w’isuku muwukomeze, ukwire hose kandi ndahamya ko n’aho mutuye umaze kuhagera.” Ashimira ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bushishikariza abawutuye n’abahagenda gukomera ku muco w’isuku.
Akomoza ku gisobanuro cy’isuku mu bukristu, Karidinali Kambanda yagize ati “ Isuku hari ikintu ivuze gikomeye mu bukristu, isuku ni murumuna w’ubutagatifu. Uko umuntu yisukura agaharanira kubaho mu isuku ni nako asukura roho ye kugira ngo ihore ikeye imbere y’Imana.”
Madamu Urujeni Martine Umuyobobozi wungirije w’umujyi wa Kigali witabiriye umuhango w’itangizwa rya Forumu y’urubyiruko ku ncuro ya 20 irimo kubera muri Paruwasi Regina Pacis Remera, Arkidiyosezi ya Kigali yavuze ko Umujyi wa Kigali witeze byinshi kuri iyi forumu by’umwihariko ibigamije kubaka urubyiruko kuri roho no ku mubiri.
Yagize ati“ Turashimira uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu gufasha urubyiruko kubaka umubiri, kugira ngo roho nzima iture mu mubiri muzima.”
Ati “ Turashishikariza urubyiruko rwacu kuzakurikira neza inyigisho ruzahabwa, kuko zizarufasha kwigirira icyizere, kuko kurufasha kwigirira icyizere ari nako kurufasha gutegura ejo hazaza.”
Avuga kandi ko urubyiruko rukeneye gufashwa kwirinda icyaruhungabanya kuko guhungabana k’urubyiruko ari ko guhungabana kw’igihugu na Kiliziya.
Ihuriro ry’urubyiruko ku ncuro ya makumyabiri riteraniye muri Arkidiyosezi ya Kigali ryitabiriwe n’abasore n’inkumi bagera ku bihumbi birindwi baturutse mu madiyosezi icyenda agize Kiliziya Gatolika mu Rwanda, hakiyongeraho n’urubyiruko rwaturutse mu bihugu bituranyi by’u Rwanda aribyo u Burundi na RDC; rikazasozwa ku cyumweru tariki 27 Kanama 2023.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.