Kabgayi: Biteguye kwizihiza Noheli y’abana na Yubile y’abana ku buryo budasanzwe.
Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’abana itangaza ko Noheli y’abana na Yubile y’abana muri Diyosezi ya Kabgayi na paruwase zose ziyigize yiteguwe neza kandi izahimbazwa mu buryo bw’umwihariko. Bimwe mu bikorwa bidasanzwe byateguwe mu rwego rwo kwizihiza Noheli y’abana na Yubile y’abana mu rwego rwa Diyosezi harimo ihuririro ry’abana ryateguwe kuva tariki ya 01-03/01/2025 ndetse n’urugendo nyobokamana rw’abana I Kibeho ruzaba tariki ya 27/12/2025 mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’abana ku rwego rw’igihugu.
Padiri Celsce Hakuziyremye igisonga cy’umwepisiko wa Diyosezi ya Kabgayi ushinzwe icyenurabushyo, a vuga ko iyogezabutumwa ry’abana rihagaze neza muri Diyosezi ya Kabgayi kuko hirya no hino muri paruwase hagiye hashyirwaho uburyo bwo guhuza abana. Atanga urugero rw’inshuti za Yezu , imiryangoremezo y’abana, korali z’abana , abana bahurira mu miryango y’agisiyo gatolika n’ahandi. Agira ati” Iyogezabutumwa ry’abana rikorwa mu nzego nyishi cyane kandi rigakorwa ku buryo bwinshi. Twasanze ari ngombwa ko abana nabo bagira uruhare mu iyogezabutumwa ry’abo. Kandi hari abana benshi bifasha mu iyogezabutumwa ry’umuryango, aho usanga abana ari bo bibutsa ababyeyi kujya gusenga, kujya mu misa, guhabwa amasakaramentu ,gufasha abatishoboye no kujya muri za korali n’ahandi. Twasanze abana bagira uruhare rutandukanye mu bikorwa bitandukanye mu kogeza inkuru nziza ya Yezu Kristu.
Muri iki gihe cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri no gufasha abana guhimbaza Noheli yabo, Padiri Celce asaba abafasha b’abana kubafasha kumenya kubana na Yezu, kumurangamira bakamenya indangagaciro ze, haba uko avuga uko agenda n’uko yita ku bantu. Imibereho yabo ikamera nk’iya Yezu ubarimo bityo nabo bakajya kogeza Yezu Kristu ubarimo. Kugira umwanya wo gusabana na Kristu kumumenya mu ijambo ry’Imana, mu isengesho no mu zindi ngabire zose agenda aduha kuko ari cyo cy’ingenzi. Ati”Umwogezabutumwa agomba kubanza kurangamira kristu mbere na mbere kugira ngo ashobore gutanga ubuhamya bw’umubano wacu n’Imana bufasha abantu kugenda bahinduka.”
Agaruka kuri gahunda y’imiryangoremezo y’abana nka bumwe mu buryo bakoresheje kugira ngo abana bahurizwe hamwe muri gahunda y’iyogezabutumwa ryabo. Padiri mukuru wa paruwase yisunze mutagatifu Andereya Gitarama Anatole Niyitanga. Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka yavuze ko kuva muri 2022 nyuma y’uko icyorezo cya Covid 19 kimaze gucogora, abakristu bongeye gusubira mu kiriziya ari bwo nka paruwase batekereje gushyiraho iyogezabutumwa ry’abana binyuze mu miryango remezo y’abana kuri ubu ikaba imaze gushinga imizi.
Yagize ati” Impamvu twatekereje gushyiraho imiryangoremezo y’abana ni uko twabonaga ari ikiciro gisa nk’aho kititaweho. Twabonaga abana baza kwigira ukarisitiya bamara kuyihabwa ntitwongere kubabona, tukazongera kubabona baje kwigira ugukomezwa , kimwe n’abana bazaga kwigira batisimu bamaraga kubatizwa ntitwongere kubabona .Byatumye dutekereza iyogezabutumwa ry’abana muri paruwase yacu. Kugeza ubu muri paruwase tubarura imiryangoremezo y’abana igera mu 100 kandi ikora neza, kandi twasanze abana bishimiye iyogezabutumwa ry’abagenewe, cyane cyane mu gihe cyo kwizihiza Noheli y’abana ku buryo bwihariye muri buri santarale. “
Padiri Anatole akomeza avuga ko hari imbuto nyinshi iyogezabutumwa ry’abana ryeze bahereye ku mubare mu nini w’abana baza kwigira amasakaramentu ugenda wiyongera uko bwije n’uko bukeye. Ati”Twabonye ubuhamya bw’abana bagiye bahindura ababyeyi binyuze mu kubaratira ibyiza babonye mu miryangoremezo y’abana . Tubona hari impinduka zifatika mu gusobanukirwa ibijyanye na gatigisimu aho twagiye tubona abana bazi kuvuga ibitabo bya bibiliya isezerano rishya byose barabifahe mu mutwe. Twabonye imiryangoremezo y’abana ikora ibikorwa by’urukundo, ugasanga abana ubwabo bajya gufasha bagenzi babo. Mu gikorwa cyo kuvugurura kiliziya abana bagize uruhare mu gutanga inkunga, aho basaba ababyeyi babo igiceri cyo gutura mu rwego rwo kuvugurura kiliziya. Kuri ubu twiteguye guhimbaza Nohelli y’abana neza, abana bateguye ibintu bitandukanye bazakora bishimira ko umukiza yatuvukiye. Hamwe kandi na Yubile y’abana muri paruwase ya St Andre twamaze kwitegura neza kuzayihimbaza ku rwego rw’igihugu no ku rwego rwa Diyosezi ndetse na Paruwase yacu. “
Padiri Jean Leonard Munyangaju umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’abana muri Diyosezi ya Kabgayi avuga ko hari ingamba biyemeje gukurikiza kugira iyogezabutumwa ry’abana rikomeze gushinga imizi kandi Noheli y’abana hamwe na Yubile bizagende neza kurushaho. Yagize ati “ Twiyemeje ko buri paruwase yose itegura neza abana bazitabira urugendo nyobokamana I Kibeho mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’abana ku itariki 27/12/2024. Icyiciro cya mbere bakazahagurukira kuri Diyosezi saa 6h00 za mugitondo bose bambaye Furari zibaranga.
Twiyemeje gushyira imbaraga mu gutegura ihuriro ry’abana (Forum) rizaba kuva tariki ya 01-03/01/2025, Rizitabirwa n’abana 300 baturutse muri paruwase zose uko ari 31, rizasozwa n’umwepisikopi wa Kabgayi yifuriza abana kugira Noheli nziza. Twiyemeje gushinga Enfance Misiyoneri muri buri paruwase mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ikifuzo cya Papa. Twiyemeje kandi gushyiraho komite z’ababyeyi zishishikariza abandi babyeyyi kumva akamaro k’iyogezabutumwa ry’abana .”
Padiri Leonard yashimiye komisiyo ya Diyosezi ishinzwe ubutumwa bw’abarayiki , ari nayo ikunze gutera inkunga ibikorwa bihuza abagize komisiyo y’ikenurabushyo ry’abana kandi bakabaha n’ibiganiro.
Akomeza avuka ko biyemeje ko iyogezabutumwa ry’abana rigomba kugira uburyo rifasha abana mu kwemera bashyirirwaho amahame mu buryo bwumvikana no kubatoza kubana neza n’abo badahuje ukwemera. Imiryangoremezo y’abana igomba gushing imizi kandi ikagira umwanya wo guhura buri kwezi. Kudaheza abana mu rwego rwo kubereka ko Yezu abakunda kandi abahamagara, bakitabwaho n’abafasha babo hamwe na ba omoniye. Biyemeje kandi gufasha abana kuba abogezabutumwa mu ma paruwase yabo kandi bakagira uruhare mu iyogezabutumwa rya paruwase.
Uwimana Lydivine umwe mu bafasha b’abana muri paruwase yisunze mutagatifu Andereya Gitarama, avuga ko gufasha abana kugira uruhare mu iyogezabutumwa ryabo ari ingenzi cyane kuko hari umusaruro mwinshi bitanga. Haba mu gusobanukirwa ukwemera kwabo no kumenya kiliziya . Agira ati”Imbuto zikomoka ku miryango remezo y’abana ni nyinsi kuko umwana uri mu muryangoremezo atandukanye n’utari yawujyamo . Nk’uko imibare igenda ibigaragaza , paruwase ya Gitarama ihagaze neza mu bijyanye n’imiryangoremezo y’abana. Dutoza abana kuba abogezabutumwa bakiri bato kuko ari bo bazadusimbura. Abana bafasha bagenzi babo mu kubashishikariza guhabwa amasakaramentu , gusoma ijambo ry’Imana , bagasangira inyigisho binyuze mu dukino twabo no kubabwira ko nabo bagomba gukunda kiliziya yabo kuko nayo ibakunda.Twiteguye guhimbaz Noheli y’abana neza mu buryo burenze uko umwaka washize byagenze. “
Tariki ya 27 Ukuboza 2024 Kiliziya gatolika mu Rwanda izahimbaza Yubile y’abana mu rwego rwo kubafasha kwizihiza yubile y’impurirane y’imyaka 125 ishize ivanjiri igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu. Iyi tariki izaba izabanzirizwa n’umunsi mukuru wa Noheli, umunsi mukuru bakunze kwita uw’abana kubera akana Yezu kaba kavutse.Hirya no hino mu ma paruwase hakab harateguwe uburyo bwo kwizihiza Noheli basangira n’abana umunsi mukuru.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.