Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kabgayi: Biyemeje kongera imbaraga mu miryangoremezo bahanga udushya

Abagize inama nkuru za Paruwasi n’abayobozi ba komisiyo z’abalayiki muri paruwasi zose zigize Diyosezi ya Kabgayi biyemeje gushyira imbaraga mu miryangoremezo kuko hari aho byari bimaze kugaragara ko yasinziriye indi itagikora neza.

Kabgayi: Biyemeje kongera imbaraga mu miryangoremezo bahanga udushya
Kabgayi: Biyemeje kongera imbaraga mu miryangoremezo bahanga udushya

Uyu ni umwe mu myanzuro bafatiye mu mahugurwa y’iminsi itatu yaberaga i Mbare kuva tariki ya 24 kugeza 26 Werurwe 2024.

Aya mahugurwa yateguwe na Diyosezi ya Kabgayi ibinyujije muri Komisiyo yashyizweho ishinzwe kuvugurura imiryangoremezo no kwita ku ngo, yari agamije guhugura abakristu mu buzima bw’ukwemera, kurebera hamwe uko bakwita ku miryangoremezo n’ingo muri rusange kugira ngo zirusheho kwivugurura.

Abitabiriye baganirijwe ku ngingo zinyuranye zirimo kumenya umuryangoremezo icyo ari cyo, imiterere yawo n’ubutumwa bwawo cyane cyane mu gufasha ingo kuba nziza, banaganira ku myiteguro ya Yubile y’impurirane.

Bwana Ndamyumugabe Alexis, Perezida w’Inama nkuru ya Paruwasi Katederali ya Kabgayi ari nawe muyobozi wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura imiryangoremezo no kwita ku ngo muri uru rugendo rwa Yubile avuga ko igitekerezo cyo gutegura aya mahugurwa cyaturutse kuri Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi, ubwo yashyiragaho komisiyo zitandukanye zo guherekeza abakristu mu rugendo rwa Yubile.

Ati “Komisiyo ishinzwe imiryangoremezo no kwita ku ngo mu rugendo rwa Yubile yateguye aya mahugurwa hagamijwe kugira ngo abakristu bagire imyumvire imwe muri uru rugendo rwa Yubile ku bijyanye n’umuryangoremezo. Abakuru b’inama nkuru za Paruwasi bahuguwe ku gatabo kiswe ak’imiryangoremezo kugira ngo bagire imyumvire imwe bityo paruwasi zose za Diyosezi ya Kabgayi bakore kimwe mu miryangoremezo nta kubusanya.”

Agaruka ku myanzuro bafatiye hamwe, Bwana Ndamyumugabe yavuze ko ari nko gushyigikira ibyari bisanzwe bikorwa mu miryangoremezo asaba abayobozi b’inama nkuru za paruwase kugenda bagashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Ati “Twifuza ko aba twahuguye bazagira uruhare rukomeye mu ma paruwasi yabo mu bikorwa bya Yubile no gufasha abakristu kwivugurura, gukora ingendo ntagatifu no gushyira mu bikorwa za ngingo zirindwi z’umwepisikopi azagenderaho mu iyogezabutumwa.”

Yakomeje avuga ko hari paruwasi zifite imiryangoremezo ikora neza, zagiye zisangiza abandi udushya bakoresha dutuma imiryangoremezo yivugurura, bose bakaba batahanye isomo ryo kugenda bagashakisha udushya tuberanye na Paruwasi zabo kugira ngo bavugurure imiryangoremezo yabo .

Ati “Uretse ibyo kandi, Imiryangoremezo izita no ku ngo z’abakristu bagize uwo muryangoremezo.”

Mu buhamya bw’abaturutse muri Paruwasi ya Kanyanza na Kivumu bateye intambwe mu gukuza ubukristu mu miryangoremezo, bagarutse kuri bimwe mu byo bagiye bakora kugira ngo imiryangoremezo yabo irusheho gukomera.

Palain Niyotugira, Perezida w’inama nkuru muri paruwasi ya Kanyanza avuga ko gahunda y’insina y’umuryangoremezo [batangiye muri 2014] ari kimwe mu byabafashije abakristu kubona ubushobozi bwo gukora ibikorwa biteza imbere paruwasi bihereye mu miryangoremezo, kuri ubu bakaba baramaze kwigurira imodoka ya paruwasi.

Kimwe no muri Paruwasi ya Kivumu na bo bahisemo gukoresha uburyo bwitwa ‘Igiseke cy’inkuru nziza’ gahunda iba rimwe mu mwaka nk’uko Pierre Claver Iyamuremye umuyobozi w’inama nkuru ya paruwasi abigarukaho.

Ati “Paruwasi ya Kivumu yabanje kuyoborwa n’abasaseredoti b’abazungu ku buryo abakristu ntacyo twakoraga. Muri iyi myaka ya 2000 nibwo twabonye ko ubukristu bushingiye k’umukristu bwite. Twahurije hamwe twubaka shapeli tubifashijwemo n’imiryangoremezo dukusanya inkunga. Twashyizeho gahunda y’igiseke cy’inkuru nziza mu rwego rwo gufasha abasaseredoti bacu. Ubu imiryangoremezo muri Kivumu twumva nta cyo twatekereza gukora ngo kitunanire kuko imiryangoremezo ari imbaraga za Kiliziya.”

Iyamuremye yongeyeho bashyizeho gahunda nshya bise Impano y’Imana, “tuzayikusanya ku munsi w’ubutatu butagatifu.”

Marie Therese Uwimana uyobora inama nkuru ya Paruwasi ya Nzuki avuga ko imiryangoremezo muri paruwasi yabo isanzwe ikora ariko ku buryo buringaniye agereranyije n’ibyo yumvise mu zindi paruwasi, bityo ko ingamba batahaye ari uko bagiye kuba abarimu b’abakristu bahagarariye bose bakagira uruhare muri Yubile.

Yagize ati “Iwacu mu miryango remezo nta dushya turahagera ariko amahugurwa nicyo abereyeho tugiye gutangira guhanga udushya.”

Kimwe n’abo mu zindi baruwasi zose, umwanzuro wabaye kujya kurushaho kuvugurura imiryangoremezo nk’ishingiro rya Kiliziya kuko Kiliziya ihera mu ngo no mu miryangoremezo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose