Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kabgayi: Ikiciro cya mbere cy’abakristu bagera kuri 62 batangiye inyigisho mu ishuri ry’ukwemera.

Ishuri ry’ukwemera rya Diyosezi ya Kabgayi ryatangajwe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa tariki ya 17 Kamena 2023 ubwo yari amaze guhabwa inkoni y’ubushumba bwo kuyobora iyi Diyosezi ya Kabgayi nk’imwe mu ntego ze mu ikenurabushyo rya Diyosezi. Nyuma y’umwaka n’amezi 3 ishuri ry’ukwemera ritegurwa, ku wa 6 Ukwakira 2024 Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabagyi yatangije ikiciro cya mbere kigizwe n’abakristu bagera kuri 62 bavuye muri paruwase zose za Diyosezi uko ari 31, aho buri paruwase ihagarariwe n’abantu babiri batangiye amasomo. Intego y’izi nyigisho zizatangirwa mu ishuri ry’ukwemera iragira iti” Guhugura abakristu mu buzima bwabo bw'ukwemera .“ Ijambo rikuru rikaba rigira riti « Nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese uzagira icyo ababaza ku byerekeye ukwizera kwanyu.” (1 Pet 3,15)

Kabgayi: Ikiciro cya mbere cy’abakristu bagera kuri 62 batangiye inyigisho mu ishuri ry’ukwemera.
Kabgayi: Ikiciro cya mbere cy’abakristu bagera kuri 62 batangiye inyigisho mu ishuri ry’ukwemera.

Myr Balthazar NTIVUGURUZWA umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yasabye abagiye kwiga muri iri shuri kuzarangwa n’umwete mu myigire yabo , gukomera mu kwemera no gushinga imizi muri Kristu. Myr Balthazar akomeza avuga ko aba batangiranye n’iri shuri banditse amateka adasanzwe abasaba kutazacika intege n’ubwo mu ntangiriro biba bigoranye.

Yagize ati” Iyo ikintu gitangiye n’amateka aba atangiye, abantu batangiranye n’ayo mateka ni abantu bakomeye cyane, ni abantu b’agaciro ndetse batanga n’umurongo w’ejo hazaza kuko baba barimo gutegurira inzira abazaza nyuma yabo kandi tuzi ko intangiriro ya byose igorana. Ni nko guhinga umushike kuko rimwe na rimwe uba utazi neza aho ugana, niba nkoma rume kuko ari bo batangiye urugendo rw’amahugurwa ahoraho kandi bategurira n’abandi bazaza nyuma yabo. Ndabasaba gushyiraho umuhate, kudacibwa intege n’ibintu n’ibintu bidatunganye neza nk’uko umuntu abyifuza, ndabasaba gukomera mu kwemera kuko ari nayo ntego tugamije , gukomera muri ibi bihe bihungabanya ukwemera kwacu, ibihe bihata ibibazo ukwemera kwacu ariko muri byose gukomera mu kwemera kukaba ari nako gushinga imizi muri Yezu Kristu. “

Nk’uko bisobanurwa na Padiri Alexandre Uwizeye wahawe ubutumwa bwo kuyobora ishuri ry’ukwemerarya Diyosezi ya Kabgayi asobanura ko inyigisho zose zamaze gutegurwa kandi n’abarimo bakaba bahari. Inyigisho zikaba zikubiye mu masomo icumi y’ingenzi azahabwa abakristu batoranyijwe kwitabira izi nyigisho ikiciro cya mbere.Yagize ati” Amasomo azibanda kuri Bibiliya ,Liturijiya ya Misa ,Amahame y’ingenzi y’ukwemera gikristu ,Amasakramentu, Kubaho no kubana tuyobowe na Kristu, Inyigisho ku madini n’amatorero, Kiliziya, Umuryango w’Imana, Iyogezabutumwa, Bikira Mariya.

Amasomo azajya atangwa muri weekend, bazajya baza ku wa 5, batahe ku cyumweru. Amasomo kandi azibanda ku gusubiza ibibazo abakristu benshi bagiye basaba ko basobanukirwa. Ni amasomo y’ingenzi icumi azatangwa mu gihe cy’umwaka , amaezi 9 muri weekend 16 aho tuzajjya twiga inshuro 2 mu kwezi, ni ukuvuga weekend ya mbere n’iya 3 y’ukwezi uretse mu kwezi kwa 12 n’ukwezi kwa 4 baziga weekend imwe kubera ko haba hari izindi gahunda aho bazajya biga amasaha 10 muri weekend akazajya atangirwa mu rugo rw’Iyogezabutumwa rwa Mgr Joseph Hirth.

Mu buhamya bw’abakristu batangiranye n’ishuri ry’ukwemera bavuga ko iri shuri rije rikenewe kuko rizabafasha gukura mu kwemera no kwera imbuto za gikristu , bikazabafasha no guhugura bagenzi babo ku byo bazaba bigiyemo cyane cyane muri uru rugendo rwa Yubile y’impurirane kiliziya gatolika mu Rwanda irimo.

Dusingizimana Eugene wo muri paruwase ya Kabgayi umukristu uabrizwa mu muryango wa Saint Pierre Apotre mu buhamya bwe avuga ko iri shuri ry’ukwemera rizagira uruhare cyane cyane mu guhugura abakristu. Ati” Iyo ndebye n’amaso yanjye mbona iri shuri rizakwira no mu Rwanda hose rikaba umusemburo w’ukwemera ku bakristu batandukanye. Abanyeshuri barimo barajijutse kandi bafite inyota yo kumenya, ku buryo twumva tuzakora ubutumwa neza aho tuzatumwa hose.”

Mukamana Alice wo muri paruwase ya Musambira nawe avuga ko ishuri ry’ukwemera rije barishaka kuko ukwemera kwa kiliziya gatolika kuri mu gihe kibi cyo kujegajega kubera ubwinshi bw’amadini menshi y’inzaduka ku buryo biteye impungenge ko abadafite ukwemera gukomeye bashobora gutwarwa nayo madini. Yagize ati” Uyu ni umwanya mwiza wo kugira ubumenyi bwiyongera kubwo twari dufite , tuzagenda twegere imiryangoremezo, uturere na santarale tubagezeho ubumenyi tuzaba dukuye muri iri shuri bityo nabo bagire ukwemera gushyitse kandi gukomeye kutajegajega tuyobowe na Roho mutagatifu.

Biteganyijwe, nyuma y’amasomo abanyeshuri bakurikiye neza inyigisho kandi bagatsinda neza ibizamini bazahabwa impamyabumenyi kandi boherezwe mu butumwa. Izi nyigisho zikaba zizagera ku byiciro byose bitandukanye by’abakristu, hakazakoreshwa ikoranabuhanga ndetse n’itangazamakuru mu rwego rwo kuzisangiza abo hirya y’imbibi za Diyosezi ya Kabgayi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose