Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kabgayi irifuza gutangiza Ishuri rya Muzika

Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi yatangaje ko afite ikifuzo cyo gutangiza ishuri ryihariye rya Muzika mu rwego rwo gufasha urubyiruko guteza imbere impano zabo muri Muzika.

Kabgayi irifuza gutangiza Ishuri rya Muzika
Kabgayi irifuza gutangiza Ishuri rya Muzika

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025,mu gitaramo "Resurrexit Concert" gitegurwa na Seminari Nto ya Kabgayi. Kuri ubu kikaba cyahimbazwaga ku nshuro ya gatatu.

Myr Balthazar yagize ati"Mfite indoto kandi indoto nsangiye n’abandi. Ndifuza ko ku gasozi ka Kabgayi hazaba ishuri rihoraho rya muzika, kugira ngo ibi byiza bidahera gusa mu mbibi no mu mfuruka za Seminari, cyangwa ngo byiharirwe n'abaseminari gusa.”

Myr Balthazar avuga ko iri shuri ryafasha abana b’Abanyarwanda batagira amahirwe yo kwiga muri Seminari gukuza impano zabo muri Muzika kandi rikaba kimwe mu bikorwa by'iterambere na ndangamurage kikaba cyakunganira ibindi bikorwa biranga amateka y'umurwa wa Kabgayi.

Kuri iyi nshuro ya gatatu, iki gitaramo kitabiriwe n'abatumirwa batandukanye barimo Bright Five Singers, Chorale St Paul Kicukiro, Salomé & Roberto, Chorale Immaculée Conception Kabgayi, Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali, Chorale Saint Pierre Gitarama, ndetse n’Abaririmbyi na Fanfare ba Seminari nto ya Kabgayi.

Nk'uko byagaragajwe Padiri Irénée MUDAHERANWA, Umuyobozi wa Seminari Nto ya Kabgayi, binyuze muri iki gitaramo, Seminari nto ya Kabgayi ifite intego yo kongera kwakira abanyamuziki barererewe muri iyi Seminari, guteza imbere umuziki no kuwukundisha Abaseminari ndetse no kutihererana umuziki ahubwo bakawusangiza abayituriye bityo bikaba n’umusingi mu iyogezabutumwa.

Amateka agaragaza ko i Kabgayi ari ho habaye bwa mbere Fanfare mu mwaka wa 1928-1929, kuri ubu iyi Fanfare ikaba yarongeye gutangizwa mu Iseminari nto ya Kabgayi, binagizwemo uruhare n'iki gitaramo "Resurrexit Concert"

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yashimye Seminari kuba yarashyizeho iki gitaramo, anashimira abakitabiriye urukundo bagaragarije Seminari baza kwifatanya na yo muri iki gitaramo.

Chorale Immaculée Conception
Chorale Immaculée Conception
Fanfare ya Seminari Nto ya Kabgayi
Fanfare ya Seminari Nto ya Kabgayi
Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali
Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali
Chorale Saint Paul Kicukiro
Chorale Saint Paul Kicukiro
Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi
Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose