Myr Jean Bosco arasaba abanyeshuri kwiga bagirira ejo hazaza aho kwiga kubw'igitsure cy'ababyeyi n'abarezi
Mu birori byo kwizihiza umunsi wo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatorika, byahujwe no kwizihiza Yubile y’impurirane ku rubyiruko n’abana ku rwego rwa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yibukije abanyeshuri ko bafite inshingano zo kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bategure ejo hazaza habo.
Muri ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025, bikitabirwa n’abihayimana, abayobozi mu nzego za leta barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo n’Umuyobozi wa karere ka Huye, ababyeyi, abarezi, abanyeshuri n’abandi, byabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe n’umushumba wa Diyosezi ya Butare.
Mu butumwa bwe, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, yabwiye abanyeshuri ko kwiga bidakwiye kubatera ipfunwe cyangwa ngo babikore bagamije gushimisha abantu babatumye kwiga, ahubwo yabibukije ko kwiga ari umurimo wo kwitegura kubaho neza ejo hazaza.
Yagize ati “Mu gihe mukiri bato ni cyo cyo gushora mu bumenyi, mugashyiramo umwete, mukihatira kuba abana b’inyangamugayo mu ishuri, mu muryango no mu Kiliziya. Kwiga ntabwo ari igikorwa cyo gushimisha abantu, ahubwo ni umurimo wo kwitegura ijo heza hazaza.”
Uyu mubyeyi usanzwe ari n’umurezi mu ishuri Sainte Famille ryo mu karere ka Gisagara, yashimangiye ko icyumeru cy’uburezi Gatorika gihuriza hamwe abarezi n’ababyeyi kugira ngo baganire, bungurane ibitekerezo bigamije kuzamura ireme ry’uburezi bw’abana.
Umushumba wa Diyosezi ya Butare yongeye kwibutsa aba banyeshuri ko ari zo mbaraga za Kiliziya n’igihugu, bityo abasaba ko imbaraga zabo badakwiye kuzipfusha ubusa, ahubwo bakwiye kuzikoresha neza kugira ngo bazavemo ingirakamaro.
Yakomeje agira ati “Ndabasaba gukunda kwiga kandi mushyireho umwete rwose. Igihe muri mu ishuri si igihe cyo kurangara, ahubwo ni igihe cyo kwitegura ejo hazaza.”
Yibukije ababyeyi ko aribo barezi b’ibanze ku bana n’urubyiriko rw’ejo hazaza. Ati “Ni mumenye umurimo wanyu, kuko ejo aba bana bacu tuzababazwa twese. Igihe cyose tujye tumenya ibyo barimo.”
Usibye ibyo kandi, Musenyeri yahamagariye abo mu burezi gushyira Yezu Kristu ku isonga ry’uburezi. Yifashije insanganyamatsiko y’icyumweru cy’uburezi Gatolika y’uyu mwaka, igira iti “Turangamiye Kristu, Ishuri ryacu ribe igicumbi cy’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”, Musenyeri Jean Bosco yagize ati: “Turahamagarirwa gushyira Yezu Kristu ku isonga ry’uburezi. Yezu Kristu niwe mwigisha w’ukuri, soko y’amahoro n’ubuvandimwe n’urukundo.”
Uyu muyobozi kandi yijeje Musenyeri ko Leta izakomeza gufatanya na Kiliziya mu gukomeza guteza imbere uburere n’uburezi. Yanasabye abanyeshuri kwita ku nshingano zabo zo kwiga, bakirinda ingeso mbi ndetse abahamagarira gukomeza kubaha.
Mukantarindwa Renata, umubyeyi wari uhagarariye abandi barerera mu mashuri ya Diyosezi ya Butare, yashimye Kiliziya yashyizeho icyumweru ngarukamwaka cy’uburezi Gatolika.
Yunze mu rya Musenyeri, nawe abwira ababyeyi bagenzi be gufasha kiliziya n’abarezi mu burere bw’abana babo.
Ati “Babyeyi bagenzi bange ndabizi ko mufite byinshi bibaraje inshinga, ariko mu menye ko muri byo bibaraje inshinga, tumenye ko ibyo Imana izatubaza n’aba bana barimo. Kubagurira imyenda, kubishyurira ishuri, ni byiza ariko ntibihagije ngo umwana azavemo umuntu nyamuntu.”
Yongeye ati: “Akeneye urukundo rwanyu, akeneye ko mu mwumva, mumugire inshuti, ibyo bizatuma abiyumvamo atangire kubabwira byinshi mutari muzi, bityo mutangire kumugira inama mufite aho muhera.”
Ati “Si uguteza umuntu n’imibereho ye cyangwa umuryango gusa, ni no guteza imbere igihugu muri rusange”. Yakomeje agira ati “Gushyira imbere ubumwe, urukundo n’amahoro binyuze mu burezi bushingiye ku ndangagaciro za Gikristu, nibyo byubaka igihugu.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Vedaste Nshimiyimana yavuze ko icyumweru cy’uburezi gatorika ari igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma no gutekereza uruhare uburezi bufite mu guteza imbere umuntu n’imibereho ye.
Yavuze ko kubera iyo mpamvu, buri shuri rikwiye kuba ahantu abana b’Imana bahurira bagaharanira ubuvandimwe n’indangagaciro za Gikristu. Yongeyeho ko uburezi Gatolika butoza abantu guhora bimakaje urukundo n’ukuri, ubutabera n’ubwiyoroshye.
Icyumweru cy’uburezi Gatolika kizihizwa buri mwaka, cyashyizweho n’Inama y’Abesiskopi Gatolika mu Rwanda mu mwaka 2008 kugira ngo ihamagarire abagira uruhare bose ku burezi kurushaho kumva neza inshingano n’uruhare by’uburezi Gatolika mu Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.