Umunsi w’isozwa ry’icyumweru cy’uburezi Gatolika muri zone ya Kibuye wizihirijwe muri Paruwasi Crete Congo-Nil
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025, muri Paruwasi Crete Congo-Nil hizihirijwe ibirori by’umunsi wo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolilka ku rwego rwa zone pastorale ya Kibuye muri Diyosezi ya Nyundo.
Muri ibi birori byitabiriwe n’igisonga cy’umwepiskopi wa Nyundo, Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi, abasaseredoti, abihayimana, abayobozi mu nzego bwite za Leta, abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri, byabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe n’igisonga cy’umushumba wa Diyosezi ya Nyundo.
Mu butumwa bwe, Musenyeri Jean Marie Vianney yavuze ko umunsi wo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika ari umwanya wo kwimakaza ubufatanye mu burezi. Yashimangiye ko ubwo bufatanye bwanaranze abanyeshuri kubera ko bagira uruhare mu bibakorerwa.
Yagize ati “Bana mwakoze byinshi, twafatanyije mu gucengeza igitecyerezo shingiro kiri muri iki cy’umweru cy’uburezi, mushyigikira kurangamira Kristu, mushyigikira kubaka amizero, mushyigikira ubuvandimwe no kubaka amahoro.”
Musenyeri yasobanuye ko ibyo biri mu rwego rwo kugararagaza ko mu myigishirize n’imirerere yacu, tutabwira ubwinge gusa ngo abantu babe abahanga, ahubwo tubwira n’umutima nama kugira ngo bagire imyitwarire ituma bitwara neza, bakubaka igihugu cyiza, bakubaka Kiliziya nziza, bakubaka n’isi nziza.
Yakomeje avuga ko ubwo bufatanye buba bureba inzego zitandukanye. Ati “iyo dutegura iki cyumweru, yaba abayobozi b’amashuri, abarezi, ababyeyi, abana, ndetse n’abayobozi bo mu nzego bwite za leta, tuba tugira ngo twese twitoze gushyira hamwe kugira ngo icyo gikorwa k’ingirakamaro gishobore gutera imbere.”
Uyu muyobozi yabivuze asaba ababyeyi gufatanya n’ishuri mu burezi n’uburere buhabwa abana. Ati “Twese duhurize hamwe turerere igihugu cyacu, kuko ibyo twakora byose tudashyize hamwe nk’ababyeyi, abanyeshuri n’ubuyobozi bw’igihugu, ntabwo dushobora rwose kubona umusaruro twifuza kugeraho.”
Ubufatanye mu burezi kandi bwanagarutsweho n’umuyobozi ushinzwe uburezi mu ntara y’Iburengerazuba, bwana Ntaganira Jean de Dieu, wari intumwa ya Guverineri muri ibi birori.
Yifashishije insanganayamatsiko y’uyu mwaka agira iti “Turangamiye Kristu, ishuri ryacu ribe igicumbi cy’amizero, ubuvandimwe n’amahoro” uyu muyobozi yavuze ko iyi nsanganyamatsiko ihuye na gahunda ya Leta yo guharanira ko ishuri riba igicumbi cy’amahoro.
Ati “Ishuri rigomba kuba ahantu umwana agera akumva ko yishimye, akumva ko koko yaje kwiga, kandi ishuri rigomba guha umwana ubumenyi bushingiye ku ndangagaciro za kimuntu.”
Yongeyeho ko ikindi kibazo kiri mu burezi mu ntara y’iburengerazuba ari umubare w’abanyeshuri benshi basibira kuko iyi ntara naho iza ku mwanya wa mbere mu gihugu kubera ko impuzandengo y’abasibira ari 19.6%.
Aha niho yahereye asaba abayobozi, abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri bose kongera imbaraga ngo buri mwana wese ajye mu ishuri kandi bakore n’ibishoboka byose ngo bige neza batsinde.
Yanasabye abanyeshuri guhinduka, bakava mu ngeso mbi kandi bakagaragaza n’abatuma batiga neza kuko ngo biri mu bitera abana benshi gutsindwa.
Mu gihe umunsi wo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika cy’uyu mwaka wizihirijwe muri Paruwasi ya Crete Congo- Nil, byatangajwe ko icyumweru cy’uburezi Gatolika cy’umwaka utaha muri iyi zone ya Pastorale ya Kibuye kizizihirizwa muri Paruwasi nshya ya Kibirizi.
Ntaganira yavuze ko muri iyi Diyosezi hari byinshi byo kwishimira bimaze kugerwaho mu rwego rw’uburezi. Icyakora yanagaragaje ko hakiri ibindi bitaranozwa neza birimo kuva mu mashuri kw’abana, gutsindwa n’ibindi. Aha yatanze nk’urugero rw’uko intara y’Iburengerazuba muri rusange ariyo ifite umubare munini w’abana bata ishuri aho bari ku kigero cya 5%.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.