Musenyeri Balthazar arasaba amashuri ya Diyosezi ya Kabgayi kugira imihigo
Mu birori byo kwizihiza umunsi wo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, umushumba w’iyi Diyosezi yahaye umukoro abarezi bo mu mashuri ya Diyosezi gushyiraho ikayi y’imihigo kugira ngo izafashe mu gushimangira ireme ry’uburezi ryifuzwa.
Muri ibi birori byabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi 2025, bikitabirwa n’abapadiri, abihayimana, abayobozi mu nzego bwite za Leta barimo abayobozi b’uturere twa Muhanga na Kamonyi, abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri, byabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe n’umwepiskopi wa Kabgayi.
Mu butumwa bwe, Musenyeri Balthazar yasabye amashuri yo muri Diyosezi ya Kabgayi guhiga imihigo uko umwaka w’amashuri utangiye kandi hakazasuzumwa uko yeshejwe uwo mwaka urangiye.
Yagize ati: “Igihugu cyacu gisigaye gikorera ku mihigo, yaba iyo mu miryango, mu midugudu. Ndangira ngo mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri, tujye tugira ikayi y’imihigo, imihigo y’abarezi ndetse n’iy'abanyeshuri”.
Musenyeri Balthazar yasobanuye ko iyo mihigo yajya ihera mu mashuri ariko ikazamuka ikagera no muri serivisi ya Diyosezi ishinzwe amashuri. Yavuze kandi ko iyo mihigo yajya ikusanyirizwa mu ikayi imwe kugira ngo bizajye bifisha mu isuzumamihigo rizajya rikorwa umwaka urangiye.
Yakomeje agira ati “Ndabizi musanzwe mu bikora ariko bizanozwe kurushaho ku buryo mu ntangiriro z’umwaka tuzajya duhura ku rwego rwa Diyosezi noneho buri shuri ritubwire imihigo ryateganije, noneho umwaka nurangira dukore isuzuma turebe uko iyo mihigo yagiye ishyirwa mu bikorwa.”
Uretse ibyo kandi, Musenyeri Balthazar yashimiye abayobozi, abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri ku ruhare bagira mu guteza imbere uburezi. Yavuze ko ishuri Gatolika rikwiye gutanga urugero ku yandi, rirangwamo ibikorwa byamamaza Kristu.
Musenyeri Balthazar avuga ko ibyo bizafasha mu kurushaho gushimangira ireme ry’uburezi ry’ifuzwa ndetse no kuzamura imitsindire mu mashuri ya Diyosezi. Icyakora yabasabye kuzirinda guhiga ibyo batazashobora guhigura.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Madamu Jacqueline Kayitare yashimye uruhare rwa Kiliziya mu guteza imbere uburezi mu karere ayoboye. Yemeza ko ubuyobozi butazahwema gukora ibishoboka byose ngo bufashe mu iterambere ry’uburezi bw’umwana w’Umunyarwanda.
Yagize ati “Duterwa ishema no gukorana na Diyosezi ya Kabgayi mu bikorwa by’uburezi n’ibindi bifasha mu mibereho myiza y’abaturage. Turabashimira ko mushyira imbaraga mu burezi kugira ngo bugire ireme, natwe rero tuzakomeza kubishyigikira no kubyubakiraho”.
Uyu muyobozi yavuze kandi ko icyumweru cy’uburezi Gatolika kibibutsa ko uburezi budakwiye gushingira ku bumenyi gusa, ahubwo ko n’uburere ari ingenzi mu mikurire y’umwana. Yavuze kandi ko iyi gahunda ishimangira ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye ari ngombwa ngo intego y’uburezi n’uburere igerweho.
Ati “Babyeyi, barezi, bafatanyabikorwa, buri wese arasabwa guhagarara neza mu nshingano ze, akamenya ko inyungu nyamukuru ashobora gukura mu murimo we ari iyo gutanga uburezi bufite ireme”.
Kugeza ubu Diyosezi ya Kabgayi ifite amashuri 405 abarizwamo abanyeshuri basaga 201,188, hiyongeraho abarenga 4,000 biga mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK). Muri ayo mashuri, harimo 192 y’incuke, amashuri abanza 104, ay’uburezi bw’imyaka icyenda na 12 angana na 87, amashuri 14 acumbikira abanyeshuri, ndetse n’amashuri 8 y’ubumenyingiro.
Mu gihe icyumweru cy’uburezi Gatolika cyasojwe kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025 ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi, biteganijwe ko umunsi wo kwizihiza isozwa ry’icyumweru cy’uburezi Gatolika ku rwego rw’igihugu, uzaba ku wa 06 Kamena 2025, ukazabera mu karere ka Rwamagana muri Diyosezi ya Kibungo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.