Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Anaclet yatangaje ko inyigisho zatanzwe muri Forumu y'ingo zizakorwamo imfashanyigisho ku muryango

Mu birori bya Yubile ku rwego rw'umuryango byabaye kuri uyu wa 9 Kanama 2025, Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo, yashimiye uko abakristu bakurikiye inyigisho bahawe muri Forumu y'ingo yabanjirije iyi yubile, avuga ko inyigisho n'ubuhamya byatanzwe bizashyirwa hamwe kugira ngo bazakomeze kubwifashisha.

Myr Anaclet yatangaje ko inyigisho zatanzwe muri Forumu y'ingo zizakorwamo imfashanyigisho ku muryango
Myr Anaclet yatangaje ko inyigisho zatanzwe muri Forumu y'ingo zizakorwamo imfashanyigisho ku muryango

Musenyeri Anaclet yashimiye abo mu nzego za Kiliziya n'iza Leta batanze ibiganiro avuga ko byari ingirakamaro kandi bifite ireme.

Yagize ati"Ndashimira abatanze ibiganiro binyuranye uko twabikurikiye, twagize ibiganiro birindwi mu by'ukuri ariko byaherekezwaga n'ubuhamya,ariko ugasanga buri kiganiro gifite ireme, kidufasha kubaka ingo nziza."

Yakomeje agira ati"Haba abatanze ibiganiro ku rwego rwa Kiliziya n'abatanze ibiganiro ku rwego rwa Leta n'inzego z'umutekano byose byabaye ibiganiro byadufashije kandi byatwunguye byinshi mu kubaka umuryango."

Ashingiye ku kamaro k'ibi biganiro byatanzwe, Myr Anaclet yatangaje icyifuzo cye ko mu minsi iri imbere Diyosezi ya Nyundo igiye kubikoramo imfashanyigisho bikazajya binifashishwa muri gahunda z'ikenurabushyo ry'umuryango.

Ati"Ndatekereza ko mu minsi iri imbere tuzagerageza guhuriza hamwe ibiganiro byatanzwe kugira ngo nibidushobokera tube twakoramo imfashanyigisho tuzakomeza kugenderaho ibyo bita mu gifaransa nka les "Actes du Forum."

Musenyeri Anaclet yashimiye abitabiriye Ihuriro na Yubile by’umuryango uko bakurikiye neza ibiganiro.

Yagize ati" Turabashimira uko mwakiriye kandi mwakurikiye iri huriro ry'ingo. Buri kiganiro cyatangwaga, wabonaga mukurikiye ndetse umunsi ukarangira mutifuza kuba mwava ahangaha."

Mu biganiro byatanzwe muri iyi Forumu harimo icyatanzwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Icyatanzwe na Myr Edouard SINAYOBYE n'Icyatanzwe na Myr Seriviliyani NZAKAMWITA.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose