Kabgayi: Ishuri ry’Ukwemera ryaratangiye
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yatangaje ko ishuri ry’ukwemera ryatangiye muri iyi diyosezi.
Myr Balthazar yavuze ibi ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi itatu y’abagize inama nkuru za paruwasi bari kumwe n’abayobozi ba komisiyo z’abalayiki muri paruwasi zose.
Aya mahugurwa yabaye kuva tariki ya 24 kugeza 26 Werurwe 2024, yari agamije guhugura abakristu mu buzima bw’ukwemera, kurebera hamwe uko bakwita ku miryangoremezo no ku ngo muri rusange kugira ngo zirusheho kwivugurura.
Atangaza ko ishuri ry’ukwemera ryatangiye, Myr Balthazar yagize ati “Imvugo niyo ngiro, iyi ni gahunda igamje gushyira mu bikorwa imwe mu ngingo zirindwi tuzagenderaho mu iyogezabutumwa ari yo gushyiraho ishuri ry’ukwemera. Guhugura abayobozi b’inama nkuru za paruwasi bari kumwe n’abayobozi ba komisiyo z’abalayiki mbere na mbere ni ukubaha ubutumwa bashyira abakristu bayoboye mu miryangoremezo yabo no muri paruwasi zabo.”
Akomeza agira ati “Ubu ishuri ry’ukwemera ryaratangiye, ishuri rigamije guhugura abakristu mu buzima bw’ukwemera, amahugurwa yaratangiye kandi n’ubushobozi bugenda bwegeranywa kugira ngo haboneke imfashanyigisho, imirimo ikaba yaratangiye yo kunoza ibigomba guhugurwamo abakristu. Hari kandi na centre zizagenda zubakwa mu rwego rwa za Duwayene na zo zatangiye gutekerezwaho kuko hari na hamwe ubushobozi bwamaze kwegeranwa kugira ngo batangire kubaka ahantu abakristu bazajya bahurira bagahugurwa.”
Gushyiraho ishuri ry’ukwemera ni imwe mu ngingo zirindwi Myr Balthazar Ntivuguruzwa yagaragaje ko azashingiraho iyogezabutumwa. Izi ngingo yazigaragaje ubwo yimikwaga nk’umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.