Kabgayi : Myr Balthazar yafatanyije n’abasaseredoti bose guhimbaza Misa y’amavuta matagatifu, abashimira ko bemeye kwegurira Imana ubuzima bwabo.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Mata 2026 Diyosezi ya Kabgayi hahimbarijwe igitambo cya misa y’amavuta matagatifu Ni misa irangwa n’imihango yo guha umugisha amavuta matagatifu azakoreshwa umwaka wose no gusubira mu masezerano kw’abapadiri bose. Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yashimiye abapadiri bahisemo kwegurira ubuzima bwabo Imana , abibutsa ko misa y’amavuta ari ukwizihiza ibanga ry’amavuta matagatifu risobetsemo urukundo ndetse n’ibanga ry’ingabire bahabwa zinyuze mu bimenyetso bigaragara.
Igitambo cya misa y’amavuta ya Krisma cyatuwe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa ari kumwe na Myr Smaragde Mbonyintege umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru hamwe na Myr Anasthaze Mutabazi uri mu kiruhuko. Iyi misa yitabiriwe n’abapadiri bose ba Diyosezi ya Kabgayi,abihayimana mu miryango itandukanye , abafaratiri biga muu iseminari nkuru ari nabo baririmbye , abanyeshuri bo mu mashuri akikije Diyosezi n’abakristu benshi baje kwifatanya n’abapadiri kwizihiza umunsi wabo wo gusubira mu masezerano.
Myr Balthazar mu nyigisho ye yashimiye abasaseredoti bemeye kwegurira ubuzima bwabo Kristu, asaba abakristu kubasabira igihe cyose kuko umuhamagaro wabo uremereye. Yagize ati’’ Uyu munsi mu izina ry’imbaga iteraniye hano n’abandi bose bari kudusabira reka mbabwire ijambo, Ndabashimiye, Merci Beaucoup, Thank you! Merci ku budahemuka bwanyu, Merci ku bwitange bwanyu, Merci k’urukundo mukunda Kiliziya na Diyosezi yanyu.’’
Mu misa y’amavuta ya Krisma abasaseredoti basubira mu masezerano , bakongera kuyavugurura. Myr Balthazar yagize ati’’ Uyu munsi mugiye kuvuga Yego nshya muyibwira Kristu umusaserdoti mukuru watwigombye, ni Yego ishingiye ku rukundo rwa Kristu , kandi koko Kristu aradukunda. Iyo Yego ishingiye ku budahemuka bwe ibakomeze mu butore no mu butumwa. Koko Kristu aradukunda. Muze kubisubiramo uyu munsi bibabere ijambo rigenda ryirangira mu mutima wanyu no mu buzima bwanyu, koko Kristu aradukunda.’’
Myr Balthazar yibukije abasaserdoti ubutumwa bwabo n’ ibanga bafitanye na Kristu. Yagize ati ‘’Uyu munsi by’umwihariko, Kiliziya yacu iraturebana urukundo, iranadusabira, Basaseredoti muri intumwa za Kristu, muri abasakaza mu bavandimwe banyu umukiro wa Kristu. Binyuze muri mwe, Kristu arigisha kandi agatagatifuza umuryango we. Binyuze muri mwe, Kristu ababarira abagana intebe y’impuhwe ze. Binyuze muri mwe, Kristu afungurira abayoboke be Ukaristiya ntagatifu.’’
Akomeza agira ati “Basaseredoti, mwahamagariwe kogeza ubutumwa bwa Kristu ku isi mu gukiza abantu. Umuhamagaro wanyu n’ubutumwa bwanyu biraremereye. Ndetse rimwe narimwe birakomeye, kandi ntabwo byapimwa ku munzani kuko bifite agaciro gakomeye cyane mu buzima bw’umuryango w’Imana dutumwa ho.
Aha niho Myr Balthazar yahereye yibuta abakristu ko abasaserdoti badashobora gukora ubutumwa bonyine, ko bakeneye abakristu cyane. Yabasabye gukunda abasaseredoti no kubasabira buri gihe no gufatanya nabo ubutumwa. Yagize ati’’ Bakristu bavandimwe mukunde abasaserdoti banyu niyo baba bafite intege nke, mubashyigikire, haba mu gihe cy’ibyishimo no mu gihe cy’ingorane, mubasabire buri gihe kuko isengesho ridahari nta mbaraga twagira. Mufatanye ubutumwa kuko ubutumwa bwa Kiliziya yacu, ni ubutumwa busangiwe na bose.’’
K’umunsi mukuru wa Misa y’amavuta ya Krisima, Myr Balthazar yasabye abakristu kurangamira Kristu, umuhamya w’indahemuka, umuvukambere mu bapfuye , n’umugenga w’abami bo ku isi yose we wasizwe na Se. Ati ‘’Kristu adusiga ku buntu bwe n’urukundo rwe, ubuntu bwe bunyura mu masakaramentu matagatifu, dushimire abasaseredoti bacu kandi dufatanye na bo kubaka Kiliziya, ifite ubuzima, yera imbuto, isohoza ubutumwa, Kiliziya yunze ubumwe mu rukundo. ‘’
Amavuta matagatifu atwibutsa ko ukwemera kwacu atari igitekerezo gusa, ahubwo ukwemera kwacu kunyura mu bimenytso n’ibikorwa bigaragara Imana ikoresha, kugirango iduhe ubugingo bwayo. Amavuta matagatifu ahabwa umugisha ni ibimenyetso by’inzira Imana inyuzamo ubuntu bwayo n’impuhwe zayo . Yagize ati ‘’ Uyu munsi duha umugisha amavuta matagatifu akegurirwa Imana. Amavuta y’abigishwa bitegura kubatizwa, amavuta y’abarwaye n’amavuta ya Krisima. Aya mavuta si ibimenyetso bisanzwe gusa ni inzira Imana inyuzamo ubuntu bwayo, impuhwe zayo n’ubuzima bwayo.‘’
Aimable Nsengimana umukristu wo muri Paruwasi ya Kabgayi yavuze ko bishimiye kuza guhimbaza Misa y’amavuta matagatifuno kwifuriza abasaseredoti umunsi mwiza. Yagize ati ni misa idushimishs cyane kuko ari wo munsi babona imbaga y’abasaseredoti bensho ba Diyosezi bakikije umwepisikopi , tukabona n’uko umuhango wo guha umugisha amavuta ukorwa. Yavuze ko iyi misa ibibutsa ko bakwiye gukunda abasaseredoti no kubasabira ari nacyo umwepisikopi yabasabye .
UBEREYE Clementine yavuze ko misa y’amavuta yabibukije ko bagomba kwegera Yezu, gukunda Imana no gukunda abasaseredoti bakanabasabira , Yagize ati” Twabonye uko baha umugisha amavuta matagatifu, asigwa abigishwa, abarwayi n’abasaseredoti. Ni amavuta y’icyubahiro kandi adufasha kwitagatifuza no kwegera Imana. Yavuze ko nk’abakristu bagiye kongera imbaraga mu gufasha abasaseredoti mu butumwa . Abakristu tubeshejweho n’inyigisho abasaseredoti batugezaho ndetse n’amasakaramentu baduha. Dufite ubutumwa bwo gusabira abasaseredoti bacu kandi nabo bakadusabira.
Misa y’amavuta ya Krisma irangwa no guha umugisha amavuta azakoreshwa umwaka wose . Ni amavuta y’abigishwa aha abitegura kubatizwa imbaraga mu rugendo rwabo. Amavuta y’abarwayi azanira abarwayi n’abababaye bose ihumure n’imbaraga akabasubizamo ikizere. Amavuta ya Krisima atagatifuza muri batisimu, ugukomezwa, abahabwa ubusaserdoti ndetse no mu gihe cy’itangwa ry’bwepisikopi. Kristu ubwe niwe ukora igikorwa, niwe ukora ku mutima no kuri roho y’uwo asize, Kristu niwe ukiza, niwe utagatifuza ninawe udutunga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.