Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kabgayi: Nyuma y’imyaka 20, Nyabinyenga yabyaye impanga z’abasaserdoti

Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Kanama 2024, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yatanze Isakaramentu ry’Ubusaseredodi ku bapadiri 2 bavuka muri paruwase ya Nyabinyenga imaze imyaka 20 ishinzwe.

Kabgayi: Nyuma y’imyaka 20, Nyabinyenga yabyaye impanga z’abasaserdoti
Kabgayi: Nyuma y’imyaka 20, Nyabinyenga yabyaye impanga z’abasaserdoti

Guhabwa ubupadiri kuri Diyakini Gratien Nkurikiyimana na Diyakoni Boniface Ndacyayisenga byasize urwibutso rudateze kwibagirana ku Bakristu ba Paruwasi ya Nyabinyenga kuko yeherukana kubona umupadiri ku munsi nyir’izina w’ishingwa ryayo.

Uretse abahawe ubupadiri, Musenyeri Balthazar yanatanze ubudiyakoni ku bafaratiri batatu bavuka mu zindi paruwase zibarizwa muri duwayene ya Muyunzwe.

Abo ni Faratiri Jean Paul Dushimimana wo muri Paruwasi ya Nzuki, Faratiri Alphonse Mutabazi wo muri Paruwase ya Kigoma na Faratiri Innocent Nsabimana wo muri Paruwase ya Muyunzwe bahawe ubudiyakoni.

Mu butumwa bwe, Myr Balthazar yavuze ko ari ibyishimo kuri Paruwase ya Nyabinyenga yizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze ishinzwe ikaba yibarutse n’abapadiri babiri.

Yagize ati “Muvuka mwavukanye umupadiri umwe, none ku isabukuru y’imyaka 20 muhaye Kiliziya abapadiri 2. Mukomeze rero kubyara abapadiri bidasabye ko hashira imyaka 20.”

Myr Balthazar akomeza avuga ko umuhamagaro uwo ari wo wose ushinze imizi mu muryango, mu rukundo n’ubufatanye by’abashakanye n’abavandimwe.

Ibi nibyo ashingiraho ashimira imiryango yabyaye abapadiri, uko baherekeje abana babo mu nzira ibinjiza mu muhamagaro wabo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme witabiriye ibirori by’itangwa ry’ubusaseredoti muri paruwase ya Nyabinyenga ibarizwa mu murenge wa Cyabakamyi yavuze ko batewe ishema no kuba babyaye abapadiri 2 b’impanga nyuma y’imyaka 20 ishize.

Ati “Ni ishema rikomeye ku baturage ba Cyabakamyi, twishimiye ko twongeye kubona abapadiri 2, hamwe n’abadiyakoni mwabuhawe uyu munsi, tubifurije ubutumwa bwiza muzabe abashumba b’intama zigira ubuzima bwuzuye.”

Agaruka ku bufatanye bwa Kiliziya na Leta, Mayor Ntazinda avuga ko Nyanza na Kabgayi bizakomeza gufatanya mu buryo busesuye kandi bukongerwamo ikibatsi mu bikorwa bahuriramo n’akarere muri Paruwasi zinyuranye za Kigoma, Kinazi, Nzuki na Nyabinyenga ari ubuzima, uburezi, imibereho myiza y’abaturage n’izindi zitandukanye.

Ati “Twese icyo tugamije twese ni ubuzima bwiza bw’abaturage ari nabo bakristu ba Diyosezi, Roho Nzima mu mubiri muzima.”

Padiri Gratien Nkurikiyimana wahisemo intego igira iti ‘Koko Dawe niko wabyishakiye’ na Padiri Boniface Ndacyayisenga wahisemo intego igira iti ‘Wowe Nkurikira’ bakurikiye uwabuhawe muri 2004 ari we Padiri Filipo Habakurama.

Musenyeri Balthazar wabahaye ubupadiri ni nawe wari wabahaye ubuduyakoni tariki ya 12 Kanama 2023.

Paruwase ya Nyabinyenga yitiriwe Bikiramarika Umwamikazi wa Kibeho yashinzwe tariki ya 15 Kanama 2004, igizwe na santarali 5.

Mbere y’uko iba paruwasi yari yarabyaye abandi bapadiri 4 aribo Rwabuhunde Claver wahawe ubupadiri muri 1951, Musenyeri Frederick Rubwejanga wabaye umwepisikopi wa Diyosezi ya Kibungo, yahawe ubupadiri muri 1959, ahabwa ubwepisikopi muri 1992, Padiri Sindambiwe Sildion wahawe ubupadiri 1972, Padiri Jean Damascene Rurangwa wahawe ubupadiri 1988, Padiri Philippe Habakurama wahawe ubupadiri muri 2004 akaba akorera ubutumwa muri paruwase ya Cyeza. Ibi bivuze ko kuri ubu, igize abapadiri 7.

Nyabinyenga yaherukaga kwibaruka umupadiri muri 2004
Nyabinyenga yaherukaga kwibaruka umupadiri muri 2004
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose