Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kabgayi: Serivisi y’ubusugire bw’ingo igiye gushyirwa muri Paruwasi zose

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi yatangaje ko Serivisi y’ubusugire bw’ingo igiye gushyirwa muri Paruwasi zose za Diyosezi ya Kabgayi nyuma y’uko bigaragaye ko yatanze umusaruro muri Paruwasi yatangirijwemo.

Kabgayi: Serivisi y’ubusugire bw’ingo igiye gushyirwa muri Paruwasi zose
Kabgayi: Serivisi y’ubusugire bw’ingo igiye gushyirwa muri Paruwasi zose

Ibi Musenyeri Balthazar yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2024, ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe na Komisiyo y’Umuryango muri Servisi y’ubusugire bw’ingo muri Diyosezi ya Kabgayi.

Mu butumwa bwe, Myr Balthazar avuga ko bifuza ko ubutumwa bwa komisiyo y’umuryango muri iyi service y’ubusugire bw’ingo bwagera hirya no hino muri paruwasi zose kandi ko Diyosezi izakora ibishoboka byose ifatanyije na Caritas ya Diyosezi.

Myr Balthazar akomeza avuga ko ubutumwa bwa Serivisi y’ubusugire bw’ingo ari imwe mu nzira ivanjili y’ubuzima mu muryango inyuramo, yigishirizwamo kandi yigaragariza mu buryo bufatika ihereye mu mubano w’abashakanye.

Yagize ati “Ubusugire bw’ingo ni inkuru nziza y’umubano mwiza, y’ubumwe, yo gusabana no kuganira mu muryango. Ni inkuru nziza iteganya imbyaro, itegurira ingobyi y’ubuzima abana abashakanye bibaruka nk’umugambi w’Imana. Ubusugire bw’ingo ni inkuru nziza ku bana bavutse mu rukundo, umubano, mu musabano no mubuvandimwe buhuza abashakanye. Ubusugire bw’ingo bugamije gushyira umubano mwiza mu bashakanye, kubaherekeza mu butumwa bafite bwo gutanga ubuzima Imana yahaye umuryango kandi yahaye n’ubutumwa bw’umuryango. Ubwo butumwa bunareba n’umwana nk’impano Imana yahaye abashakanye, umwana akavukira ahantu heza bihereye mu mubano w’abashakanye, akavukira mu mitima yuje ubumwe, ubuvandimwe n’icyerecyezo kimwe, umwana akavukira mu muryango witeguye kumuherekeza kugeza akuze kandi agakura neza.”

Myr Balthazar yasoje abwira abafasha b’ingo, ko ubusugire bw’ingo ari ubuhamya bukomeye Kiliziya itwaye muri bo no mu bandi bitangira ubutumwa.

Gahunda ya serivisi y’ubusugire bw’ingo ifasha imiryango kubaho neza no kubafasha guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere.

Ubuhamya bwa bamwe mu bafasha b’ingo bavuga ko iyi service aho itaragera bahombye, nk’uko Musasangohe Beatha wo muri Paruwasi ya Mushishiro umaze imyaka 34 ari muri serivisi y’ubusugire bw’ingo abigarukaho.

Yagize ati” Biragaragara ko ingo zitabiriye ubusugire bw’ingo zitandukanye n’izindi ngo. Bigaragarira ahanini mu buryo abashakanye babana, bafatanya imirimo ndetse no kurera abana babo, bigatuma kandi urugo rugenda rutera imbere.”

Akomeza avuga ko ubutumwa bw’abafasha b’ingo mbere na mbere bushingiye ku kwigisha imibanire myiza, bakarushaho gukundana no kubahana, hanyuma “tugakomeza no kubigisha ibijyanye no guteganya imbyaro uko babyifuza ariko babanje kuganira nk’abashakanye, buri wese yumva ijwi rya mugenzi we kandi yumva ko ari umubiri umwe.”

Ku ruhande rwa Nyiraminani Verdianne umaze imyaka 10 ari umufasha w’ingo muri Paruwasi ya Nyabinoni yavuze ko icyo bafasha imiryango cya mbere ari ugukomera ku nshingano zabo za mbere zo kuba abayeyi nyakuri.

Ati “Tubatoza kwinjira muri service y’ubusugire bw’ingo , ikabaha ibiganiro bibafasha kunoza umubano nkabashakanye, bibafasha kwishingira abana kibyeyi no guteganya imbyaro bakoresheje uburyo bwa kamere bwonyine kuko ari bwo bwubahiriza ubuzima imiterere n’imikorere y’umubiri w’umuntu.”

Akomeza avuga ko ababashije kwitabira iyi gahunda usanga bavuga ko bayishimiye bavuga ko babayeho neza mu kunoza umubano w’abashakanye kandi no kubyara bakabyara abana bifuza.

Kugeza ubu, Serivisi y’ubusugire bw’ingo imaze kugera muri paruwasi 10 muri 29 zigize Diyosezi ya Kabgayi. Ni serivisi yashyizweho nInama y’Abepisikopi Gatolika, ihabwa inshingano zo gufasha abayigana gusobanukirwa uburyo bwo guteganya imbyaro hifashishijwe uburyo bwa kamere.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose