Kardinali Kambanda ni umwe mu bayoboye Philosophicum-Menya abayiyoboye kuva yashingwa
Ejo kuwa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2024 nibwo Padiri Vedaste Kayisabe wari usanzwe ari umuyobozi wa Seminari nkuru ya Kabgayi yagizwe Umunyamabanga mukuru w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Iyi Seminari Padiri Kayisabe yari amazemo imyaka 16 irimo irenga 12 yamaze ari Umuyobozi wayo, yahise ihabwa umuyobozi mushya, Padiri Claudien Mutuyimana.
Nyuma y'izi mpinduka, Kinyamateka yifuje kumenya amateka y'iyi Seminari ndetse n'abayobozi batandukanye bayiyoboye mu bihe bitandukanye.
Iseminari nkuru ya Kabgayi (Philosophicum) yashinzwe tariki ya 4 Ugushyingo 1989, iragizwa Mutagatifu Tomasi wa Akwini. Iyi Seminari iherereye muri muri Diyosezi ya Kabgayi.
Kuba yitwa iseminari nkuru ni ukuvuga ko harererwa abazaba Abasaserdoti.
Mu Rwanda iseminari nkuru igabanyijemo ibyiciro bitatu aribyo : Icyiciro cya mbere kimara hagati y'umwaka umwe n'ibiri, cyinjiza umufaratiri utangiye urugendo rugana ubusaserdoti mu buzima bwiseminari. Icyo cyiciro gikorerwa mu iseminari ya Rutongo ndetse na Nyumba.
Nyuma hakurikiraho imyaka itatu ya Filozofiya yigirwa mu Iseminari nkuru ya Kabgayi (Philosophicum). Umufaratiri uhasoje ajya kwiga imyaka ine amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda (Théologicum).
Inshamake y'amateka ya Philosophicum
Mbere y'uko iseminari nkuru ya Kabgayi (Philosophicum) ishingwa, amasomo ya filozofiya na tewolojiya yigirwaga mu Nyakibanda. Nyuma, inama yAbepiskopi Gatolika mu Rwanda isanga bikwiye ko ibyo byiciro byombi (filozofiya na tewolojiya) byatandukanywa, filozofiya ijyanwa i Kabgayi naho tewolojiya iguma mu Nyakibanda.
Bwa mbere kuva tariki 4 ugushyingo 1989, Iseminari nkuru ya Kabgayi yafunguye imiryango itangirana abafaratiri 120, Mgr Vénuste LINGUYENEZA niwe wabaye umuyobozi wayo bwa mbere kugera mu mwaka 1994.
Amasomo ya filozofiya yamaraga imyaka ibiri. Muri Nzeri mu 1994 abafaratiri bari mu mwaka wa mbere n'uwa kabiri mu iseminari nkuru ya Kabgayi bagiye gukomereza amasomo yabo mu Nyakibanda kuko ibintu byinshi mu iseminari nkuru ya Kabgayi harimo n'inyubako byari byangiritse kubera Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Iseminari nkuru ya Kabgayi yongeye gufungura imiryango kuwa 30 ukwakira 1998, Mgr Alphonse RUTAGANDA aba ariwe uyibera umuyobozi. Nk'uko tubikesha urubuga rw'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, kuva mu mwaka wa 2013 inama y'Abepiskopi yagennye ko filozofiya yajya yigwa imyaka itatu, ndetse kuva icyo gihe Philosophicum yahise ishamikira kuri Kaminuza ya Urubaniyana ya Roma bityo uharangije iyo myaka akora ikizamini gisoza icyiciro cya Filozofiya gitangwa n'iyo Kaminuza agahabwa Impamyabumenyi ya A0 ya Filozofiya. Iyi mpamyabumenyi itangwa na Philosophicum binyuze muri Kaminuza ya Urubaniyana ya Roma.
Dore urutonde rw'abayoboye iyi seminari nkuru ya Kabgayi
✔️1989-1994 : Mgr Vénust LINGUYENEZA (Diyosezi ya Butare)
✔️1998-2005 : Mgr Alphonse RUTAGANDA( Diyosezi ya Kabgayi)
✔️2005-2006 : A. Antoine KAMBANDA ( Arkidiyosezi ya Kigali) Ubu ni Kardinali ndetse ni nawe Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
✔️2006-2011 : Mgr Justin KAYITANA(Diyosezi ya Kibungo)
✔️2011-2024: A. Védaste KAYISABE( Diyosezi Kibungo)
✔️2024 kugeza ubu : A. Claudien MUTUYIMANA ( Arkidiyosezi Kigali)
Nk'uko byavuzwe haruguru, kuri ubu Padiri Claudien MUTUYIMANA wari umurezi mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda niwe usimbuye Padiri Vedaste Kayisabe ku kuyobora Philosophicum.
Padiri Claudien MUTUYIMANA wahawe ubusaserdoti tariki 2 Nzeri 2006, afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu bijyanye na Bibiliya.
Bamwe mu baseminari baganiriye na Kinyamateka bavuze ko mu gihe kigera hafi ku myaka 13 Padiri Kayisabe yamaze ari umuyobozi wa Philosophicum, "yaranzwe n'ubwitange mu mirimo ye nk'umuyobozi ndetse n'umurezi."
Bati "Nk'abaseminari, tuzirikana uburyo ahora adukundisha umuhamagaro wacu ndetse na Kiliziya binyuze mu nama nziza adahwema kutugira zidushishikariza kuba abantu bazima, abahamya b'ukuri ba Kristu. Ibyo kandi ntabikora kuri twe abaseminari twenyine, kuko binyuze mu biganiro binyuranye atanga, ingabire Nyagasani yamuhaye ayisangiza bose. Yahoraga adushishikariza kudatwarwa n'ibiriho bitujyana kure y'uduhamagara ariwe Kristu, akatubwira ko abapadiri twifuza kuzaba mu gihe kizaza tugomba gutangira kubaba mu gihe cya none ndetse tugahora tuzirikana ku gaciro k'umuhamagaro wacu. Uburere bwose yaduhaye turabumushimiye tumwifuriza ubutumwa bwiza, Nyagasani amuhe imbaraga zo kubusohoza uko bikwiye."
Seminari Nkuru y'i Kabgayi ihuriweho na diyosezi gatolika zose zo mu Rwanda. Kimwe n'izindi seminari nkuru, Philosophicum ya Kabgayi na yo igengwa n'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ibiherwa ububasha n'inteko ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n'iyogezabutumwa ku isi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.