Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Kambamda yagaragaje Ishusho ya Kiliziya Gatolika mu myaka 125 ishize ivanjiri igeze mu Rwanda.

Mu biriro byo gusoza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 Y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yagaragaje uko ishusho ya Kiliziya Gatolika ihagaze mu myaka 125. Yavuze ko Kiliziya Gatolika yageze kuri byinshi bigaragaza uko yagiye ikura ahereye ku mateka y’ubukristu ni uko inkuru nziza yageze mu Rwanda izanywe n’abamisiyoneri b’Afurika.

Karidinali Kambamda yagaragaje Ishusho ya Kiliziya Gatolika mu myaka 125 ishize ivanjiri igeze mu Rwanda.
Karidinali Kambamda yagaragaje Ishusho ya Kiliziya Gatolika mu myaka 125 ishize ivanjiri igeze mu Rwanda.

Yagize ati’’Turahimbaza Yubile y’imyaka 125 inkuru nziza y’umukiro itugezeho mu Rwanda, ubu ni ku nshuro ya 5 Kiliziya mu Rwanda yizihiza Yubile kuko buri myaka 25 twizihiza Yubile. Guhera mu 1925, 1950,1975, mu 2000 ndetse no kuri iyi nshuro ya 5 tukaba twizihiza muri uyu mwaka wa 2025.

Yubile ni igihe cyo gushimira Imana, kwisuzuma no kwivugurura, bikaba n’ igihe cyo gufata ingamba n’icyerekezo gikwiye

Karidinali Kambanda yavuze ko duhimbaza iyi Yubile dushimira Imana kubera ibyiza Kiliziya yagezeho muri iyi myaka 125 aho izari misiyoni zakomeje kwiyongera kuri ubu zikaba zisigaye zitwa Paruwasi kuva mu 1959 nyuma y’uko Kiliziya mu Rwanda ishyizwe mu rwego rwo kuva muri Vicariat ikaba Diyosezi

Agira ati” Ubu turizihiza Yubile dufite Paruwasi 236, ziri muri Diyosezi 9, Abakristu Gatolika babarirwa muri Miliyoni 5, Abapadiri bagera kuri 1,160, barimo abakorera mu ma Diyosezi n’abakorera mu Miryango itandukanye. Abiyeguriye Imana b’igitsina gore bagera ku bihumbi 3,884, Ab’igitsina gabo bagera 445.

Mu burezi, Kiliziya Gatolika ifite amashuri abanza agera ku 1,758, Amashuri yisumbuye agera ku 10,52 na Kaminuza 6. Mu kwita ku buzima, Kiliziya gatolika ifite ibigonderabuzima 107, ibitaro 10 n’ ibigo mbonezamikurire bigera kuri 263.”

Ati “Uyu ni umunsi w’ibyishimo n’umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma, tukazirikana urugendo rurerure rwuzuyemo ukwemera, urukundo no kwitangira abandi byaranze Kiliziya Gatolika mu Rwanda.”

Agaruka ku mateka y’ubukristu mu Rwanda n’uko abamisiyoneri bahageze bayobowe na Musenyeri Hirt Karidinali Kambanda agira ati “Twishimiye ko turi kumwe n’umukuru w’abamisiyoneri b’Afurika waje kwifatanya n’u Rwanda kwizihiza Yubile y’impurirane.

Bagaragaje kandi ko bifatanyije mu isengesho n’ubundi buryo bwose n’Umukuru w’Igihugu, abaturage bose bagizweho ingaruka n’ibyabaye, ndetse n’imiryango yahuye n’ibizazane muri ibi bihe.

Akomeza avuga ko Ababikira ba mbere bakoze amasezerano mu 1919, naho abafurere ba mbere bakoze amasezerano mu 1929.

Misiyoni zakomeje gushingwa ku buryo muri Yubile yo mu 1950 yahimbarijwe I Save muri Astrida hari hamaze gushingwa misiyoni 40, hari abapadiri b’abanyarwanda 90, abakristu babatijwe bari bamaze kugera ku bihumbi 357,722. Musenyeri wa mbere w’umunymarwanda yabuhawe ku itariki ya 14/02/1952 ari we Myr Aloys BIGIRUMWAMI wabaye n’umwepisikopi wa mbere mu kitwaga Afrikambiligi yari igizwe n’u Rwanda, CONGO N’ Uburundi.

Ku itariki 28/11/1981 mu Rwanda twagize umugisha ukomeye mu mateka yacu. Bikiramariya yabonekeye bwa mbere I Kibeho. Amabonekerwa yarakomeje kugera ku itariki ya 28/11/1989 yemezwa na Kiliziya muri kwezi kwa 06 kwa 2001. Kugeza ubu niyo mabonekerwa yonyine yemewe na Kiliziya k’umugabane w’Afurika. Ati” Ni umugisha dushimira Imana muri aya mateka ya Kiliziya mu Rwanda. “

Agaruka k’ubutumwa bwa Bikiramariya yatangiye I Kibeho, Nyiricyubahiro Antoni KARIDINALI Kambanda yavuze ko Ubutumwa bwa Bikiramariya iyo bwubahirizwa u Rwanda rutari kunyura mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ati” Ubwo butumwa bwa Bikiramariya ni ubu burakomeza cyane cyane aho Bikiramriya agira ati” Ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri, Tugomba gushishoza ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri kandi turabibona muri iki gihe. Bikiramriaya ati nimusabire isi kugira ngo ihinduke, isi yarigometse, nimwicuze , nimwicuze kandi musenge nta buryarya. Gusenga kubaka umuntu, kubaka ubuvandimwe abantu bakabana kivandimwe mu mahaoro. Musabire Kkuko izahura n’amakuba. Karidinali Kambanda asaba abakristu kuzirikana ubutumwa bwa Bikira Mariya kugira ngo tutazahura n’amakuba.

Mu kogeza inkuru nziza, abamisiyoneri n’ababasimbuye b’abanyarwanda ntibagurukiye ku kogeza ivanjiri gusa, ahubwo bitaye no kubikorwa rusange by’iterambere rya muntu.

Bagiye bafatanya n’abakristu kubaka za kiliziya , amashuri , amavuriro n’ibindi bigo. Bagiye batega amatwi uko ikinyamarwanda kivugwa bagishyira mu nyuguti, bagishyira mu ndimi zishobora kwandikwa. Kuri ubu tukaba tubona ururimi rw’ikinyarwanda rwandikwa kandi rusomwa.

Abogezabutumwa bafashije mu by’ubushakashatsi, ubuhanga n’umuco. Kiliziya Gatolika yatangije icapiro rya mbere mu Rwanda I Kabgayi mu 1932, Itangiza Ikinyamakuru cya mbere cya Kinyamateka mu 1933 n’akanyamakuru k’abana Hobe mu 1954 gatoza abato gusoma, byose biracyariho kandi bifasha benshi. Bahaye agaciro ururimi rw’ikinyarwanda, barwandikamo inyandiko za Kiliziya zishyirwa mu Kinyarawanda, bandika byinshi bitari bizwi byari mu mateka y’abakurambere bacu. Mu bihe bya Vuba Kiliziya yatangije n’ibigo by’iterambere n’imari, Ibigo by’imari biciriritse nka RIM.

Agira ati “Kuri ubu ni tubona ibitabo byandikwa mu Kinyarwanda tujye tuzirikana abamisiyoneri bafashe umwanya bagatega amatwi uko Ikinyarwanda kivugwa, bakagenda batandukanya inyuguti ku yindi n’ibihekane kugeza ururimi rwacu rushobora kwandikwa, Hanyuma kandi bakigisha abantu gusoma no kwandika. Ahari Misiyoni hatangiraga n’Ishuri n’ubu kandi birakomeza. Bitaye ku buzima bwa Roho n’ubw’umubiri ku buryo kugeza ubu dushimira Imana iri terambere.”

Karidinali Kambanda avuga ko baranzwe no gushyira imbere ibikorwa by’urukundo, aho Caritas yatangiye mu 1960 yitwa Secour Catholic yatabaye abari mu kaga muri ibyo bihe bikomeye igihugu cyarimo, harimo kwicwa no guhunga, hashyizweho ibitaro byita ku bafite ubumuga nka HVP Gatagara na Ndera bita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe, hashinzwe ababikira b’abizera Mariya, abakarikuta bazwiho kwita ku bakene n’abari mu zabukuru.

Umugaragu w’Imana Cyprien Rugamba n’abafurere b’amashuri, bashinze ingo zita ku bana bari mu muhanda nKa (CECYDAR) n’abamugaye bakabereka urukundo baba baraburiye iwabo.

Karidinali Kambanda yavuze ko Kiliziya gatolika yitaye kuri bose itarobanuye amoko, ibitsina, imyaka n’ibindi. Avuga ko Yubile ari ugutegura imbere kandi iterambere rya mbere ari ukubaka ubumuntu .

Ati” Turacyafite urugendorurere mu kubaka ubuvandimwe n’amahoro nk’uko intego ya Yubile ibitwibutsa kugira ngo dushobore gushyira hamwe twubake igihugu cyacu mu iterambere. Iterambere rya mbere ni ukubaka ubumuntu n’ubuvandimwe ni na nawo musanzu w’umwihariko wa Kiliziya kuko twarabibonye na nubu turabibona hirya no hino iterambere rishyize imbere ibintu gusa ridaherekejwe n’umutima wa Kivandimwe, abantu bagera aho bagacurana bagahemukirana, bakabirwaniramo n’ibyo bari bagezeho bakabisenya, bagatangira bundi bushya. Tugomba guherekeza iterambere ryuzuye ry’umuntu k’umutima no bikorwa by’umubiri.”

Kambanda asaba abakristu kwita k’umuryango kuko ari ho byose bishingiye niho bihera, umuryango niwo urema umuntu cyangwa se akaba yahangwingirira. Kubaka umutima no kumutegurira kuba umuntu wuje ubuvandimwe n’urukundo, umuntu ushobora kubana kandi agakorana n’abandi neza. Yashimangiye ko tugomba no kwita ku burezi kugira ngo dutegure ejo hazaza dutegura abana bashoboye kandi bashobotse kuko ari bo mizero yacu.

Abakristu basaga ibihumbi 30 bitabiriye ibirori bya Yubile y'imyaka 125 ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda
Abakristu basaga ibihumbi 30 bitabiriye ibirori bya Yubile y'imyaka 125 ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose